HOSEYA 2
1 â Ariko iherezo, umubare wâAbisirayeli uzangana nâumusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa habe no kubarika, kandi aho babwirirwaga ngo âNtimuri ubwoko bwanjyeâ, bazahabwirirwa ngo âMuri abana bâImana ihoraho.â
2 Kandi Abayuda nâAbisirayeli bazateranira hamwe, bitoranyirize umutware umwe, kandi bazazamuka bave mu gihugu, kuko umunsi wa YezerÄli uzaba ukomeye. Abisirayeli bahanirwa ubusambanyi
3 â Ami we, mubwire abo muva inda imwe, nawe Ruhama, mubwire bashiki banyu muti
4 âNimuburane na nyoko muburaneâ, kuko atari umugore wanjye nanjye sindi umugabo we, akure ubumaraya mu maso he, nâubusambanyi abukure hagati yâamabere ye,
5 kugira ngo ntamwambika ubusa akamera nkâumunsi yavutseho, nkamuhindura nkâikidaturwa, nkamugira nkâigihugu cyumye kandi nkamwisha inyota.
6 Kandi ntabwo nzagirira abana be imbabazi, kuko ari ibibyarwa
7 nyina akaba yarigize maraya. Uwasamye inda yabo yakoze ibiteye isoni kuko yavuze ati: Nzikurikirira abakunzi banjye, abantunga mu byo ndya nâibyo nywa, kandi bakampa ubwoya bwâintama nâimigwegwe nâamavuta ya elayo nâibyo kunywa.
8 â Ni cyo gituma ngiye kuzitiza inzira ye amahwa, kandi nkubaka uruzitiro kugira ngo atabona aho anyura.
9 Azakurikira abakunzi be ariko ntazabashyikira, azabashaka ababure. Ni bwo azavuga ati âHenga nsubire ku mugabo wanjye wa mbere, kuko ibya mbere byandutiye ibyâubu.â
10 â Erega ntiyamenye ko ari jye wamutungaga mu myaka, na vino, nâamavuta ya elayo, nkamugwiriza izo feza nâizahabu bakoreshereje BÄli.
11 Ni cyo kizatuma nisubiza imyaka yanjye mu isarura, na vino yanjye mu gihe cyayo, kandi nkamwambura ubwoya bwâintama bwanjye nâimigwegwe yanjye byari bikwiriye kwambika umubiri we.
12 Kandi ubu ngiye kugaragariza imbere yâabakunzi be ubushizi bwâisoni bwe, nta nâumwe uzamunkura mu maboko.
13 Nzamumaraho ibyamunezezaga byose, ibirori bye nâibyâimboneko zâukwezi bye nâamasabato ye, nâamateraniro ye yera yose yategetswe.
14 Kandi nzarimbura inzabibu ze nâimitini ye, ibyo yajyaga avuga ati âIbi ni ingororano zanjye nahawe nâabakunzi banjye.â Nuko ibyo ngiye kubihindura ishyamba, biribwe nâinyamaswa.
15 Nzamuhora iminsi yamaze yosereza ibigirwamana bya BÄli imibavu, yambaye impeta zo mu matwi nâinigi, agakurikira abakunzi be naho jye akanyibagirwa.â Ni ko Uwiteka avuga. Imana izongera gucyura Abisirayeli
16 â Ni cyo gituma ngiye kumuhendahenda, mujyane mu kidaturwa mwurĹŤre.
17 Avuyeyo nzamukomorera inzabibu ze, kandi igikombe cya Akori kizamubera irembo ryâibyiringiro, kandi azaharirimbira nko mu gihe cyâubukumi bwe, nko mu gihe yazamukaga ava mu gihugu cya Egiputa.â
18 Uwiteka aravuga ati â Uwo munsi uzanyita Ishi, umugabo wanjye, kandi ntuzongera kunyita BÄli, databuja.
19 Nzakura mu kanwa ke amazina yâibigirwamana bya BÄli, kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi.
20 â Uwo munsi nzasezerana nâinyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, nâibisiga byo mu kirere nâibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto nâinkota, nâintambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro.
21 Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose. Ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira.
22 Ndetse nzakwishyingira ube uwanjye nkubereye umunyamurava, kandi uzamenya Uwiteka.â
23 Uwiteka aravuga ati â Uwo munsi nzitaba, nzitaba ijuru, na ryo rizitaba isi.
24 Isi na yo izitaba imyaka, na vino nâamavuta ya elayo, kandi na byo bizitaba YezerÄli.
25 Nzamubiba ku isi, abe uwanjye, kandi nzababarira utabonye imbabazi. Nzabwira abatari ubwoko bwanjye nti âMuri ubwoko bwanjyeâ. Na bo bazavuga bati âUri Imana yacu.â â