KUVA 27
Ibindi bintu byâIhema ryâImana (Kuva 38.1-19)
1 â Kandi uzabÄze igicaniro mu mushita, uburebure bwacyo bwâumurambararo bube mikono itanu, nâubugari bwacyo bube mikono itanu, kingane impande zose, uburebure bwacyo bwâigihagararo bube mikono itatu.
2 Mu nkokora zacyo uko ari enye, uzabÄzeho amahembe uyabazanye na cyo, ukiyagirizeho imiringa.
3 Kandi uzagicurire ibibindi byo kuyoreramo ivu ryacyo nâibintu byo kuriyoza, nâinzabya zacyo nâibyo kwaruza inyama, nâibyo gushyiramo umuriro wâamakara, ibyo bintu byacyo byose ubicure mu miringa.
4 Kandi uzagicurire mu miringa igisobekerane nkâurushundura, mu nkokora zâicyo gisobekerane uko ari enye, ushyireho ibifunga bine byâimiringa.
5 Ugishyire munsi yâumuguno ugose icyo gicaniro, gihere hasi kiringanize igicaniro.
6 Kandi ubÄrize icyo gicaniro imijisho mu mushita, uyiyagirizeho imiringa.
7 Iyo mijisho yacyo ijishwe muri ibyo bifunga, ibe mu mbavu zacyo zombi, nibakiremÄrwa.
8 UkibÄze mu mbaho kibe umurangara mu nda, uko werekewe icyitegererezo cyacyo kuri uyu musozi, abe ari ko bakibÄza.
9 â Kandi uzareme urugo rwâubwo buturo, iburyo rube imyenda ikinzwe iboheshejwe ubudodo bwâibitare byiza buboheranije, umuhururu warwo wâurwo ruhande ube mikono ijana.
10 Inkingi zayo zibe makumyabiri, nâimyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri, bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo nâimitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza.
11 No mu ruhande rwâibumoso urugo rube imyenda ikinzwe, umuhururu warwo ube mikono ijana, inkingi zayo zibe makumyabiri, nâimyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo nâimitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza.
12 Mu ruhande rwâiburengerazuba urugo rube imyenda ikinzwe, ubugari bwarwo bube mikono mirongo itanu, inkingi zayo zibe icumi nâimyobo yo kuzishingamo ibe icumi.
13 Mu ruhande rwâiburasirazuba, ubugari bwâurwo rugo bube mikono mirongo itanu.
14 Mu ruhande rwâirembo rumwe, ubugari bwâimyenda ikinzwe bube mikono cumi nâitanu, inkingi zayo zibe eshatu, nâimyobo yo kuzishingamo ibe itatu.
15 Mu rundi ruhande rwaryo, habe imyenda ikinzwe yâubugari bwa mikono cumi nâitanu, inkingi zayo zibe eshatu, nâimyobo yo kuzishingamo ibe itatu.
16 Irembo ryâurwo rugo ryugarirwe nâimyenda yâubugari bwa mikono makumyabiri iremeshejwe ubudodo bwâumukara wa kabayonga, nâubwâumuhengeri nâubwâumuhemba, nâubwâibitare byiza buboheranije, abahanga bâibyo abe ari bo bayidodaho amabara, inkingi zayo zibe enye nâimyobo yo kuzishingamo ibe ine.
17 Inkingi zose zâurwo rugo, mu mpande zose zizafatanywe nâimitambiko yâifeza, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu ifeza, imyobo yo gushingamo izo nkingi icurwe mu miringa.
18 Umuhururu wâurwo rugo ube mikono ijana mu mpande zombi, ubugari bwarwo bube mikono mirongo itanu mu mpande zombi, uburebure bwarwo bube mikono itanu, rube imyenda iboheshejwe ubudodo bwâibitare byiza buboheranije, imyobo yo gushingamo inkingi zayo icurwe mu miringa.
19 Ibintu byo muri ubwo buturo byose bakoresha imirimo yo muri bwo, nâimambo zabwo zose nâimambo zâurwo rugo zose, bicurwe mu miringa.
20 â Kandi uzategeke Abisirayeli bakuzanire amavuta aboneye ya elayo zasekuwe ya cya gitereko, kugira ngo bitume iryo tabaza rihora ryaka.
21 Mu ihema ryâibonaniro inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ibihamya, abe ari ho Aroni nâabana be bazajya baritunganiriza kugira ngo ryakire imbere yâUwiteka, rihere nimugoroba rigeze mu gitondo. Mu bihe byâAbisirayeli byose rizabe itegeko ridakuka bakwiriye kujya bitondera.