KUBARA 11
Abisirayeli baritotomba, umuriro wâUwiteka wicamo benshi
1 Ubwo bwoko buritotomba, Uwiteka yumva ko ari bibi. Abyumvise uburakari bwe burakongezwa, umuriro wâUwiteka wicÄna muri bo, ukongora abo ku iherezo ryâamagando yabo.
2 Abantu batakira Mose, asenga Uwiteka uwo muriro urazima.
3 Aho hantu bahita Tabera, kuko umuriro wâUwiteka wicÄnye muri bo.
Abisirayeli banga manu basaba Mose inyama, ariganyira
4 Abanyamahanga yâikivange bari hagati yâAbisirayeli batangira kwifuza, Abisirayeli na bo bongera kurira, baravuga bati â Ni nde uzaduha inyama zo kurya?
5 Twibutse ya mafi twariraga ubusa tukiri muri Egiputa, nâamadegede nâamapapayi, nâubutunguru bwâibibabi byâibibati nâubutunguru bwâibijumba, nâudutungurucumu.
6 Ariko none turumye nta cyo dufite, nta kindi tureba kitari manu.â
7 Manu iyo yasaga nâutubuto twâibyatsi byitwa gadi, ishusho yayo yasaga nâiyâubushishi buva ku giti bwitwa budola.
8 Abantu barazereraga bakayiteranya, bakayisya cyangwa bakayisekura, bakayiteka mu nkono bakayihindura udutsima. Kuryoha kwayo kwari nkâukâudutsima twavuganywe nâamavuta ya elayo.
9 Ikime nijoro cyatonda aho babambye amahema, manu igatondana na cyo.
10 Mose yumva abantu barira, umuntu wese arirana nâinzu ye barira mu miryango yâamahema yabo. Uburakari bwâUwiteka bukongezwa cyane, bibabaza Mose.
11 Mose abwira Uwiteka ati â Ni iki gituma ugirira nabi umugaragu wawe? Ni iki kimbujije kukugiriraho umugisha, ukanyikoreza aba bantu bose ho umutwaro?
12 Nasamye inda yâubu bwoko bwose se, ni jye wababyaye ko untegeka kubaterura, nkabatengamatira mu gituza, nkâuko umurezi wâumugabo atengamatira umwana wonka, nkabajyana mu gihugu wasezeranije ba sekuruza?
13 Nakura he inyama zo kugaburira ubu bwoko bwose, ko bandirira imbere bati âDuhe inyama tuziryeâ?
14 Sinabasha guheka ubu bwoko bwose jyenyine, kuko buremereye simbushobore.
15 Niba ungenza uty ndakwingize nyica mveho, niba nkugiriyeho umugisha ne kubona ibyago byanjye.â
Uwiteka aha Mose abafasha mirongo irindwi
16 Uwiteka abwira Mose ati â Nteraniriza abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru bâAbisirayeli, abo uzi ko ari abakuru bâabantu koko nâabatware babo, ubazane ku ihema ryâibonaniro bahagararaneho nawe.
17 Nanjye ndi bumanuke mvuganireyo nawe, nende ku Mwuka ukuriho mubashyireho. Na bo bazajya bahekana nawe uwo mutwaro wâabantu, we kuwuheka wenyine.
18 Kandi bwira abantu uti: Mwiyereze umunsi wâejo kandi muzarya inyama, kuko muririye ku matwi yâUwiteka mukavuga muti âNi nde uzaduha inyama zo kurya, ko twari tumereye neza muri Egiputa?â Ni cyo gitumye Uwiteka azabaha inyama mukazirya.
19 Ntimuzazirya umunsi umwe cyangwa ibiri cyangwa itanu, cyangwa icumi cyangwa makumyabiri,
20 ahubwo muzazirya ukwezi kose mugeze aho zizabatungukira mu mazuru zikababihira, kuko mwanze Uwiteka uri muri mwe, mukamuririra imbere muti âTwaviriye iki muri Egiputa?â â
21 Mose aramusubiza ati â Ubwoko ndi hagati ni abagabo bigenza uduhumbi dutandatu, umva ko uvuze uti âNzabaha inyama bazirye ukwezi kose.â
22 Bazababagira imikumbi nâamashyo byo kubahaza? Cyangwa amafi yo mu nyanja yose azabateranirizwa yo kubahaza?â
23 Uwiteka abwira Mose ati â Mbese amaboko yâUwiteka abaye magufi? None urareba yuko ijambo ryanjye rigusohorera, cyangwa ritagusohorera.â
Abafasha ba Mose barahanura: yanga kugira ishyari
24 Mose arasohoka abwira abantu ayo magambo yâUwiteka, kandi ateranya abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru bâabantu, abagotesha ihema ryera.
25 Uwiteka amanukira muri cya gicu avugana na we, yenda ku Mwuka umuriho, amushyira kuri abo bakuru uko ari mirongo irindwi. Nuko Umwuka abaguyeho barahanura, bagarukiriza aho.
26 Maze mu ngando zabo hasigara abagabo babiri, umwe yitwa Eludadi, undi yitwa Medadi. Umwuka abagwaho, kandi bari mu mubare wâabanditswe ariko batavuye aho ngo bajye ku ihema ryera, bahanurira aho mu ngando.
27 Umuhungu wâumusore agenda yiruka abwira Mose ati â Eludadi na Medadi barahanurira mu ngando.â
28 Yosuwa mwene Nuni, wari umufasha wa Mose uhereye mu busore bwe, aramubwira ati â Databuja Mose, babuze.â
29 Mose aramubaza ati â Ni jye urwaniye ishyaka? Icyampa abâubwoko bwâUwiteka bose bakaba abahanuzi, Uwiteka akabashyiraho Umwuka we!â
30 Mose asubirana mu ngando nâabakuru ba Isirayeli.
Abisirayeli bahabwa inyama, bahanwa
31 Umuyaga uturuka ku Uwiteka, uzana inturumbutsi zivuye ku nyanja, uzigusha aho babambye amahema nâimpande zose, zigeza aho umuntu yagenda urugendo rwâumunsi umwe, ikirundo cyazo kireshya nâintambwe enye zâintoki.
32 Abantu barahaguruka, biriza uwo munsi bazitoragura bakesha ijoro, biriza nâundi munsi. Uwatoraguye nke aba atoraguye homeru cumi. Bazanika hose impande zose zâingando zabo.
33 Inyama bakizishinze amenyo bataramara kuzitapfuna, uburakari bwâUwiteka bukongerezwa abantu, abatera mugiga ikomeye cyane.
34 Aho hantu bahita Kiburotihatava, kuko ari ho bahambye abifuzaga.
35 Abantu bahaguruka i Kiburotihatava bajya i Haseroti, bahamara iminsi.