IBYAHISHUWE 9
Impanda ya gatanu ari yo shyano rya mbere
1 Marayika wa gatanu avuza impanda. Mbona inyenyeri iguye mu isi ivuye mu ijuru, ihabwa urufunguzo rwo gufungura urwobo rwâikuzimu.
2 Ifungura urwobo rwâikuzimu ruvamo umwotsi ucumba nkâuwâitanura rinini, izuba nâikirere byijimishwa nâumwotsi wo muri urwo rwobo.
3 Mu mwotsi havamo inzige zijya mu isi, zihabwa ubushobozi bwo gukora ibyo sikorupiyo zo mu isi zibasha gukora.
4 Ariko zitegekwa kutagira icyo zitwara ibyatsi byo mu isi, cyangwa ikintu cyose kibisi cyangwa igiti cyose, keretse abantu badafite ikimenyetso cyâImana mu ruhanga rwabo.
5 Zihabwa kutabica keretse kubababaza amezi atanu. Kandi kubabaza kwazo gusa no kubabaza kwa sikorupiyo iyo iriye umuntu.
6 Muri iyo minsi abantu bazashaka urupfu ariko ntibazarubona na hato, bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.
7 Ishusho yâizo nzige yasaga nâiyâamafarashi yiteguriwe intambara. Ku mitwe yazo zari zifite ibisa nâamakamba asa nâizahabu, mu maso hazo hasa nâahâabantu.
8 Kandi zari zifite ubwoya busa nâumusatsi wâabagore, amenyo yazo yasaga nâayâintare.
9 Zari zifite nâibikingira ibituza bisa nâibyuma, guhinda kwâamababa yazo kwari kumeze nko guhinda kwâamagare akururwa nâamafarashi menshi yirukanka ajya mu ntambara.
10 Kandi zari zifite imirizo nkâiya sikorupiyo zifite nâimbĹri mu mirizo yazo, zihabwa kubabaza abantu amezi atanu.
11 Zari zifite nâumwami wazo ari we marayika wâikuzimu, mu Ruheburayo yitwa Abadoni naho mu Rugiriki yitwa Apoluwoni.
12 Ishyano rya mbere rirashize, dore ayandi mahano abiri ari bukurikireho.
Impanda ya gatandatu cyangwa ishyano rya kabiri
13 Marayika wa gatandatu avuza impanda, numva ijwi riva ku mahembe ane yâigicaniro cyâizahabu kiri imbere yâImana,
14 ribwira marayika wa gatandatu ufite impanda riti â Bohora abamarayika bane baboheye ku ruzi runini Ufurate.â
15 Nuko abo bamarayika bane bari biteguriwe iyo saha nâuwo munsi nâuko kwezi nâuwo mwaka, babohorerwa kugira ngo bice kimwe cya gatatu cyâabantu.
16 Umubare wâingabo zâabarwanira ku mafarashi wari uduhumbagiza magana abiri, umubare wabo narawumvise.
17 Kandi nerekwa amafarashi nâabari bayicayeho. Bari bambaye ibyuma bikingira ibituza bisa nâumuriro na huwakinto nâamazuku. Imitwe yâayo mafarashi yasaga nâiyâintare, mu kanwa kayo havagamwo umuriro nâumwotsi nâamazuku.
18 Kimwe cya gatatu cyâabantu cyicwa nâibyo byago uko ari bitatu, ari byo umuriro nâumwotsi nâamazuku bivuye mu kanwa kâayo mafarashi.
19 Kuko akanwa kayo nâimirizo yayo ari byo byayabashishaga kurwana, kuko imirizo yayo isa nâincira ifite imitwe kandi ni yo aryanisha.
20 Nyamara abantu basigaye batishwe nâibyo byago, ntibarakihana imirimo yâintoki zabo ngo bareke gusenga abadayimoni nâibishushanyo byacuzwe mu izahabu no mu ifeza, no mu miringa nâibyaremwe mu mabuye no mu biti bitabasha kureba cyangwa kumva cyangwa kugenda,
21 habe ngo bihane ubwicanyi bwabo cyangwa uburozi, cyangwa ubusambanyi cyangwa ubujura.