ITANGIRIRO 45
Yosefu yirondorera bene se
1 Yosefu ananirwa kwiyumanganya imbere yâabo bahagararanye bose, ahubwo avuga cyane ati â Nimusohore abantu bose bambise.â Ntihagira umuntu uhagararana na Yosefu, yirondorera bene se.
2 Atera hejuru ararira, Abanyegiputa barabyumva, abo mu nzu ya Farawo barabyumva.
3 Yosefu abwira bene se ati â Ndi Yosefu. Data aracyariho?â Bene se bashaka icyo bamusubiza kirabura, kuko bahagaritswe imitima no kuba imbere ye.
4 Yosefu abwira bene se ati â Ndabinginze nimunyegere.â Baramwegera aravuga ati â Ndi Yosefu mwene so, mwaguze ngo njyanwe muri Egiputa.
5 None ntimubabare, ntimwirakaririre yuko mwanguze ngo nzanwe ino, kuko Imana ari yo yatumye mbabanziriza ngo nkize ubugingo bwâabantu.
6 Inzara imaze imyaka ibiri mu gihugu, hasigaye indi myaka itanu, batazahingiramo ntibasaruriremo.
7 Kandi Imana yatumye mbabanziriza ngo ibabesheho mugire icyo musiga mu isi, ibarokoze gukiza gukomeye.
8 Nuko none si mwe mwanyohereje ino ahubwo ni Imana, kandi yangize nka se wa Farawo nâumutegeka wâurugo rwe rwose, nâumutware wâigihugu cya Egiputa cyose.
9 â Nimwihute, muzamuke mujye kuri data mumubwire muti âUmwana wawe Yosefu ngo tukubwire yuko Imana yamugize umutware wa Egiputa hose, manuka umusange ntutinde.
10 Kandi uzatura mu gihugu cyâi Gosheni, umube bugufi, wowe nâabana bawe nâabuzukuru bawe, nâimikumbi yawe nâamashyo yawe, nâibyo ufite byose.
11 Kandi ngo azakugerererayo, kuko hagisigaye imyaka itanu yâinzara, we gukenana nâinzu yawe nâibyo ufite byose.â
12 â Kandi murirebera, na mwene mama Benyamini arirebera, yuko ari jye ubyikuriye mu kanwa.
13 Kandi muzabwire data icyubahiro cyanjye cyose mfite muri Egiputa, muzamubwire ibyo mwabonye byose, kandi muzatebutse data mumuzane ino.â
14 Yosefu ahobera mwene nyina Benyamini, begamiranya amajosi ararira, Benyamini aririra ku ijosi rya Yosefu.
15 Asoma bene se bose, abaririraho, nyuma bene se baganira na we.
Farawo na Yosefu batumira Yakobo
16 Inkuru yâibyo igera kwa Farawo yuko bene se wa Yosefu baje, binezeza Farawo nâabagaragu be cyane.
17 Farawo abwira Yosefu ati â Bwira bene so ngo nimugenze mutya: muhekeshe indogobe zanyu imitwaro, mugende mujye mu gihugu cyâi Kanani,
18 muzane so nâabo mu ngo zanyu, muze iwe, ngo na we azabaha ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa, muzarya ibirushaho kuba byiza byo mu gihugu.
19 Ndagutegetse kubabwira uti âNimugenze mutya: mujyane amagare yo mu gihugu cya Egiputa yo gushyiramo abana banyu bato nâabagore banyu, muzane na so, muze ino.
20 Kandi ntimwite ku bintu byanyu, kuko ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa cyose ari ibyanyu.â â
21 Abana ba Isirayeli babigenza batyo. Yosefu abaha amagare nkâuko Farawo yategetse, abaha nâimpamba.
22 Kandi uko bangana, aha umuntu wese imyenda yo gukuranwa, ariko aha Benyamini ibice byâifeza magana atatu, amuha nâimyenda yo gukuranwa gatanu.
23 Na se amwoherereza izi ntashyo: indogobe cumi zihetse ibyiza bya Egiputa, nâindogobe zâingore cumi zihetse imyaka yâimpeke, nâimitsima nâibyokurya bindi byâimpamba bya se.
24 Nuko asezerera bene se, bagenda ababwiye ati â Mwirinde, ntimutonganire mu nzira.â
25 Bava muri Egiputa barazamuka, bagera mu gihugu cyâi Kanani kuri se Yakobo.
26 Baramubwira bati â Yosefu aracyariho, ni we mutware wâigihugu cya Egiputa cyose.â Yakobo arakakara, kuko atabemereye.
27 Bamubwira amagambo yose Yosefu yabatumye. Abonye ya magare Yosefu yohereje kumuhagurutsa, umutima wa se wabo Yakobo urahembuka,
28 Isirayeli aravuga ati â Ni byo bizi! Yosefu umwana wanjye aracyariho, ndajya kubonana na we ntarapfa.â