KUBARA 18
Imirimo yâabatambyi nâiyâAbalewi bandi
1 Uwiteka abwira Aroni ati â Wowe nâabana bawe nâinzu ya so muzagibwaho no gukiranirwa kwâibyâAhera, wowe nâabana bawe muzagibwaho no gukiranirwa kâubutambyi bwanyu.
2 Kandi bene wanyu umuryango wa Lewi, umuryango wa sogokuruza, ubigizanye hafi yawe bafatanywe nawe bagukorere. Ariko wowe nâabana bawe muri kumwe, mujye muba imbere yâihema ryâIbihamya.
3 Bajye bitondera ibyo ubategeka nâibikwiriye gukorerwa ibyâihema ryera byose. Ariko ntibakigire hafi yâibintu byâAhera nâigicaniro badapfa, namwe mudapfa.
4 Bafatanywe nawe, bajye bitondera ibikwiriye gukorerwa ihema ryâibonaniro, imirimo yâihema ryera yose, utari uwo muri bo ntakigire hafi yanyu.
5 Namwe mujye mwitondera ibikwiriye gukorerwa Ahera nâigicaniro, kugira ngo umujinya utongera kuba ku Bisirayeli.
6 Nanjye dore nakuye bene wanyu Abalewi mu Bisirayeli bandi, ni impano mwahawe kuko baherewe Uwiteka gukora imirimo yâihema ryâibonaniro.
7 Wowe nâabana bawe muri kumwe mujye mwitondera imirimo yâubutambyi bwanyu ku byâigicaniro byose, no ku byo hirya yâumwenda ukingiriza Ahera cyane, iyo abe ari yo mirimo mujya mukora. Mbahaye ubutambyi ho umurimo wâimpano, utari uwo muri mwe uzigira hafi azicwe.â
Ibyo gutunga abatambyi nâAbalewi
8 Uwiteka abwira Aroni ati â Ubwanjye nkurindishije amaturo yanjye yererejwe yo mu byâAbisirayeli banyereza byose: ni wowe nâabana bawe mbihereye kuko mwasÄ«zwe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka.
9 Ibi bizaba ibyawe byo mu byera cyane bidakongorwa nâumuriro: ituro ryabo ryose nâigitambo cyabo cyose, nâituro ryabo ryâifu ryose, nâigitambo cyabo gitambirwa ibyaha cyose, nâigitambo cyabo gikuraho urubanza cyose. Ibyo bazantura, bijye biba ibyera cyane, kugira ngo bibe ibyawe nâabana bawe.
10 Ujye ubirīra ahantu hera cyane, umuhungu wese wo muri mwe ajye abiryaho, bikubere ibyera.
11 â Kandi ibi ni ibyawe: amaturo Abisirayeli bazerereza yose nâayo bazazunguza yose, nyaguhanye nâabahungu bawe nâabakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Udahumanye wese wo mu bâinzu yawe ajye ayaryaho.
12 â Imiganura bazazanira Uwiteka, ibirushaho kuba byiza byâamavuta ya elayo nâinzabibu nâimpeke, ni wowe nyihaye.
13 Ibibanza kwera byo mu myaka yâigihugu cyabo yose bazazanira Uwiteka, bijye biba ibyawe. Udahumanye wese wo mu bâinzu yawe ajye abiryaho.
14 â Ituro ryose riturwa burundu rizabe iryawe.
15 â Uburiza bwose bwâibifite umubiri byose bazatura Uwiteka, ubwâabantu nâubwâamatungo bujye buba ubwawe, ariko uburiza bwâabantu ntukabure kubucungurisha, nâubwâamatungo azira na bwo ujye ubucungurisha.
16 Ibikwiriye gucungurwa, ujye ubicungurisha bihereye ku kwezi bivutse, bicunguzwe igiciro uzacira cya shekeli eshanu zigezwe ku yâAhera, ari yo gera makumyabiri.
17 Ariko uburiza bwâinka cyangwa ubwâintama cyangwa ubwâihene ntukabucungurishe, ubwâizo ni ubwera. Ujye umisha amaraso yabwo ku gicaniro, wose urugimbu rwabwo rube igitambo gikongorwa nâumuriro, cyâumubabwe uhumurira Uwiteka neza.
18 Inyama zabwo zijye ziba umwanya wawe, nkâuko inkoro izunguzwa nâurushyi rwâukuboko rwâiburyo ari umwanya wawe.
19 â Ibyererezwa byose byo mu byera Abisirayeli bazatura Uwiteka, mbiguhanye nâabahungu bawe nâabakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Ni isezerano risezeranishwa umunyu, rizahamira iteka imbere yâUwiteka, risezeraniwe wowe nâurubyaro rwawe.â
20 Kandi Uwiteka abwira Aroni ati â Ntuzagire gakondo mu gihugu cyâAbisirayeli, ntuzagire umugabane muri bo, ni jye mugabane wawe na gakondo yawe mu Bisirayeli.
21 â Abalewi dore mbahaye kimwe mu icumi cya byose kizatangwa nâAbisirayeli, kibe gakondo yabo. Nkibahembeye imirimo bakora yo mu ihema ryâibonaniro.
22 Uhereye none Abisirayeli ntibakigire hafi yâihema ryâibonaniro, batagibwaho nâicyaha bagapfa.
23 Ahubwo Abalewi abe ari bo bakora imirimo yâihema ryâibonaniro, abe ari bo bagibwaho no gukiranirwa kwabo. Iryo ribe itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, kandi Abalewi ntibazagire gakondo mu Bisirayeli.
24 Kuko kimwe mu icumi kizatangwa nâAbisirayeli bakagitura Uwiteka ho ituro ryererejwe, ngihaye Abalewi ho gakondo. Ni cyo gitumye mbabwira yuko batazagira gakondo mu Bisirayeli.â
Abalewi na bo batange igice kimwe mu icumi
25 Uwiteka abwira Mose ati
26 â Kandi bwira Abalewi uti âNimukoresha Abisirayeli kimwe mu icumi mbahaye kubakoresha ngo kibe gakondo yanyu, mujye mugikuraho ituro mutura Uwiteka muryerereza, ribe kimwe mu icumi cyâicyo gice cya cumi.
27 Iryo turo ryererejwe mutura rizababarwaho nkâaho ari imyaka yâimpeke yo ku mbuga muhuriraho, cyangwa ibyuzuye umuvure mwengeramo vino.
28 Uko abe ari ko mujya mutura Uwiteka ituro ryererejwe, murikuye kuri kimwe mu icumi cya byose, icyo mukoresha Abisirayeli. Mujye muha Aroni umutambyi ituro ryererejwe murikuriyeho Uwiteka.
29 Mu byo muhabwa byose, abe ari mo mujya mukura amaturo yererejwe yose muture Uwiteka, mu birushaho kuba byiza abe ari mo mukura igice cyabyo cyo kwezwa.â
30 â Ubabwire uti âNimumara gukuramo ibirushaho kuba byiza mukabitura ho ituro mwerereza, ibisigaye byo muri icyo kimwe mu icumi bizabarwa ku Balewi, nkâibyo biyejereje bivuye ku mbuga bahuriraho no mu mivure bengeramo vino.
31 Mujye mubÄ«rira aho mushatse hose ubwanyu nâabâamazu yanyu, kuko ari ibihembo byanyu muhemberwa imirimo mukora mu ihema ryâibonaniro.
32 Ntimuzashyirishwaho icyaha na byo, nimumara kubikuramo ibirushaho kuba byiza, mukabitura ho ituro mwerereza, kandi muzaba mutononnye ibyera byatuwe nâAbisirayeli ngo mupfe.â â