IMIGANI 3
Imibanire yâabantu nâImana uko ikwiriye kumera
1 Mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye, Ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye,
2 Kuko bizakungurira imyaka myinshi yâubugingo bwawe, Ukazarama ndetse ukagira nâamahoro.
3 Imbabazi nâumurava bye kukuvaho, Ubyambare mu ijosi, Ubyandike ku nkingi zâumutima wawe.
4 Ni bwo uzagira umugisha nâubwenge nyakuri, Mu maso yâImana nâabantu.
5 Wiringire Uwiteka nâumutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.
6 Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo.
7 Ntiwishime ubwenge bwawe, Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha.
8 Bizatera umubiri wawe kuba mutaraga, Ukagira imisokoro mu magufwa yawe.
9 Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe, Nâumuganura wâibyo wunguka byose.
10 Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, Kandi imivure yawe izasendera imitobe.
11 Mwana wanjye, ntuhinyure igihano cyâUwiteka, Kandi ntiwinubire nâuko yagucyashye,
12 Kuko Uwiteka acyaha uwo akunda, Nkâuko umubyeyi acyaha umwana we yishimana.
13 Hahirwa umuntu ubonye ubwenge, Nâumuntu wiyungura kujijuka.
14 Kubugenza biruta kugenza ifeza, Kandi indamu yabwo iruta iyâizahabu nziza.
15 Buruta amabuye ya marijani, Kandi mu byo wakwifuza byose, Nta na kimwe cyabuca urugero.
16 Mu kuboko kwabwo kwâiburyo bufite kurama, No mu kwâibumoso bufite ubutunzi nâicyubahiro.
17 Inzira zabwo ni inzira zâibinezeza, Kandi imigendere yabwo yose ni iyâamahoro.
18 Ababwakira bubabera igiti cyâubugingo, Kandi ubukomeza wese aba agira umugisha.
19 Uwiteka yaremesheje isi ubwenge, Kandi yakomeresheje amajuru ubuhanga.
20 Ku bwo kumenya kwe amasĹko yâikuzimu yaratobotse, Kandi ibicu bitonyanga ikime.
Uko imibanire yâabantu ikwiriye kumera
21 Mwana wanjye, komeza ubwenge nyakuri no kwitonda, Ntibive imbere yâamaso yawe.
22 Nuko bizaramisha ubugingo bwawe, Kandi bizabera ijosi ryawe umurimbo.
23 Maze uzagendere mu nzira yawe amahoro, Kandi ikirenge cyawe ntikizasitara.
24 Nuryama ntuzagira ubwoba, Ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.
25 Ntutinye ibiteye ubwoba byâinzaduka, Cyangwa kurimbuka kwâabanyabyaha kuje.
26 Kuko Uwiteka azakubera ibyiringiro, Kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa.
27 Abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, Niba bigushobokera.
28 Ntukarerege mugenzi wawe uti â Genda uzagaruke ejo mbiguheâ, Kandi ubifite iruhande rwawe.
29 Ntukajye inama zo kugambanira mugenzi wawe, Ubwo muturanye amahoro.
30 Ntugatongane nâumuntu mupfuye ubusa, Niba nta cyo yagutwaye.
31 Ntukagirire umunyarugomo ishyari, Mu nzira ze ntugire nâimwe ukurikiza,
32 Kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka, Ariko ibanga rye rimenywa nâabakiranutsi.
33 Umuvumo wâUwiteka uhora mu rugo rwâumunyabyaha, Ariko ubuturo bwâumukiranutsi abuha umugisha.
34 Ni ukuri agaya abakobanyi, Ariko abicisha bugufi abagirira imbabazi.
35 Umunyabwenge azaragwa ubwiza, Ariko isoni zizaba igihembo cyâabapfu.