GUTEGEKA KWA KABIRI 31
Mose asezera ku batambyi no kuri Yosuwa
1 Mose arongera abwira Abisirayeli bose aya magambo.
2 Arababwira ati â Uyu munsi maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse, singishobora gutambagira. Ndetse Uwiteka yarambwiye ati âNtuzambuka Yorodani iyi.â
3 Uwiteka Imana yanyu ubwayo izambuka ibagiye imbere, irimbure ayo mahanga abari imbere, uyahindĆ«re. Yosuwa ni we uzambuka abagiye imbere nkâuko Uwiteka yavuze.
4 Kandi Uwiteka azayagirira nkâuko yagiriye Sihoni na Ogi, abami bâAbamori nâibihugu byabo, abo yarimbuye.
5 Uwiteka azayabagabiza, namwe muzayagirire ibyo nabategetse byose.
6 Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukire imitima kuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhÄna.â
7 Mose ahamagara Yosuwa amubwirira imbere yâAbisirayeli bose ati â Komera ushikame, kuko uzajyana nâaba bantu mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza ko azabaha, nawe uzakibahesha ho gakondo.
8 Uwiteka ubwe azakujya imbere, azabana nawe ntazagusiga, ntazaguhÄna. Ntutinye, ntukuke umutima.â
9 Mose yandika ayo mategeko, ayaha abatambyi bâAbalewi baremÄrwa isanduku yâisezerano ryâUwiteka, nâabakuru bâAbisirayeli bose.
10 Mose arabategeka ati â Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyashyizweho cyâumwaka wo guhara, mu minsi mikuru yâingando,
11 Abisirayeli bose bazanywe no kubonekera imbere yâUwiteka Imana yawe ahantu izaba yaratoranije, uzajye usomera aya mategeko imbere yâAbisirayeli bose bayumve.
12 Uzajye uteranya abantu, abagabo nâabagore nâabana bato, nâumusuhuke wâumunyamahanga uri iwanyu kugira ngo bayumve, bayige bubahe Uwiteka Imana yanyu, bitondere amagambo yose yâaya mategeko bayumvire,
13 no kugira ngo abana babo batigeze kuyamenya bayumve, bige guhora bubaha Uwiteka Imana yanyu, igihe cyose muri mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindĆ«ra.â
14 Uwiteka abwira Mose ati â Dore igihe cyawe cyo gupfa kigeze bugufi. Hamagara Yosuwa mwiyerekane mu ihema ryâibonaniro, mbone kumwihanangiriza.â Mose na Yosuwa baragenda, biyerekana mu ihema ryâibonaniro.
15 Uwiteka abonekera muri iryo hema ari mu nkingi yâigicu, iyo nkingi ihagarara hejuru yâumuryango wâiryo hema.
16 Uwiteka abwira Mose ati â Dore ugiye gusinzirana na ba sekuruza banyu. Aba bantu bazahaguruka bararikire izindi mana, ari byo bigirwamana byâigihugu aho bazajya gutura muri bene cyo, bandeke, bice isezerano ryanjye nasezeranye na bo.
17 Maze icyo gihe bazikongerezaho uburakari bwanjye nanjye mbareke, mbime amaso, batsembwe, bagibweho nâibyago byinshi nâimibabaro myinshi. Muri icyo gihe bazabaza bati âIgituma ibi byago bituzaho si uko Imana yacu itari muri twe?â
18 Icyo gihe nzabima amaso nta kabuza, mbahĆre ibyaha byose bazaba bakoze byo guhindukirira izindi mana.
19 â Nuko none mwandike iyi ndirimbo uyigishe Abisirayeli, uyibatoreze kugira ngo iyi ndirimbo imbere umuhamya ushinja Abisirayeli.
20 Kuko bazahindukirira izindi mana bakazikorera, bakansuzugura bakica isezerano ryanjye, nimara kubajyana mu gihugu cyâamata nâubuki narahiye ba sekuruza ko nzabaha, bakamara kurya no guhaga no kubyibuha.
21 Kandi nibamara kugibwaho nâibyago byinshi nâimibabaro myinshi, iyi ndirimbo izaba umugabo uhamiriza imbere yabo, kuko itazibagirana ngo ive mu kanwa kâurubyaro rwabo. Nzi ibyo mu mitima yabo biyerekana na none, ntarabajyana mu gihugu narahiye ko nzabaha.â
22 Kuri uwo munsi Mose yandika iyi ndirimbo, ayigisha Abisirayeli.
23 Kandi Uwiteka yihanangiriza Yosuwa mwene Nuni ati â Komera ushikame, kuko uzajyana Abisirayeli mu gihugu narahiye ko nzabaha, nanjye nzabana nawe.â
24 Mose amaze kwandika amagambo yâayo mategeko mu gitabo, ayarangije
25 ategeka Abalewi baremÄrwa isanduku yâisezerano ryâUwiteka ati
26 â Nimwende iki gitabo cyâamategeko, mugishyire iruhande rwâisanduku yâisezerano ryâUwiteka Imana yanyu, kibereyo kuba umuhamya ubashinja
27 kuko nzi ubugome bwanyu nâuko mutagonda amajosi. Ubwo mugomera Uwiteka nkiriho, nkiri kumwe namwe muri iki gihe, ntimuzarushaho nimara gupfa?
28 Munteranirize abakuru bâimiryango yanyu bose nâabatware banyu, kugira ngo mvugire aya magambo mu matwi yabo, ntange ijuru nâisi ho abahamya bazabashinja,
29 kuko nzi yuko nimara gupfa muziyonona rwose, mugateshuka mukava mu nzira nabategetse. Kandi ibyago bizababaho mu gihe cya nyuma, kuko muzakora icyo Uwiteka abona ko ari kibi, ngo mumurakarishe ibiremwa nâintoki zanyu.â
30 Mose avugira mu matwi yâiteraniro ryâAbisirayeli ryose amagambo yâiyi ndirimbo, ageza aho yayarangirije.