IMIGANI 24
1 Ntukagirire abantu babi ishyari,Kandi ntukifuze kubana na bo,
2 Kuko imitima yabo itekereza kurenganya,Kandi ururimi rwabo ruvuga ibyo kugira nabi.
3 Ubwenge ni bwo bwubaka urugo,Kandi rukomezwa no kujijuka.
4 Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo,Mo ibintu byose byâigiciro cyinshi nâibyâigikundiro.
5 Umunyabwenge arakomeye,Kandi ujijutse yunguka imbaraga.
6 Uzajye gusembura intambara ufite inama zâubwenge,Aho abajyanama benshi bari haba amahoro.
7 Ubwenge burenga umupfapfa ntabushyikire,Iyo ari mu iteraniro ntabumbura umunwa.
8 Ugambirira gukora ibibi,Bamwita umugira nabi.
9 Imigambi yâubupfapfa ni yo cyaha,Kandi umukobanyi ni umuziro mu bantu.
10 Nugamburura mu makuba,Gukomera kwawe kuba kubaye ubusa.
11 Abajyanirwa gupfa ubarokore,Kandi abarindiriye kwicwa ntubazibukire.
12 Nuvuga uti â Dore ntabwo twabimenyeâ,Ntuzi ko Igera imitima ari yo ibizi? Irinda ubugingo bwawe ni yo ibimenya, Mbese ntizagororera umuntu wese ibihwanye nâimirimo yakoze?
13 Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko buryoha,Kandi ingabo zabwo ziryohera akanwa kawe.
14 Ni ko kumenya ubwenge bizamerera ubugingo bwawe,Nububona ni bwo nâingororano zizaboneka,Kandi ibyiringiro byawe ntibizaba ibyâubusa.
15 Wa munyabyaha we, ntugace igico ku rugo rwâumukiranutsi,Ntugasahure ubuturo bwe,
16 Kuko umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka,Ariko abanyabyaha bazagushwa nâamakuba.
17 Ntukishime umwanzi wawe aguye,Kandi ntukagire umutima unezezwa nâuko atsembwe,
18 Kugira ngo Uwiteka atabireba akababazwa na byo,Akirengagiza uburakari yamurakariye.
19 Ntugahagarikwe umutima nâinkozi zâibibi,Ntukifuze ibyâabanyabyaha,
20 Kuko nta ngororano yâumuntu mubi,Urumuri rwâukiranirwa ruzazima.
21 Mwana wanjye, wubahe Uwiteka nâumwami,Kandi ntukishyire mu byâabajya irya nâino,
22 Kuko amakuba yabo azabatungura.Ni nde wamenya kurimbuka kwabo bose?
Iyindi migani yâabanyabwenge
23 Ibi na byo ni imigani yâabanyabwenge:Kuba intinyamaso mu rubanza si byiza,
24 Ukiza umunyabyaha ati â Ufite urubanzaâ,Azavumwa nâigihugu kandi amahanga azamwanga urunuka.
25 Ariko abamucyaha bazagubwa neza,Kandi umugisha mwiza uzabazaho.
26 Ushubije ibitunganye,Aba asomye ku munwa.
27 Banza witegure ibyo ku gasozi,Uringanize imirima yawe,Hanyuma uzabone kĹŤbaka inzu.
28 Ntugashinje umuturanyi wawe nta mpamvu,Kandi ntugashukanishe ururimi rwawe.
29 Ntukavuge uti â Ibyo yankoreye nzabimwitura,Mwiture ibihwanye nâimirimo yakoze.â
30 Nanyuze ku murima wâumunyabute,No ku ruzabibu rwâumuntu ubuze ubwenge.
31 Nasanze hose ari amahwa,Hose ifurwe yarahazimagije,Kandi uruzitiro rwaho rwâamabuye rwarasenyutse.
32 Nuko ndebye mbyitegereza neza,Mbibonye mbikuramo gusobanukirwa.
33 Uti â Henga nsinzire gato, Nihweture kanzinya,Kandi nipfunyapfunye nsinzire.â
34 Uko ni ko ubukene buzagufata nkâumwambuzi,Nâubutindi bukagutera nkâingabo.