GUTEGEKA KWA KABIRI 33
Mose asabira imiryango yâAbisirayeli umugisha
1 Uyu ni wo mugisha Mose umuntu wâImana, yahesheje Abisirayeli agiye gupfa
2 ati â Uwiteka yaturutse kuri Sinayi, Yabarasiye atungutse kuri Seyiri, Yabaviriye atungutse ku musozi wa Parani, Ava hagati mu bera inzovu nyinshi, Iburyo bwe haturuka umuriro wâamategeko ye, arawuboherereza.
3 Ni ukuri akunda amahanga, Abera be bose bari mu kuboko kwawe, Bicaye imbere yâibirenge byawe, Umuntu wese wo muri bo azemera amagambo yawe.
4 Mose yadutegetse amategeko, Ni yo gakondo yâiteraniro ryâAbayakobo.
5 Yari umwami mu ba Yeshuruni, Ubwo abatware bâubwoko nâimiryango yâAbisirayeli yose, Bateraniraga hamwe.
6 â Rubeni abeho ye gupfa, Ariko abantu be babe bake.â
7 Ibi ni byo yavuze kuri Yuda: â Uwiteka umva ijwi rya Yuda, Umujyane mu bwoko bwe. Amaboko ye yaramurwaniye, Nawe umubera umutabazi, umufasha kurwanya ababisha be.â
8 Kuri Lewi aravuga ati â Tumimu zawe na Urimu zawe zifitwe nâumukunzi wawe, Uwo wageragereje i Masa, Uwo wagishirije impaka ku mazi yâi Meriba.
9 Lewi yavuze se na nyina ati âSinigeze kubabonaâ. Ntiyemera na bene se, Ntiyamenya abana be ubwe. Koko Abalewi bitondera ijambo ryawe, Bakomeza isezerano ryawe.
10 Bazigisha Abayakobo amateka yawe, Bazigisha Abisirayeli amategeko yawe. Bazakunukiriza imibavu, Bazashyira ibitambo byo koswa bitagabanije ku gicaniro cyawe.
11 Uwiteka ujye uha umugisha ubutunzi bwe, Ujye wemera umurimo wâamaboko ye. Ujye uhinguranya urukenyerero rwâabamuhagurukiye, Nâurwâabamwanga kugira ngo batongera kubyuka.â
12 Kuri Benyamini aravuga ati â Ukundwa nâUwiteka azabana na we amahoro, Ahora amukingira umunsi ukÄ«ra, Aba mu bitugu bye.â
13 Kuri Yosefu aravuga ati â Igihugu cye gihabwe umugisha nâUwiteka, Wâibyâigiciro cyinshi byo mu ijuru nâuwâikime, Nâuwâamazi yâikuzimu adendeje hasi yâubutaka,
14 Nâuwâimyaka yâigiciro cyinshi yezwa nâizuba, Nâuwâimyaka yâigiciro cyinshi iboneka uko kwezi gutashye,
15 Nâuwâibirushaho kuba byiza biva mu misozi yahoze na kera, Nâuwâibyâigiciro cyinshi biva mu misozi ihoraho,
16 Nâuwâibyâigiciro cyinshi byo mu isi nâibiyuzuye, Nâuwâubuntu bwâIyabaga muri cya gihuru cyâamahwa. Umugisha ugwe ku mutwe wa Yosefu, Mu izingiro ryâumutware wa bene se.
17 Ikimasa cye cyâuburiza icyubahiro ni icyacyo, Gifite amahembe nkâayâimbogo. Kizayicisha amahanga yose kigeze ku mpera yâisi. Ayo mahembe ni abantu inzovu nyinshi ba Efurayimu, Ayo ni ibihumbi bya Manase.â
18 Kuri Zebuluni aravuga ati â Zebuluni, wishimira amagenda yawe, Isakari, wishimira amahema yawe.
19 Bazahamagara amahanga aze ku musozi, Aho ni ho bazatambira ibitambo byâabakiranutsi, Kuko bazanyunyuza ibintu byinshi biva ku nyanja nyinshi, Nâubutunzi bwahishwe mu musenyi.â
20 Kuri Gadi aravuga ati â Hahirwe uwÄgura Gadi. Aryama nkâintare yâingore, Atanyagura ukuboko nâizingiro ryâumutwe.
21 Yitoranirije igihugu ho umugabane kimeze nkâumuganura, Kuko ari ho gakondo yâuwategetse amategeko ihishwe. Yagiye ubwoko imbere, Asohoza amateka yâUwiteka Nâibyo yategetse ku Bisirayeli.â
22 Kuri Dani aravuga ati â Dani ni icyana cyâintare, Gisimbuka kivuye i Bashani.â
23 Kuri Nafutali aravuga ati â Nafutali, uhaze ibyo waherewe ubuntu, Wuzuye imigisha yâUwiteka, HindĆ«ra igihugu cyâiburengerazuba nâicyâikusi.â
24 Kuri Asheri aravuga ati â Asheri ahabwe umugisha wâurubyaro, Ashimwe na bene se, Yinike ikirenge mu mavuta ya elayo.
25 Ibihindizo byawe bizaba ibyuma nâimiringa, Kandi uko iminsi yawe ingana, Ni ko intege zawe zizangana.
26 â Yeshuruni, nta wuhwanye nâImana, Izanwa no kugutabara ihetswe nâijuru, Izana gukomera, ihetswe nâibicu.
27 Imana ihoraho ni ubuturo bwawe, Amaboko ye iteka ryose arakuramira. Yirukanye ababisha imbere yawe, Iravuga iti âRimbura.â
28 Kandi Abisirayeli babe amahoro, IsĆko ya Yakobo ibe ukwayo, Mu gihugu cya vino nâimyaka yâimpeke, Ijuru ryacyo ritondeshe ikime.
29 Wa bwoko bwâAbisirayeli we, urahiriwe. Ni nde uhwanije nawe kuba ubwoko bwakijijwe nâUwiteka, Ari we ngabo igukingira ikagutabara, Ari we nkota igutera icyubahiro? Ababisha bawe uzabahindĆ«ra bagushyeshye, Ukandagire mu mpinga zâimisozi yabo.â