EZEKIYELI 4
Ashushanya i Yerusalemu uko hazagotwa nâabanzi
1 Nuko nawe, mwana wâumuntu, wishakire ibumba rishashe urirambike imbere yawe, urishushanyeho umurwa ari wo Yerusalemu,
2 maze uwugererezeho kandi uwukikizeho ibihome, uwurundeho ibyo kuririraho kandi uwugoteshe nâingando, uwushingeho imigogo yâurwicundo yo gusenya inkike zâamabuye impande zose.
3 Kandi wishakire icyuma gikarangwaho, ugishyirireho kukubera inkike yâicyuma hagati yawe nâumurwa, uwuhangeho amaso kandi uzawugoteshe ingerero. Ibyo bizabera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.
4 Maze kandi uryamire urubavu rwawe rwâibumoso, urugerekeho igicumuro cyâinzu ya Isirayeli uko umubare wâiminsi uzaharyamira ungana, ni yo uzishyiraho igicumuro cyabo.
5 Kuko imyaka yâigicumuro cyabo nayikunganirije nâumubare wâiminsi, ari yo minsi magana atatu na mirongo urwenda. Ni ko uzishyiraho igicumuro cyâinzu ya Isirayeli.
6 Maze kandi nurangiza iyo, uzaryamire uruhande rwawe rwâiburyo wishyireho igicumuro cyâinzu ya Yuda, uhamare iminsi mirongo ine, umunsi wose nawukunganyirije nâumwaka umwe.
7 Kandi uzerekeze amaso yawe kuri Yerusalemu hagoswe, ukuboko kwawe kwambaye ubusa, maze uhahanurire ibibi.
8 Dore ngushyizeho imigozi kandi ntabwo uzahindura urundi rubavu, kugeza igihe iminsi yo kugota kwawe izaba irangiye.
9 Wishakire nâingano na sayiri, nâibishyimbo nâinkunde nâamasaka nâamashaza, maze ubishyire mu nkono imwe ubicucume bibe inombe. Iminsi uzaryamira urubavu uko ari magana atatu na mirongo urwenda, ibyo ni byo bizagutunga.
10 Kandi urugero rwâibyokurya uzarya ni shekeli makumyabiri mu munsi, uzajye ubirya rimwe na rimwe.
11 Nâurugero rwâamazi uzajya unywa ni incuro ya gatandatu ya hini, na yo uzajye uyanywa rimwe na rimwe.
12 Ibyo byokurya uzajye ubirya nkâimitsima ya sayiri, kandi uzajye ubitekeshereza amabyi yâabantu imbere yabo.
13 Maze Uwiteka aravuga ati â Uko ni ko Abisirayeli bazarira ibyokurya byabo byandavuye mu banyamahanga, aho ngiye kubatataniriza.â
14 Maze ndavuga nti â Yee baba we, Mwami Uwiteka! Dore ntabwo ubugingo bwanjye bwigeze guhumana, kuko uhereye mu buto bwanjye ukageza nâubu ari ntabwo nigeze kurya intumbyi cyangwa icyatanyaguwe nâinyamaswa, kandi ntabwo inyama zanduye zigeze mu kanwa kanjye.â
15 Maze arambwira ati â Dore amabyi yâabantu nyagukuyeho, nguhaye ibisheshe byâamase yâinka uzabe ari byo utekesha ibyokurya byawe.â
16 Arongera arambwira ati â Mwana wâumuntu, dore umutsima ni wo rushingikirizo rwâabâi Yerusalemu ngiye kurukuraho.Bazarya ibyokurya bagerewe bahagaritse umutima, kandi bazanywa amazi bagerewe bashishwa.
17 Uko ni ko bazabura ibyokurya nâamazi, bose bazashoberwa babe ubutarutana, babe abayuku bazize igicumuro cyabo.â