ITANGIRIRO 47
Yosefu ashyira Farawo se Yakobo
1 Yosefu aragenda abwira Farawo ibyo byose ati â Data na bene data, nâimikumbi yabo nâamashyo yabo, nâibyo bafite byose, bageze ino bavuye mu gihugu cyâi Kanani, none bari mu gihugu cyâi Gosheni.â
2 Muri bene se atoranyamo batanu, abashyira Farawo.
3 Farawo abaza bene se wa Yosefu ati â Umwuga wanyu ni umuki?â Basubiza Farawo bati â Abagaragu bawe turi abashumba, twebwe ubwacu na ba sogokuruza.â
4 Kandi babwira Farawo bati â Dusuhukiye muri iki gihugu, kuko abagaragu bawe twabuze ubwatsi bwâimikumbi yacu, kuko inzara ari nyinshi cyane mu gihugu cyâi Kanani. None turakwinginze, emera ko abagaragu bawe dutura mu gihugu cyâi Gosheni.â
5 Farawo abwira Yosefu ati â So na bene so baje iwawe,
6 igihugu cya Egiputa kiri imbere yawe ngo utuze so na bene so aharuta ahandi ubwiza, bature mu gihugu cyâi Gosheni, kandi niba uzi muri bo ba rukunyu ubagire abatahira bâinka zanjye.â
7 Yosefu yinjiza na se Yakobo amushyira Farawo, Yakobo asabira Farawo umugisha.
8 Farawo abaza Yakobo ati â Imyaka yâubukuru bwawe ni ingahe?â
9 Yakobo asubiza Farawo ati â Imyaka yâuruzerero rwanjye ni ijana na mirongo itatu, iyo myaka yâubukuru bwanjye ibaye mike na mibi, ntingana nâimyaka yâubukuru bwa ba sogokuruza, mu minsi yâuruzerero rwabo.â
10 Yakobo asabira Farawo umugisha, maze amuva imbere.
11 Yosefu atuza se na bene se, abaha gakondo mu gihugu cya Egiputa aharuta ahandi ubwiza, mu gihugu cyâi Ramesesi, uko Farawo yategetse.
12 Yosefu ahora agerera se na bene se nâabâinzu ya se bose igerero, uko abana babo bangana.
Yosefu agura ibyo Abanyegiputa bafite byose
13 Nuko mu gihugu cyose ntihaba ibyokurya kuko inzara yari nyinshi, bituma abo mu gihugu cya Egiputa nâabo mu gihugu cyâi Kanani barabishwa nâinzara.
14 Yosefu ateranya ifeza zose zari mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cyâi Kanani bazanye guhahisha, Yosefu azizana mu nzu ya Farawo.
15 Ifeza zose zishize mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cyâi Kanani, Abanyegiputa bose bajya kuri Yosefu bati â Duhe ibyokurya. Twapfirira iki imbere yawe, ko ifeza zacu zishize?â
16 Yosefu arabasubiza ati â Mutange amatungo yanyu nanjye ndabaha ibyokurya, muhahishije amatungo niba mubuze ifeza.â
17 Bazanira Yosefu amatungo yabo, Yosefu abahahisha ibyokurya ku mafarashi nâimikumbi nâamashyo nâindogobe, abagaburira ibyokurya uwo mwaka, abahahisha ku matungo yabo yose.
18 Uwo mwaka ushize, mu mwaka wa kabiri baza aho ari, baramubwira bati â Ntitwahisha databuja yuko ifeza zacu zose zishize, kandi amashyo yacu yose abaye aya databuja. Nta gisigaye imbere ya databuja kitari imibiri yacu nâubutaka bwacu.
19 Twapfirira iki mu maso yawe twe nâubutaka bwacu? Tugurane nâubutaka bwacu, twe nâubutaka bwacu tuzabe imbata za Farawo, uduhe imbuto tubeho twe gupfa, igihugu kikaba umwirare.â
20 Nuko Yosefu agurira Farawo ubutaka bwa Egiputa bwose, kuko Umunyegiputa wese yaguraga umurima we, kuko inzara yabateye cyane, igihugu cyose kikaba gakondo ya Farawo.
21 Abantu arabimura, ahera ku ngabano za Egiputa zâuruhande rumwe ageza ku zâurundi, abashyira mu midugudu.
22 Ubutaka bwâabatambyi ni bwo bwonyine ataguze, kuko abatambyi bari bafite igerero bahawe na Farawo, bakajya barya iryo gerero Farawo yabahaye. Ni cyo cyatumye batagura ubutaka bwabo.
23 Yosefu abwira abantu ati â Dore uyu munsi mbaguriye Farawo mwe nâubutaka bwanyu, none imbuto zanyu ngizi muzabibe ku butaka.
24 Kandi uko muzasarura muzajye muha Farawo igice cya gatanu cyâicyatamurima, ibice bine bizajya biba ibyanyu ngo mubikureho imbuto zo kubiba mu mirima, bibe nâibyokurya byanyu nâabo mu ngo zanyu nâabana banyu bato.â
25 Baramusubiza bati â Udukijije urupfu, tukugirireho umugisha databuja, natwe tuzaba imbata za Farawo.â
26 Yosefu yandikisha iryo tegeko, riba itegeko ridakuka mu gihugu cya Egiputa na bugingo nâubu, yuko Farawo ahabwa igice cya gatanu. Ubutaka bwâabatambyi ni bwo bwonyine butabaye ubwa Farawo.
27 Abisirayeli batura mu gihugu cya Egiputa, mu gihugu cyâi Gosheni, baronkerayo ibintu, barororoka, bagwira cyane.
Yakobo arahiza Yosefu yuko azamuhamba i Kanani
28 Yakobo yongera kurama indi myaka cumi nâirindwi ari muri Egiputa, nuko imyaka Yakobo yaramye yari ijana na mirongo ine nâirindwi. Iyo ni yo myaka yâubugingo bwe.
29 Igihe cyo gupfa kwa Isirayeli kiri bugufi, ahamagaza umwana we Yosefu aramubwira ati â Niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze shyira ukuboko kwawe munsi yâikibero cyanjye, ungirire neza umbere umunyamurava. Ndakwinginze, ntuzampambe muri Egiputa,
30 ahubwo ninsinzirana na data na sogokuru, uzanjyane unkure muri Egiputa, umpambe mu gituro cyabo.â Aramusubiza ati â Nzabikora uko untegetse.â
31 Aramurahiza ati â Ndahira.â Aramurahira. Isirayeli yikubita ku musego yubamye.