EZEKIYELI 9
Abantu bâImana bashyirwa ikimenyetso mu ruhanga
1 Maze arangururira mu matwi yanjye nâijwi rirenga ati â Abahawe gutwara umurwa nimubigize hafi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe.â
2 Nuko mbona abantu batandatu baturutse mu nzira yâirembo ryo haruguru ryerekeye ikasikazi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe. Kandi mbona undi muri bo yari yambaye imyambaro yâibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye, maze barinjira bahagarara iruhande rwâigicaniro cyâumuringa.
3 Nuko basanga ubwiza bwâImana ya Isirayeli bwavuye ku mukerubi aho bwahoze bugeze mu muryango wâinzu, maze ahamagara uwo muntu wari wambaye imyenda yâibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye.
4 Nuko Uwiteka aramubwira ati â Genda unyure mu murwa, hagati muri Yerusalemu, maze ushyire ikimenyetso mu gahanga kâabantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha.â
5 Ba bandi arababwira numva ati â Nimugende munyure mu murwa mumukurikiye maze mukubite, amaso yanyu ye kubabarira kandi mwe kugira ibambe,
6 mutsembeho umusaza nâumusore nâinkumi, nâabana bato nâabagore, ariko umuntu wese ufite icyo kimenyetso mwe kumwakura, ndetse muhere mu buturo bwanjye bwera.â Nuko bahera kuri abo basaza bari imbere yâinzu.
7 Kandi arababwira ati â Nimuhumanye inzu kandi ingombe zayo muzuzuzemo intumbi. Ngaho nimugende.â Nuko baragenda bica abo ku murwa.
8 Nuko bakibica, aho nari nsigaye nikubita hasi nubamye ndataka nti â Ayii Mwami Uwiteka! Mbese uzarimbuza abasigaye ba Isirayeli uburakari bwawe ubusutse i Yerusalemu?â
9 Maze arambwira ati â Ibibi byâinzu ya Isirayeli nâiya Yuda birakabije kandi igihugu cyuzuwemo nâamaraso, nâumurwa wuzuyemo imanza zigoretse kuko bavuga bati âUwiteka yataye igihugu, kandi Uwiteka nta cyo areba.â
10 Nanjye ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, ahubwo ibicumuro byabo nzabigereka ku mitwe yabo.â
11 Nuko mbona wa muntu wambaye imyambaro yâibitare, ufite ihembe ririmo wino ku itako rye agaruye ubutumwa ati â Nagenje uko wantegetse.â