HOSEYA 10
1 Isirayeli ni uruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo. Imbuto ze nyinshi zamuteye kugwiza ibicaniro, uburumbuke bwâigihugu cye bwabateye kwiyubakira inkingi nziza zâibigirwamana.
2 Bagira imitima ibiri: noneho bazasanganwa igicumuro, Imana izasenya ibicaniro byabo, izarimbura za nkingi zabo zâibigirwamana.
3 Ni ukuri noneho bazavuga bati â Nta mwami dufite kuko tutubashye Uwiteka, kandi umwami yatumarira iki?â
4 Bavuga amagambo yâubusa, bakarahira ibinyoma mu masezerano basezeranye. Ni cyo gituma iteka rigiye gucibwa vuba nkâuko umuhoko umera mu mayogi yâimirima.
5 Abatuye i Samariya bazaterwa ubwoba ku bwâinyana zâibigirwamana zâi Betaveni, kuko abantu baho bazaziririra hamwe nâabatambyi babo, banezerwaga nâubwiza bwazo kuko bwashize.
6 Zizajyanwa muri Ashuri guturwa Umwami Yarebu, Efurayimu azakorwa nâisoni, na Isirayeli azamwazwa nâimigambi ye.
7 Naho i Samariya, umwami waho ahwamye nkâifuro riri ku mazi.
8 Ingoro zo muri Aveni, ari zo gicumuro cya Isirayeli, zizasenywa, amahwa nâibitovu bizamera ku bicaniro byaho. Ni bwo bazabwira imisozi miremire bati â Nimudutwikireâ, nâiyindi iringaniye bati â Nimutugwire.â
9 â Isirayeli we, wacumuye uhereye igihe cyâi Gibeya, ni ko bakomeje kugira ngo intambara yabaye ku bakiranirwa bâi Gibeya itabageraho.
10 Nzabahana uko nshaka, kandi abanyamahanga bazateranira kubarwanya, igihe bazaba baboshywe ku bicumuro byabo uko ari bibiri.
11 â Efurayimu ni nkâishashi yamenyerejwe, ikunda kuvunga ingano, ariko nzashyira ingiga yâigiti ku ijosi rye ryiza. Efurayimu nzamushyiraho umugenda hejuru, Yuda azarima, Yakobo na we azacoca.
12 Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka.
13 Mwahinze gukiranirwa musarura ibibi, mwariye imbuto zâibinyoma, kuko wiringiye imigambi yawe nâubwinshi bwâintwari zawe.
14 Ni cyo gituma hazaba imivurungano mu bwoko bwawe, kandi ibihome byawe byose bizasenywa, nkâuko Shalumani yarimbuye i Betarubeli ku munsi wâintambara, ubwo umubyeyi yavungaguranwaga nâabana be. 15Ni ko i Beteli muzagenzwa muzize ibibi byanyu bikabije. Mu museke umwami wa Isirayeli azaba amaze kurimburwa rwose.