EZEKIYELI 14
1 Maze bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baza aho ndi, banyicara imbere.
2 Nuko ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
3 â Mwana wâumuntu, abo bantu bazanye ibigirwamana byabo bakabigira no mu mitima, kandi ikibi kibagusha bagishyize imbere yabo. Mbese birakwiriye ko bariya bagira icyo bampanuza?
4 â Nuko rero uvugane nabo ubabwire uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzanye ibigirwamana bye akabigira no mu mutima, kandi ikibi kimugusha akagishyira imbere ye agasanga umuhanuzi, jye Uwiteka nzamusubiza muri byo nkurikije umubare wâibigirwamana bye,
5 kugira ngo abâinzu ya Isirayeli mbafatane ibiri mu mitima yabo, kuko bose banyimĆ«ye babitewe nâibigirwamana byabo.â
6 â Nuko ubwire abâinzu ya Isirayeli uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugaruke mwimĆ«re ibigirwamana byanyu, mukure amaso yanyu ku bizira byanyu byose.
7 â âKuko umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa umushyitsi uzindukiye muri bo akanyimĆ«ra, akazana nâibigirwamana bye akabigira no mu mutima we, kandi agashyira ikibi kimugusha imbere ye agasanga umuhanuzi ngo amumpanurize, jye Uwiteka ni jye uzamwisubiriza.
8 Kandi amaso yanjye nzayahoza kuri uwo muntu, mugire igitangaza nâikitegerezo nâiciro ryâumugani kandi nzamuca mu bwoko bwanjye, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.
9 â âUmuhanuzi nashukwa akagira ijambo avuga, jye Uwiteka ni jye uzaba umwishukiye, kandi nzamuramburiraho ukuboko kwanjye, murimbure ave mu bwoko bwanjye Isirayeli.
10 Na bo bazajyana nâibibi byabo: ibibi byâumuhanuzi bizahwana nâibibi byâumumpanuriza,
11 kugira ngo inzu ya Isirayeli itazongera kunyoba ngo inyimĆ«re, cyangwa ngo yongere yiyanduze ibicumuro byabo byose, ahubwo babe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.â â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
12 Maze ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
13 â Mwana wâumuntu, igihugu nikinkorera icyaha kigacumura, nanjye nkakiramburaho ukuboko kwanjye ngakuraho urushingikirizo rwâumutsima, maze nkagiteza inzara nkagitsembamo abantu nâamatungo,
14 naho cyaba kirimo abo bantu batatu, Nowa, Daniyeli na Yobu, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15 â Iyo nteje igihugu inyamaswa zikacyangiza kigahinduka amatongo, inyamaswa ntizikunde ko hari ugicamo,
16 naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa ari abakobwa, ni bo barokoka bonyine ariko igihugu cyaba umusaka. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
17 â Cyangwa se icyo gihugu ngiteje inkota nkavuga nti âWa nkota we, nyura mu gihuguâ kugira ngo ntsembeho abantu nâamatungo,
18 naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa abakobwa, ubwabo bonyine ni bo barokoka.
19 â Cyangwa se nateza icyorezo muri icyo gihugu, nkakibavushirizamo amaraso ku bwâumujinya banteye, nkagicamo abantu nâamatungo,
20 naho Nowa na Daniyeli na Yobu baba bakirimo, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari umuhungu cyangwa umukobwa, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa.â Ni ko Uwiteka avuga.
21 Umwami Uwiteka aravuga ati â Mbese sinarushaho guhana i Yerusalemu ubwo nzahateza ibihano byanjye bikomeye uko ari bine, ari byo inkota nâinzara, nâinyamaswa zâinkazi nâicyorezo, kugira ngo ngitsembemo abantu nâamatungo?
22 Ariko dore hazasigara abarokotse bazayisohorwamo, abahungu nâabakobwa. Dore bazabasanga, namwe muzabona ingeso zabo nâimirimo yabo, mushire agahinda kâibibi byose nzaba nateye i Yerusalemu.
23 Nuko bazabahumuriza ubwo muzabona ingeso zabo nâimirimo yabo, ni bwo muzamenya ko ibyo nayikoreye byose ntabikoreye ubusa.â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.