KUBARA 2
Itegeko ryo kubamba amahema mu byiciro bine
1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
2 â Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese ahererane nâibendera ryâababo, kandi babe munsi yâutubendera twâamazu ya ba sekuru, berekeze amahema yabo ihema ryâibonaniro bayarigoteshe.
3 â Abayabamba iburasirazuba bajye baba abâicyiciro cya Yuda, kirimo ibendera ryacyo nâimitwe yacyo, umutware wâAbayuda abe Nahashoni mwene Aminadabu.
4 Umutwe we warimo abagabo inzovu ndwi nâibihumbi bine na magana atandatu nkâuko babazwe.
5 Abâumuryango wa Isakari abe ari bo bahererana na bo, umutware wâAbisakari abe NetanÄli mwene Suwari.
6 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu nâibihumbi bine na magana ane nkâuko babazwe.
7 Bahererwe nâabâumuryango wa Zebuluni, umutware wâAbazebuluni abe Eliyabu mwene Heloni.
8 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu nâibihumbi birindwi na magana ane nkâuko babazwe.
9 Ababazwe bo mu cyiciro cya Yuda bose bari abagabo agahumbi nâinzovu munani nâibihumbi bitandatu na magana ane nkâuko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya babanza guhaguruka.
10 â Mu ruhande rwâikusi hajye haba icyiciro cya Rubeni kirimo ibendera ryacyo nâimitwe yacyo, umutware wâAbarubeni abe Elisuri mwene Shedewuri.
11 Umutwe we warimo abagabo inzovu enye nâibihumbi bitandatu na magana atanu nkâuko babazwe.
12 Abâumuryango wa Simiyoni abe ari bo bahererana na bo, umutware wâAbasimeyoni abe Shelumiyeli mwene Surishadayi.
13 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu nâibihumbi cyenda na magana atatu nkâuko babazwe.
14 Bahererwe nâabâumuryango wa Gadi, umutware wâAbagadi abe Eliyasafu mwene Deweli.
15 Umutwe we warimo abagabo inzovu enye nâibihumbi bitanu na magana atandatu na mirongo itanu nkâuko babazwe.
16 Ababazwe bo mu cyiciro cya Rubeni bose bari abagabo agahumbi nâinzovu eshanu nâigihumbi na magana ane na mirongo itanu nkâuko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya baba aba kabiri mu ihaguruka.
17 â Maze ihema ryâibonaniro rijye rihagurukana nâicyiciro cyâAbalewi kigenda hagati yâibindi byiciro. Uko babambye amahema abe ari ko bahaguruka, umuntu wese muri gahunda ye, bahereranye nâamabendera yâababo.
18 â Mu ruhande rwâiburengerazuba hajye haba icyiciro cya Efurayimu, kirimo ibendera ryacyo nâimitwe yacyo, umutware wâAbefurayimu abe Elishama mwene Amihudi.
19 Umutwe we warimo abagabo inzovu enye na magana atanu nkâuko babazwe.
20 Abâumuryango wa Manase abe ari bo bahererana na bo, umutware wâAbamanase abe Gamaliyeli mwene Pedasuri.
21 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshatu nâibihumbi bibiri na magana abiri nkâuko babazwe.
22 Bahererwe nâabâumuryango wa Benyamini, umutware wâAbabenyamini abe Abidani mwene Gideyoni.
23 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshatu nâibihumbi bitanu na magana ane nkâuko babazwe.
24 Ababazwe bo mu cyiciro cya Efurayimu bose, bari abagabo agahumbi nâibihumbi munani nâijana nkâuko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya baba aba gatatu mu ihaguruka.
25 â Mu ruhande rwâikasikazi hajye haba icyiciro cya Dani, kirimo ibendera ryacyo nâimitwe yacyo, umutware wâAbadani abe Ahiyezeri mwene Amishadayi.
26 Umutwe we warimo abagabo inzovu esheshatu nâibihumbi bibiri na magana arindwi nkâuko babazwe.
27 Abâumuryango wa Asheri abe ari bo bahererana na bo, umutware wâAbashÄri abe Pagiyeli mwene Okirani.
28 Umutwe we warimo abagabo inzovu enye nâigihumbi na magana atanu nkâuko babazwe.
29 Bahererwe nâabâumuryango wa Nafutali, umutware wâAbanafutali abe Ahira mwene Enani.
30 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu nâibihumbi bitatu na magana ane nkâuko babazwe.
31 Ababazwe bo mu cyiciro cya Dani bose, bari abagabo agahumbi nâinzovu eshanu nâibihumbi birindwi na magana atandatu. Abo abe ari bo basezera abandi bahereranye nâamabendera yâababo.â
32 Abo ni bo babazwe mu Bisirayeli nkâuko amazu ya ba sekuru ari. Ababazwe bo mu cyiciro bose nkâuko imitwe yabo yari iri, bari uduhumbi dutandatu nâibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu.
33 Ariko Abalewi ntibabaranwa nâAbisirayeli, uko Uwiteka yategetse Mose.
34 Uko abe ari ko Abisirayeli bakora. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, abe ari ko babamba amahema yabo bahereranye nâamabendera yâababo, kandi uko abe ari ko bahaguruka, umuntu wese mu muryango we no mu nzu ya ba sekuru.