KUBARA 26
Babara Abisirayeli ubwa kabiri
1 Hanyuma ya mugiga iyo, Uwiteka abwira Mose na Eleyazari mwene Aroni umutambyi ati
2 â Mubare umubare wâiteraniro ryâAbisirayeli ryose, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isÄga, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, mubabare nkâuko amazu ya ba sekuru ari.â
3 Mose na Eleyazari umutambyi bababwirira mu kibaya cyâi Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye nâi Yeriko bati
4 â Abamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isÄga abe ari bo babarwaâ, uko Uwiteka yategetse Mose nâAbisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa.
5 Rubeni ni we wari imfura ya Isirayeli. Bene Rubeni ni aba: Henoki wakomotsweho nâumuryango wâAbahenoki, na Palu wakomotsweho nâumuryango wâAbapalu,
6 na Hesironi wakomotsweho nâumuryango wâAbahesironi, na Karumi wakomotsweho nâAbakarumi.
7 Iyo ni yo miryango yâAbarubeni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye nâibihumbi bitatu na magana arindwi na mirongo itatu.
8 Bene Palu ni Eliyabu.
9 Bene Eliyabu ni Nemuweli na Datani na Abiramu. Abo ni bo Datani na Abiramu, ba bandi bahamagarwaga mu iteraniro bagomeye Mose na Aroni. Bafatanije nâiteraniro rya KĹra ubwo bagomeraga Uwiteka,
10 ubutaka bukasama bukabamirana na KĹra ubwo iryo teraniro ryapfaga, umuriro ugakongora abagabo magana abiri na mirongo itanu, bakaba akÄbarore.
11 Ariko abahungu ba KĹra ntibaragapfa.
12 Bene Simiyoni nkâuko imiryango yabo iri ni aba: Nemuweli wakomotsweho nâumuryango wâAbanemuweli, na Yamini wakomotsweho nâumuryango wâAbayamini, na Yakini wakomotsweho nâumuryango wâAbayakini,
13 na Zera wakomotsweho nâumuryango wâAbazera, na Shawuli wakomotsweho nâumuryango wâAbashawuli.
14 Iyo ni yo miryango yâAbasimeyoni, bose bari inzovu ebyiri nâibihumbi bibiri na magana abiri.
15 Bene Gadi nkâuko imiryango yabo iri ni aba: Sefoni wakomotsweho nâumuryango wâAbasefoni, na Hagi wakomotsweho nâumuryango wâAbahagi, na Shuni wakomotsweho nâumuryango wâAbashuni,
16 na Ozini wakomotsweho nâumuryango wâAbozini, na Eri wakomotsweho nâumuryango wâAberi,
17 na Arodi wakomotsweho nâumuryango wâAbarodi, na Areli wakomotsweho nâumuryango wâAbareli.
18 Iyo ni yo miryango yâAbagadi. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye na magana atanu.
19 Bene Yuda ni Eri na Onani. Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cyâi KanÄni.
20 Bene Yuda nkâuko imiryango yabo iri ni aba: Shela wakomotsweho nâumuryango wâAbashela, na PerÄsi wakomotsweho nâumuryango wâAbaperÄsi, na Zera wakomotsweho nâumuryango wâAbazera.
21 Bene PerÄsi ni aba: Hesironi wakomotsweho nâumuryango wâAbahesironi, na Hamuli wakomotsweho nâumuryango wâAbahamuli.
22 Iyo ni yo miryango yâAbayuda. Ababazwe bo muri bo bari inzovu ndwi nâibihumbi bitandatu na magana atanu.
23 Bene Isakari nkâuko imiryango yabo iri ni aba: Tola wakomotsweho nâumuryango wâAbatola, na Puwa wakomotsweho nâumuryango wâAbapuwa,
24 na Yashubu wakomotsweho nâumuryango wâAbayashubu, na Shimuroni wakomotsweho nâumuryango wâAbashimuroni.
25 Iyo ni yo miryango yâAbisakari. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu nâibihumbi bine na magana atatu.
26 Bene Zebuluni nkâuko imiryango yabo iri ni aba: Seredi wakomotsweho nâumuryango wâAbaseredi, na Eloni wakomotsweho nâumuryango wâAbeloni, na YahilÄli wakomotsweho nâumuryango wâAbayahilÄli.
27 Iyo ni yo miryango yâAbazebuluni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu na magana atanu.
28 Bene Yosefu nkâuko imiryango yabo iri, ni Manase na Efurayimu.
29 Bene Manase ni aba: Makiri wakomotsweho nâumuryango wâAbamakiri, Makiri yabyaye Gileyadi. Gileyadi yakomotsweho nâumuryango wâAbagileyadi.
30 Bene Gileyadi ni aba: Yezeri wakomotsweho nâumuryango wâAbayezeri, na Heleki wakomotsweho nâAbaheleki,
31 na Asiriyeli wakomotsweho nâumuryango wâAbasiriyeli, na Shekemu wakomotsweho nâumuryango wâAbashekemu,
32 na Shemida wakomotsweho nâumuryango wâAbashemida, na Heferi wakomotsweho nâumuryango wâAbaheferi.
33 Selofehadi mwene Heferi ntiyabyaye abahungu, ahubwo yabyaye abakobwa. Kandi abakobwa ba Selofehadi bitwa Mahila na Nowa, na Hogila na Miluka na Tirusa.
34 Iyo ni yo miryango yâAbamanase. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshanu nâibihumbi bibiri na magana arindwi.
35 Bene Efurayimu nkâuko imiryango yabo iri ni aba: Shutela wakomotsweho nâumuryango wâAbashutela, na Bekeri wakomotsweho nâumuryango wâAbabekeri, na Tahani wakomotsweho nâumuryango wâAbatahani.
36 Bene Shutela ni aba: Erani wakomotsweho nâumuryango wâAberani.
37 Iyo ni yo miryango yâAbefurayimu. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshatu nâibihumbi bibiri na magana atanu. Abo ni bo buzukuruza ba Yosefu nkâuko imiryango yabo iri.
38 Bene Benyamini nkâuko imiryango yabo iri ni aba: Bela wakomotsweho nâumuryango wâAbabela, na Ashibeli wakomotsweho nâumuryango wâAbashibeli, na Ahiramu wakomotsweho nâumuryango wâAbahiramu,
39 na Shufamu wakomotsweho nâumuryango wâAbashufamu, na Hufamu wakomotsweho nâumuryango wâAbahufamu.
40 Bene Bela ni Arudi na NÄmani. Arudi yakomotsweho nâumuryango wâAbarudi. NÄmani yakomotsweho nâumuryango wâAbanÄmani.
41 Abo ni bo buzukuruza ba Benyamini nkâuko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye nâibihumbi bitanu na magana atandatu.
42 Bene Dani nkâuko imiryango yabo iri ni aba: Shuhamu yakomotsweho nâumuryango wâAbashuhamu. Uwo ni wo wakomotsweho nâimiryango yâAbadani nkâuko imiryango yabo iri.
43 Imiryango yâAbashuhamu yose, ababazwe bo muri yo bose bari inzovu esheshatu nâibihumbi bine na magana ane.
44 Bene Asheri nkâuko imiryango yabo iri ni aba: Imuna wakomotsweho nâumuryango wâAbimuna, na Ishivi wakomotsweho nâumuryango wâAbishivi, na Beriya wakomotsweho nâumuryango wâAbaberiya.
45 Bene Beriya bakomotsweho nâiyi miryango: Heberi yakomotsweho nâumuryango wâAbaheberi. Malikiyeli yakomotsweho nâumuryango wâAbamalikiyeli.
46 Umukobwa wa Asheri yitwa Sara.
47 Iyo ni yo miryango yakomotse kuri bene Asheri. Ababazwe bo muri yo bari inzovu eshanu nâibihumbi bitatu na magana ane.
48 Bene Nafutali nkâuko imiryango yabo iri ni aba: YahisÄli wakomotsweho nâumuryango wâAbayahisÄli, na Guni wakomotsweho nâumuryango wâAbaguni,
49 na Yeseri wakomotsweho nâumuryango wâAbayeseri, na Shilemu wakomotsweho nâumuryango wâAbashilemu.
50 Iyo ni yo miryango yâAbanafutali nkâuko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye nâibihumbi bitanu na magana ane.
51 Abo ni bo babazwe bo mu Bisirayeli, bose bari uduhumbi dutandatu nâigihumbi na magana arindwi na mirongo itatu.
52 Uwiteka abwira Mose ati
53 â Abo azabe ari bo bagabanywa igihugu ho gakondo, nkâuko umubare wâamazina yabo uri.
54 Abaruta abandi ubwinshi uzabahe gakondo nini, abake uzabahe gakondo nto. Umuryango wose uzahabwe gakondo ihwanye nâumubare wâababazwe bo muri wo.
55 Ariko igihugu kizagabanywe nâubufindo, gakondo zabo zose zizitirirwe amazina yâimiryango ya ba sekuruza.
56 Uko ubufindo buzategeka, azabe ari ko gakondo yabo igabanywa abenshi nâabake.â
57 Ababazwe bo mu Balewi nkâuko imiryango yabo iri ni aba: Gerushoni yakomotsweho nâumuryango wâAbagerushoni. Kohati yakomotsweho nâumuryango wâAbakohati. Merari yakomotsweho nâumuryango wâAbamerari.
58 Iyi ni yo miryango yâAbalewi: umuryango wâAbalibuni nâuwâAbaheburoni, nâuwâAbamahali nâuwâAbamushi nâuwâAbakĹra. Kandi Kohati yabyaye Amuramu.
59 Muka Amuramu yitwa Yokebedi mwene Lewi, yabyariye muri Egiputa. Abyarana na Amuramu Aroni na Mose, na Miriyamu mushiki wabo.
60 Aroni yabyaye Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.
61 Nadabu na Abihu, bapfuye ubwo boseserezaga umuriro udakwiriye imbere yâUwiteka.
62 Ababazwe bo muri bo bari inzovu ebyiri nâibihumbi bitatu, abahungu nâabagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse. Kandi ntibarakabaranwa nâAbisirayeli bandi, kuko batahawe gakondo mu Bisirayeli.
63 Abo ni bo babazwe na Mose na Eleyazari umutambyi, babariye Abisirayeli mu kibaya cyâi Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye nâi Yeriko.
64 Ariko muri bo ntihaba nâumwe wo mu bari babazwe na Mose na Aroni umutambyi, babariye Abisirayeli mu butayu bwa Sinayi.
65 Kuko Uwiteka yari yavuze ati â Ntibazabura gupfira mu butayu.â Ntihasigara nâumwe muri bo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.