KUBARA 29
Ibikwiriye kujya bitambwa mu kwezi kwa karindwi (Lewi 23.23-44)
1 â âMu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo wâubugaragu muwukoraho. Uwo munsi ubabere uwo kuvuza amahembe.
2 Mujye muwutambaho ibitambo byoswa byâumubabwe uhumurira Uwiteka neza, byâikimasa cyâumusore nâisekurume yâintama, nâabana bâintama bâamasekurume barindwi bataramara umwaka, bidafite inenge.
3 Muturane na byo amaturo yo kuri byo yâifu yâingezi yavuganywe nâamavuta ya elayo. Muturane na cya kimasa ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume yâintama ibice bya cumi bibiri bya efa.
4 Muturane nâumwana wâintama wose wo muri abo uko ari barindwi, igice cya cumi cya efa.
5 Kandi mujye mutamba isekurume yâihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyo kubahongerera.
6 Byongerwe ku bitambo byoswa bijya bitambwa mu mboneko zâukwezi no ku maturo yâifu aturanwa na byo, no ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo yâifu aturanwa na byo, no ku maturo yâibyokunywa aturanwa nâibyo byose nkâuko byabwirijwe. Ibyo ni ibitambo byâumubabwe bitambirwa Uwiteka bigakongorwa nâumuriro.
7 â âKu munsi wa cumi wâuko kwezi kwa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, mwibabaze imitima, ntimukagire umurimo mukora.
8 Ariko mujye mutambira Uwiteka ibitambo byoswa byâumubabwe, byâikimasa cyâumusore nâisekurume yâintama, nâabana bâintama bâamasekurume barindwi bataramara umwaka, mubitambe bidafite inenge.
9 Muturane na byo amaturo yo kuri byo yâifu yâingezi yavuganywe nâamavuta ya elayo. Muturane na cya kimasa ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume yâintama ibice bya cumi bibiri bya efa.
10 Muturane nâumwana wâintama wose wo muri abo uko ari barindwi, igice cya cumi cya efa.
11 Kandi mujye mutamba isekurume yâihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku gitambo gitambirwa ibyaha cyo kubahongerera, no ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo yâifu aturanwa na byo, no ku maturo yâibyokunywa aturanwa nâibyo byose.
12 â âKandi ku munsi wa cumi nâitanu wâukwezi kwa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo wâubugaragu muwukoraho, kandi mumare iminsi irindwi muziririza Uwiteka iminsi mikuru.
13 Kandi mujye mutamba ibitambo byoswa bikongorwa nâumuriro, byâumubabwe uhumurira Uwiteka neza. Ku munsi uyitangira mutambe ibimasa byâimisore cumi na bitatu nâamasekurume yâintama abiri, nâabana bâintama bâamasekurume cumi na bane bataramara umwaka, mubitambe bidafite inenge.
14 Muturane na byo amaturo yo kuri byo yâifu yâingezi yavuganye nâamavuta ya elayo. Muturane nâikimasa cyose cyo muri byo uko ari cumi na bitatu ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane nâisekurume yâintama yose yo muri ayo yombi ibice bya cumi bibiri bya efa,
15 muturane nâumwana wâintama wose wo muri abo uko ari cumi na bane igice cya cumi cya efa.
16 Kandi mutambe isekurume yâihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo yâifu no ku yâibyokunywa aturanwa na byo.
17 â âKu munsi wa kabiri mujye mutamba ibimasa byâimisore cumi na bibiri nâamasekurume yâintama abiri, nâabana bâintama bâamasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.
18 Muturane nâibyo bimasa nâayo masekurume yâintama nâabo bana bâintama, amaturo yâifu nâayâibyokunywa yo kuri byo nkâuko umubare wabyo uri, nkâuko byabwirijwe.
19 Kandi mutambe isekurume yâihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo yâifu aturanwa na byo no ku yâibyokunywa aturanwa na byo.
20 â âKu munsi wa gatatu mujye mutamba ibimasa byâimisore cumi na kimwe nâamasekurume yâintama abiri, nâabana bâintama bâamasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.
21 Muturane nâibyo bimasa nâayo masekurume yâintama nâabo bana bâintama, amaturo yâifu nâayâibyokunywa yo kuri byo nkâuko umubare wabyo uri, nkâuko byabwirijwe.
22 Kandi mutambe isekurume yâihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo yâifu no ku yâibyokunywa aturanwa na byo.
23 â âKu munsi wa kane mujye mutamba ibimasa byâimisore cumi nâamasekurume yâintama abiri, nâabana bâintama bâamasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.
24 Muturane nâibyo bimasa nâayo masekurume yâintama nâabo bana bâintama, amaturo yâifu nâayâibyokunywa yo kuri byo nkâuko umubare wabyo uri, nkâuko byabwirijwe.
25 Kandi mutambe isekurume yâihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo yâifu no ku yâibyokunywa aturanwa na byo.
26 â âKu munsi wa gatanu mujye mutamba ibimasa byâimisore icyenda nâamasekurume yâintama abiri, nâabana bâintama bâamasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.
27 Muturane nâibyo bimasa nâayo masekurume yâintama nâabo bana bâintama, amaturo yâifu nâayâibyokunywa yo kuri byo nkâuko umubare wabyo uri, nkâuko byabwirijwe.
28 Kandi mutambe isekurume yâihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo yâifu no ku yâibyokunywa aturanwa na byo.
29 â âKu munsi wa gatandatu mujye mutamba ibimasa byâimisore umunani nâamasekurume yâintama abiri, nâabana bâintama bâamasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.
30 Muturane nâibyo bimasa nâayo masekurume yâintama nâabo bana bâintama, amaturo yâifu nâayâibyokunywa yo kuri byo nkâuko umubare wabyo uri, nkâuko byabwirijwe.
31 Kandi mutambe isekurume yâihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo yâifu no ku yâibyokunywa aturanwa na byo.
32 â âKu munsi wa karindwi mujye mutamba ibimasa byâimisore birindwi nâamasekurume yâintama abiri, nâabana bâintama bâamasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.
33 Muturane nâibyo bimasa nâayo masekurume yâintama nâabo bana bâintama, amaturo yâifu nâayâibyokunywa yo kuri byo nkâuko umubare wabyo uri, nkâuko byabwirijwe.
34 Kandi mutambe isekurume yâihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo yâifu no ku yâibyokunywa aturanwa na byo.
35 â âKu munsi wa munani mujye muterana mwitonze, ntimukagire umurimo wâubugaragu muwukoraho.
36 Ariko mujye mutamba ibitambo byoswa bikongorwa nâumuriro byâumubabwe uhumurira Uwiteka neza, byâikimasa, nâisekurume yâintama nâabana bâintama bâamasekurume barindwi bataramara umwaka, bidafite inenge.
37 Muturane nâicyo kimasa nâiyo sekurume yâintama nâabo bana bâintama, amaturo yâifu nâayâibyokunywa yo kuri byo nkâuko umubare wabyo uri, nkâuko byabwirijwe.
38 Kandi mutambe isekurume yâihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo yâifu no ku yâibyokunywa aturanwa na byo.
39 â âIbyo abe ari byo mutambira Uwiteka mu minsi mikuru yanyu. Byongerwe ku bitambo byanyu byoswa no ku maturo yanyu yâifu no ku yâibyokunywa, no ku bitambo byanyu byâuko muri amahoro, mutambishwa no guhigura imihigo cyangwa mutambishwa nâimitima ikunze.â â