KUBARA 9
Andi mategeko ya Pasika
1 Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi, mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, uhereye aho baviriye mu gihugu cya Egiputa ati
2 â Kandi Abisirayeli baziririze Pasika mu gihe cyayo cyategetswe.
3 Ku munsi wa cumi nâine wâuku kwezi nimugoroba, abe ari ho muzayiziririza nkâuko igihe cyayo cyategetswe. Muzayiziririze mukurikize amategeko yayo yose nâimigenzo yayo mwabwirijwe yose.â
4 Mose abwira Abisirayeli ngo baziririze Pasika.
5 Bayiziririza mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi nâine nimugoroba, bari mu butayu bwa Sinayi. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, aba ari ko Abisirayeli bagenza.
6 Hariho abantu bahumanijwe nâintumbi yâumuntu, ntibabasha kuziririza Pasika kuri uwo munsi: baza imbere ya Mose na Aroni kuri uwo munsi,
7 baramubwira bati â Twahumanijwe nâintumbi yâumuntu, ariko byatuburiza iki gutambira Uwiteka igitambo mu gihe cyacyo cyategetswe hamwe nâAbisirayeli bandi?â
8 Mose arabasubiza ati â Nimube muretse mbaze numve icyo Uwiteka ari butegeke ibyanyu.â
9 Uwiteka abwira Mose ati
10 â Bwira Abisirayeli uti âNihagira umuntu muri mwe cyangwa mu rubyaro rwanyu uhumanywa nâintumbi, cyangwa uri mu rugendo rwa kure, nubwo bimeze bityo, aziriririze Uwiteka Pasika.
11 Mu kwezi kwa kabiri ku munsi wako wa cumi nâine nimugoroba, abe ari ho bayiziriririza, bayirishe imitsima itasembuwe nâimboga zisharira,
12 he kugira inyama zayo baraza ngo zigeze mu gitondo, kandi he kugira igufwa bavuna. Uko itegeko rya Pasika ryose riri abe ari ko bayiziririza.
13 Ariko umuntu udahumanye kandi ntabe mu rugendo, akareka kuziririza Pasika azacibwe mu bwoko bwe. Kuko atatambiye Uwiteka icyo gitambo mu gihe cyacyo cyategetswe, uwo muntu azagibwaho nâicyaha cye.
14 â âKandi umunyamahanga nasuhukira muri mwe agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, akurikize itegeko rya Pasika nâimigenzo yayo yabwirijwe: umunyamahanga na kavukire muzabasangize itegeko.â â
Inkingi yâigicu yayoboraga Abisirayeli mu rugendo rwabo (Kuva 40.34- 38)
15 Umunsi ubuturo bwera bwashinzwe, cya gicu gitwikira ubwo buturo, ari bwo Hema ryâIbihamya, kandi nimugoroba kiba ku buturo gisa nâumuriro kigeza mu gitondo.
16 Uko ni ko byabaga iminsi yose: cya gicu cyarabutwikiraga, nijoro kigasa nâumuriro.
17 Kandi uko icyo gicu cyaterurwaga kuri iryo Hema, Abisirayeli babonaga kugenda, kandi aho cyahagararaga akaba ari ho Abisirayeli babamba amahema.
18 Itegeko ryâUwiteka ni ryo ryahagurutsaga Abisirayeli, kandi akaba ari ryo ribabambisha amahema. Igihe cyose icyo gicu cyamaraga ku buturo bwera, bakimaraga aho babambye amahema.
19 Iyo icyo gicu cyamaraga iminsi myinshi ku buturo, Abisirayeli bitonderaga icyo Uwiteka yabihanangirije ntibagende.
20 Ubundi icyo gicu cyamaraga iminsi mike ku buturo, maze itegeko ryâUwiteka rikabagumisha aho babambye amahema akaba ari ryo ribahagurutsa.
21 Ubundi cyabugumagaho gihereye nimugoroba kikageza mu gitondo, cyabuterurwaho mu gitondo bagahaguruka. Cyangwa cyabwirirwaho kikaburaraho, maze kikabuterurwaho bagahaguruka.
22 Naho yaba iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa umwaka, iyo icyo gicu cyatindaga ku buturo bwera kikabugumaho, Abisirayeli bagumaga aho babambye amahema ntibagende, maze cyabuterurwaho bagahaguruka bakagenda.
23 Itegeko ryâUwiteka ni ryo ryababambishaga amahema, kandi akaba ari ryo ribahagurutsa. Bitonderaga ibyo Uwiteka yabihanangirije, uko Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose.