ITANGIRIRO 21
Sara abyara Isaka
1 Uwiteka agenderera Sara nkâuko yavuze, Uwiteka agirira Sara ibyo yasezeranije.
2 Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyarana umuhungu igihe Imana yamubwiye kigeze.
3 Aburahamu yita umuhungu yabyaye Isaka, uwo yabyaranye na Sara.
4 Aburahamu akeba Isaka umuhungu we amaze iminsi munani avutse, uko Imana yamutegetse.
5 Aburahamu yabyaye uwo muhungu we Isaka, amaze imyaka ijana avutse.
6 Sara aravuga ati â Imana iranshekeje, abazabyumva bose bazasekana nanjye.â
7 Ati â Ni nde uba warabwiye Aburahamu yuko Sara azonsa abana? Ko mubyariye umuhungu ashaje.â
Sara asendesha Hagari na Ishimayeli
8 Umwana arakura aracuka, ku munsi Isaka yacukiyeho Aburahamu ararika abantu benshi arabagaburira.
9 Sara abona umuhungu wa Hagari Umunyegiputakazi, uwo yabyaranye na Aburahamu, abaseka.
10 Ni cyo cyatumye abwira Aburahamu ati â Senda uyu muja nâumuhungu we, kuko umuhungu wâuyu muja atazaraganwa nâumuhungu wanjye Isaka.â
11 Ibyo byâuwo muhungu we bitera Aburahamu agahinda kenshi.
12 Imana ibwira Aburahamu iti â We kugirira uwo muhungu agahinda nâumuja wawe, ibyo Sara akubwira byose umwumvire, kuko kuri Isaka ari ho urubyaro ruzakwitirirwa.
13 Kandi umuhungu wâuwo muja na we nzamuhindura ubwoko, kuko ari urubyaro rwawe.â
14 Aburahamu azinduka kare kare, yenda umutsima nâimvumba yâuruhu irimo amazi, abiha Hagari abishyira ku rutugu rwe, amuha nâuwo mwana aramusenda, avayo azerera mu butayu bwâi Berisheba.
15 Ya mvumba ishiramo amazi, arambika umwana munsi yâigihuru cyâaho.
16 Aragenda yicara amwerekeye, amuhaye intera nkâaho umuntu yarasa umwambi, kuko yibwiraga ati â Ne kureba umwana wanjye apfa.â Yicara amwerekeye atera hejuru ararira.
17 Imana yumva ijwi ryâuwo muhungu, marayika wâImana ari mu ijuru, ahamagara Hagari aramubaza ati â Ubaye ute, Hagari? Witinya kuko Imana yumviye ijwi ryâuwo muhungu aho ari.
18 Haguruka, byutsa umuhungu umufate mu maboko, kuko nzamuhindura ubwoko bukomeye.â
19 Imana imuhumura amaso, abona iriba, aragenda avoma amazi yuzuye ya mvumba, ayaramiza umuhungu we.
20 Nuko Imana ibana nâuwo muhungu arakura, atura mu butayu, aba umurashi.
21 Aba mu butayu bwâi Parani, nyina amusabira Umunyegiputakazi.
Aburahamu na Abimeleki barasezerana
22 Muri iyo minsi, Abimeleki na Fikoli umutware wâingabo ze babwira Aburahamu bati â Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.
23 Nuko rero, undahire Imana yuko utazandiganya cyangwa umwana wanjye cyangwa umwuzukuru wanjye, ahubwo ineza nakugiriye ko uzayinyitura, jyewe nâigihugu wasuhukiyemo.â
24 Aburahamu aramusubiza ati â Ndarahira.â
25 Aburahamu azimuza Abimeleki ku byâiriba, abagaragu ba Abimeleki bamunyaze.
26 Abimeleki aramusubiza ati â Sinzi uwakoze ibyo, nawe ntiwigeze kubimbwira, kandi sinigeze kubyumva keretse none.â
27 Aburahamu azana intama nâinka, abiha Abimeleki, bombi barasezerana.
28 Aburahamu arobanura abagazi bâintama barindwi bo mu mukumbi we.
29 Abimeleki abaza Aburahamu ati â Abo bagazi bâintama barindwi urobanuye, bisobanuye iki?â
30 Aramusubiza ati â Aba bagazi bâintama uko ari barindwi, ndabaguhera kugira ngo bimbere umugabo, yuko ari jye wafukuye iryo riba.â
31 Ni cyo cyatumye yita aho hantu Berisheba, kuko ari ho barahiriye bombi.
32 Nuko basezeranira i Berisheba, Abimeleki ahagurukana na Fikoli umutware wâingabo ze, basubira mu gihugu cyâAbafilisitiya.
33 Aburahamu atera igiti cyitwa umwesheri i Berisheba, yambarizayo izina ryâUwiteka, Imana ihoraho.
34 Aburahamu amara iminsi myinshi asuhukiye mu gihugu cyâAbafilisitiya.