ITANGIRIRO 40
Yosefu asobanura inzozi zâabatware ba Farawo
1 Hanyuma yâibyo, umuhereza wa vino wâumwami wa Egiputa nâumuvuzi wâimitsima ye, barakaza shebuja umwami wa Egiputa.
2 Farawo arakarira abo batware be bombi, umutware wâabahereza ba vino nâumutware wâabavuzi bâimitsima.
3 Abarindishiriza mu nzu yâimbohe, iri mu rugo rwâumutware wâabamurinda, aho Yosefu yakingiraniwe.
4 Umutware wâabarinda umwami abarindisha Yosefu ngo ajye abakorera, bamara igihe bari mu nzu yâimbohe.
5 Umuhereza wa vino wâumwami wa Egiputa nâumuvuzi wâimitsima ye, bakingiraniwe muri ya nzu yâimbohe, bombi barotera ijoro rimwe inzozi zicishije ukubiri, zigasobanurwa ukubiri.
6 Yosefu mu gitondo yinjira aho bari, asanga bababaye.
7 Abaza ba batware ba Farawo bakingiraniwe hamwe na we mu nzu ya shebuja wa Yosefu ati â Ni iki gitumye mugaragaza umubabaro mutyo uyu munsi?â
8 Baramusubiza bati â Ni uko twarose inzozi, kandi akaba ari nta wubasha kuzidusobanurira.â Yosefu arababaza ati â Gusobanura si ukwâImana se? Ndabinginze, nimuzindotorere.â
9 Umuhereza wa vino mukuru arotorera Yosefu inzozi ze ati â Narose ngo umuzabibu wari imbere yanjye,
10 kandi wari ufite amashami atatu, mbona usa nâupfunditse uburabyo burarabya, amasere yawo arahisha,
11 igikombe cya Farawo nari ngifite mu ntoki, nenda izo nzabibu nzikamurira muri cyo, ngihereza Farawo.â
12 Yosefu aramubwira ati â Uku ni ko zisobanurwa: ya mashami atatu ni iminsi itatu,
13 iminsi itatu itarashira Farawo azakuzamura, ashyire umutwe wawe ejuru, agusubize mu butware bwawe, ubone guhereza Farawo igikombe, nkâuko wahoze ukora kera, uri umuhereza we wa vino.
14 Maze uzanyibuke ubwo uzabona ibyiza, uzangirire neza, ndakwinginze uzamvuge kuri Farawo, unkuze muri iyi nzu.
15 Ni ukuri koko banyibye mu gihugu cyâAbaheburayo, nâino na ho banshyize muri iyi nzu yâimbohe nta cyaha nkoze.â
16 Wa muvuzi wâimitsima mukuru yumvise yuko amusobanuriye ibyiza, abwira Yosefu ati â Nanjye narose nikoreye ibyibo bitatu byâimitsima yera,
17 kandi icyibo cyo hejuru yâibindi cyarimo imitsima yokeje yâuburyo bwose nshyira Farawo, ibisiga biyindira ku mutwe, iri mu cyibo.â
18 Yosefu aramusubiza ati â Uku ni ko zisobanurwa: ibyo byibo bitatu ni iminsi itatu,
19 iminsi itatu itarashira, Farawo azashyira hejuru umutwe wawe awugukuyeho akumanike ku giti, ibisiga bizakuriraho inyama yawe.â
20 Ku munsi wa gatatu, ni wo munsi wo kwibutsa kuvuka kwa Farawo, atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya, ashyira hejuru hagati yâabagaragu be umutwe wâumuhereza wa vino mukuru, nâuwâumuvuzi wâimitsima mukuru.
21 Asubiza umuhereza wa vino mukuru mu buhereza bwe, ahereza Farawo igikombe,
22 maze amanika umuvuzi wâimitsima mukuru, nkâuko Yosefu yabasobanuriye inzozi zabo.
23 Ariko wa muhereza wa vino mukuru ntiyibuka Yosefu, ahubwo aramwibagirwa.