KUVA 16
Uwiteka aha Abisirayeli manu
1 Bava muri Elimu bakomeza urugendo, iteraniro ryose ryâAbisirayeli rigera mu butayu bwâi Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi, ku munsi wa cumi nâitanu wâukwezi gukurikiye uko baviriye muri Egiputa.
2 Iteraniro ryâAbisirayeli ryose ryivovotera Mose na Aroni mu butayu,
3 barababwira bati â Iyo twicirwa nâUwiteka mu gihugu cya Egiputa tucyicaye ku nkono zâinyama, tukirya ibyokurya tugahaga. None mwadukuyeyo mutuzanira muri ubu butayu kutwicisha inzara nâiri teraniro ryose.â
4 Maze Uwiteka abwira Mose ati â Dore ndabavubira ibyokurya bimanutse mu ijuru. Iminsi yose abantu bazajya basohoka bateranye ibyâuwo munsi, kugira ngo mbagerageze yuko bitondera amategeko yanjye cyangwa batayitondera.
5 Kandi ku wa gatandatu bajye bitegura ibyo bajyana iwabo, bihwane nâibyo bajyaga bateranya incuro ebyiri.â
6 Mose na Aroni babwira Abisirayeli bose bati â Nimugoroba ni ho muri bumenye yuko Uwiteka ari we wabakuye mu gihugu cya Egiputa,
7 kandi mu gitondo ni ho muzabona icyubahiro cyâUwiteka, kuko yumvise mumwivovotera. Natwe turi iki ko mutwivovotera?â
8 Mose arababwira ati â Ibyo biri busohore ubwo Uwiteka ari bubahe inyama zo kurya nimugoroba, mu gitondo akazabaha ibyo murya mugahaga, kuko Uwiteka yumvise kwivovota kwanyu mumwivovotera. Natwe turi iki? Si twe mwivovotera, ahubwo Uwiteka ni we mwivovotera.â
9 Mose abwira Aroni ati â Bwira iteraniro ryâAbisirayeli ryose uti âNimwigire hafi imbere yâUwiteka kuko yumvise ibyo mwivovota.â â
10 Aroni akibwira iteraniro ryâAbisirayeli ryose, berekeza amaso mu butayu babona ubwiza bwâUwiteka bubonekeye muri cya gicu.
11 Uwiteka abwira Mose ati
12 â Numvise ibyo Abisirayeli bivovota. Babwire uti âNimugoroba muri burye inyama, mu gitondo muzahaga ibyokurya, mubone kumenya yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu.â â
13 Nimugoroba inturumbutsi ziraza zigwa mu ngando zâamahema zirahazimagiza, mu gitondo ikime kiratonda kigota ingando.
14 Ikime gishize, mu butayu hasi haboneka utuntu duto dusa nâutubuto, duto nkâikime kivuze kiri hasi.
15 Abisirayeli batubonye barabazanya bati â Iki ni iki?â Kuko batamenye icyo ari cyo. Mose arababwira ati â Ibyo ni ibyokurya Uwiteka abahaye ngo murye.
16 Ibi ni byo Uwiteka yategetse ati âUmuntu wese ateranye ibihwanye nâimirire ye. Mujyane ingero za omeru zingana nâumubare wâabantu banyu, umuntu wese abijyanire abo mu ihema rye.â â
17 Abisirayeli babigenza batyo barabiteranya, bamwe bateranya byinshi abandi bike.
18 Babigeresheje icyibo cya omeru, uwateranije byinshi ntiyagira icyo atubukirwa, nâuwateranije bike ntiyagira icyo atubirwa. Bateranije ibihwanye nâimirÄ«re yâumuntu wese.
19 Mose arababwira ati â Ntihagire umuntu urÄza kuri byo ngo bigeze mu gitondo.â
20 Maze ntibumvira Mose, bamwe muri bo barÄza kuri byo bigeza mu gitondo, bigwa inyo biranuka, Mose arabarakarira.
21 Bajya babiteranya uko bukeye, umuntu wese ateranya ibihwanye nâimirire ye, izuba ryava bikayaga.
22 Ku wa gatandatu bateranya ibyokurya bingana kabiri nâibyo bajyaga bateranya, ingero ebyiri za omeru zâumuntu wese, abakuru bâiteraniro bose baraza babibwira Mose.
23 Arababwira ati â Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati âEjo uzaba umunsi wo kuruhuka, isabato yejerejwe Uwiteka. Mwotse icyo mushaka kotsa, muteke icyo mushaka guteka, ibisÄze mubibike birÄre bigeze mu gitondo.â â
24 BarabirÄza bigeza mu gitondo nkâuko Mose yabategetse ntibyanuka, ntibyagwa urunyo na rumwe.
25 Mose arababwira ati â Uyu munsi murye ibi kuko none ari isabato yâUwiteka, uyu munsi ntimubibona mu gasozi.
26 Mu minsi itandatu mujye mubiteranya, ariko uwa karindwi ni wo sabato, kuri wo ntibizajya biboneka.â
27 Maze ku wa karindwi bamwe mu bantu bajya kubiteranya, barabibura.
28 Uwiteka abwira Mose ati â Muzageza he kwanga kwitondera amategeko yanjye nâibyo nategetse?
29 Dore ubwo Uwiteka abahaye isabato, ni cyo gituma ajya abaha ku wa gatandatu imitsima yâiminsi ibiri. Umuntu wese agume aho ari, ntihakagire umuntu uva aho ari ku wa karindwi.â
30 Nuko ku wa karindwi abantu bararuhuka.
31 Inzu ya Isirayeli yita icyo kintu manu: yari umweru igasa nâutubuto twâibyatsi byitwa gadi, yaryohaga nkâumutsima usa nâibango uvuganywe nâubuki.
32 Mose arababwira ati â Itegeko Uwiteka yategetse ni iri: urugero rwa omeru rwa manu rubikirwe abâibihe byanyu bizaza, kugira ngo bazarebe ibyokurya nabagabuririraga mu butayu, ubwo nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.â
33 Mose abwira Aroni ati â Jyana urwabya urushyiremo omeru ya manu, uyibike imbere yâUwiteka, ibikirwe abâibihe byanyu bizaza.â
34 Uko Uwiteka yategetse Mose, Aroni ayibika imbere yâIbihamya ngo igumeho.
35 Abisirayeli barya manu imyaka mirongo ine, bageza aho bagereye mu gihugu kibabwamo nâabantu, barya manu bageza aho bagereye ku rugabano rwâigihugu cyâi KanÄni. 36Omeru cumi zingana na efa imwe.