KUBARA 15
Ibyâamaturo
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 â Bwira Abisirayeli uti âNimumara kugera mu gihugu muzaturamo mbaha,
3 mugashaka gutambira Uwiteka igitambo gikongorwa nâumuriro, naho cyaba icyo koswa cyangwa icyo guhiguza umuhigo, cyangwa icyo mutambishwa nâumutima ukunze, cyangwa icyo mutamba mu minsi mikuru yanyu ngo kibe umubabwe uhumurira Uwiteka neza, mugikuye mu mashyo cyangwa mu mikumbi,
4 uzatamba igitambo cye ature Uwiteka ituro ryâifu ryâigice cya cumi cya efa yâifu yâingezi yavuganywe nâigice cya kane cya hini yâamavuta ya elayo,
5 kandi uzitegure nâigice cya kane cya hini ya vino yâituro ryâibyokunywa, rituranwe nâicyo gitambo cyoswa cyangwa nâigitambo kindi. Ibyo bibe ari byo bituranwa nâumwana wâintama umwe.
6 Cyangwa niba ari isekurume yâintama itambwa, uzitegure ituro ryo guturanwa na yo ryâibice bya cumi bibiri bya efa yâifu yâingezi yavuganywe nâigice cya gatatu cya hini yâamavuta ya elayo,
7 kandi ituro ryâibyokunywa uturana na yo ribe igice cya gatatu cya hini ya vino, bibe umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
8 Kandi niwitegura ikimasa cyâigitambo cyo koswa cyangwa cyo guhiguza umuhigo, cyangwa cyâuko uri amahoro ngo ugitambire Uwiteka,
9 ugitamba aturane na cyo ituro ryâibice bya cumi bitatu bya efa yâifu yâingezi yavuganywe nâigice cya kabiri cya hini yâamavuta ya elayo.
10 â âKandi ituro ryâibyokunywa uturana na cyo ribe igice cya kabiri cya hini ya vino. Bibe amaturo akongorwa nâumuriro yâumubabwe uhumurira Uwiteka neza.
11 â âUko abe ari ko bikorwa ku kimasa cyose, no ku isekurume yâintama yose, no ku mwana wâisekurume wâintama cyangwa wâihene wose.
12 Uko ibitambo mwitegura bingana, ibyo muzakora kuri kimwe abe ari byo mukora no ku bindi, uko bingana.
13 Abe ari ko ba kavukire bose bakora ibyo, nibatamba igitambo gikongorwa nâumuriro, cyâumubabwe uhumurira Uwiteka neza.
14 Kandi umunyamahanga nasuhukira muri mwe, cyangwa uzabana namwe wese mu bihe byanyu byose, agashaka gutamba igitambo gikongorwa nâumuriro cyâumubabwe uhumurira Uwiteka neza, uko mugenza na we abe ari ko agenza.
15 Iteraniro ritegekwe ritya: mwebwe nâumunyamahanga ubasuhukiyemo musangire itegeko, ribe itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose. Uko mumeze abe ari ko umunyamahanga amera imbere yâUwiteka.
16 Itegeko rimwe nâumuhango umwe mubisangire nâumunyamahanga ubasuhukiyemo.â â
17 Uwiteka abwira Mose ati
18 â Bwira Abisirayeli uti âNimugera mu gihugu mbajyanamo
19 mukarya ku mitsima yacyo, muzajye mutura Uwiteka ituro ryererezwa.
20 Ku muganura wâirobe ryanyu muzajye mutura agatsima ho ituro ryererezwa. Uko mwerereza ituro mukuye mu mbuga muhuriramo, abe ari ko mukerereza.
21 Ku muganura wâirobe ryanyu mujye mutura Uwiteka ituro ryererezwa mu bihe byanyu byose.
Ibyaha byâutabyitumye, nâubikora yihandagaje
22 â âKandi nimukora icyaha mutabyitumye, ntimwitondere ayo mategeko yose Uwiteka yabwiye Mose,
23 ibyo Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose byose, uhereye igihe yabategekeye no hanyuma yacyo mu bihe byanyu byose,
24 niba icyo cyaha gikozwe nâabatacyitumye iteraniro ritakizi, iteraniro ryose ritambe ikimasa cyâumusore ho igitambo cyoswa cyâumubabwe uhumurira Uwiteka neza, baturane na cyo ituro ryo kuri cyo ryâifu nâituro ryo kuri cyo ryâibyokunywa uko byategetswe, batambe nâisekurume yâihene ho igitambo gitambirwa ibyaha.
25 Umutambyi ahongerere iteraniro ryâAbisirayeli ryose. Bazababarirwa kuko bakoze icyo cyaha batacyitumye, bakazana igitambo cyabo cyo gutambirwa Uwiteka kigakongorwa nâumuriro, nâigitambo cyabo cyo gutambirwa ibyaha, bihongerere icyaha bakoze batacyitumye.
26 Nuko iteraniro ryâAbisirayeli ryose nâumunyamahanga ubasuhukiyemo bazababarirwa, kuko ubwoko bwose bwagikoze butacyitumye.
27 â âKandi umuntu umwe nakora icyaha atacyitumye, atambe umwagazi wâihene utaramara umwaka ho igitambo gitambirwa ibyaha.
28 Umutambyi ahongerere umuntu wajijwe agakorera imbere yâUwiteka icyaha atacyitumye, kandi namara kumuhongerera, uwo muntu azababarirwa.
29 Musangize itegeko ukoze icyaha atacyitumye wese, kavukire wo mu Bisirayeli nâumunyamahanga ubasuhukiyemo.
30 â âAriko umuntu ukora icyaha yihandagaje naho yaba kavukire cyangwa umusuhuke, uwo muntu aba atutse Uwiteka. Nuko akurwe mu bwoko bwe.
31 Kuko yasuzuguye ijambo ryâUwiteka agaca ku itegeko rye, uwo muntu akurweho rwose, azagibwaho no gukiranirwa kwe.â â
32 Abisirayeli bakiri mu butayu, basanga umuntu utoragura inkwi ku isabato.
33 Abasanze azitoragura bamushyira Mose na Aroni nâiteraniro ryose.
34 Bamukingiranira kuko bari batarabwirwa uko bamugenza.
35 Uwiteka abwira Mose ati â Uwo muntu ntabure kwicwa, iteraniro ryose rimwicishe amabuye inyuma yâaho baganditse.â
36 Iteraniro ryose rimujyana inyuma yâaho, bamutera amabuye arapfa, uko Uwiteka yategetse Mose.
37 Uwiteka abwira Mose ati
38 â Bwira Abisirayeli batere inshunda ku misozo yâimyenda yabo, bagumye kubikora mu bihe byabo byose, kandi badode ku nshunda zo ku musozo wose agashumi kâumukara wa kabayonga.
39 Izo nshunda muzambarire kugira ngo muzitegereze, mwibuke amategeko yâUwiteka yose muyitondere, mwe gukurikiza kwifuza kwâimitima yanyu nâukwâamaso yanyu, bikunda kubavusha mu isezerano,
40 kugira ngo mwibuke mwitondere amategeko yanjye yose, mubere Imana yanyu abera.
41 Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu. Ndi Uwiteka Imana yanyu.â