IBYAHISHUWE 11
Ibyâabahamya babiri
1 Bampa urubingo rusa nâinkoni bati â Haguruka ugere urusengero rwâImana nâigicaniro nâabasengeramo,
2 ariko urugo rwâurusengero urureke nturugere kuko rwahawe abanyamahanga, kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine nâabiri bawukandagira.
3 Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.â
4 Abo bahamya ni bo biti bya elayo bibiri nâibitereko byâamatabaza bibiri, bihagarara imbere yâUmwami wâisi.
5 Kandi iyo umuntu ashatse kubagirira nabi umuriro ubava mu kanwa ukotsa abanzi babo, kandi nihagira umuntu ushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa.
6 Bafite ubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo, kandi bafite ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no guteza isi ibyago byose uko bashatse.
7 Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibīce.
8 Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo yâumwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe.
9 Nuko abo mu moko nâimiryango nâindimi nâamahanga, bazamara iminsi itatu nâigice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva.
10 Abari mu isi bazazīshima hejuru bazikina ku mubyimba banezerwe, bohererezanye impano kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi.
11 Iyo minsi itatu nâigice ishize, umwuka wâubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye.
12 Bumva ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti â Nimuzamuke muze hano.â Nuko bazamukira mu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba.
13 Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa nâubwoba bahimbaza Imana nyirâijuru.
14 Ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba.
Impanda ya karindwi
15 Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo â Ubwami bwâisi bubaye ubwâUmwami wacu nâubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.â
16 Ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere yâImana, bikubita hasi bubamye baramya Imana bati
17 â Turagushimye Mwami Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, kuko wenze ubushobozi bwawe bukomeye ukÄ«ma.
18 Amahanga yararakaye nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, nâicyo kugororereramo abagaragu bâimbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera nâabubaha izina ryawe, aboroheje nâabakomeye, kandi nâigihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.â
19 Urusengero rwâImana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku yâisezerano ryayo, habaho imirabyo nâamajwi no guhinda kwâinkuba, nâigishyitsi nâurubura rwinshi.