KUBARA 36
Amategeko yo kurongorana kwâabakobwa ba Selofehadi nâabandi nka bo
1 Abatware bâamazu ya ba sekuru yâumuryango wâabuzukuruza ba Gileyadi mwene Makiri wa Manase, wo mu miryango yâAbayosefu, bigira hafi bavugira imbere ya Mose nâabakomeye, ni bo batware bâamazu ya ba sekuruza yâAbisirayeli,
2 bati â Uwiteka yategetse databuja kugabanisha igihugu ubufindo, agiha Abisirayeli ho gakondo. Kandi databuja yategetswe nâUwiteka guha abakobwa ba Selofehadi mwene wacu, gakondo ye.
3 Kandi nibarongorwa nâumuntu wese wo mu yindi miryango yâAbisirayeli, gakondo yabo izakurwa kuri gakondo ya ba sogokuruza, yongerwe kuri gakondo yâumuryango bazashakamo. Nuko izaba ikuwe ku mugabane wa gakondo yacu.
4 Kandi umwaka wâAbisirayeli wa yubile nusohora, gakondo yabo izongerwa ku yâumuryango bashatsemo. Nuko gakondo yabo izaba ikuwe ku yâumuryango wa ba sogokuruza.â
5 Mose ategeka Abisirayeli ibyo ategetswe nâUwiteka ati â Umuryango wâAbayosefu waburanye ibyâukuri.
6 Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse ku byâabakobwa ba Selofehadi ati âBazarongorwe nâabo bashatse, ariko bashake abo mu muryango wo mu muryango wa ba sekuruza.
7 Ntihazagire gakondo yâAbisirayeli iva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, ahubwo umuntu wese wo mu Bisirayeli agumane akaramata gakondo yo mu muryango wa ba sekuruza.
8 Umukobwa wese uzagira gakondo yo mu muryango wâAbisirayeli wose, azarongorwe nâuwo mu muryango wo mu muryango wa sekuruza, kugira ngo umuntu wese wo mu Bisirayeli agire gakondo ya ba sekuruza.
9 Nuko ntihazagire gakondo iva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, kuko imiryango yâAbisirayeli yose izaba ikwiriye kugumana akaramata gakondo yayo.â â
10 Uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko abakobwa ba Selofehadi babigenza.
11 Mahila na Tirusa na Hogila, na Miluka na Nowa, abakobwa ba Selofehadi, barongorwa nâabahungu ba ba se wabo.
12 Barongorwa nâabo mu miryango wâAbamanase mwene Yosefu, gakondo yabo iguma mu muryango urimo umuryango wa se.
13 Ayo ni yo mategeko nâamateka Uwiteka yategekeye Abisirayeli mu kanwa ka Mose, bari mu kibaya cyâi Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye nâi Yeriko.