EZEKIYELI 12
Umuhanuzi abera abantu ikimenyetso
1 Ijambo ryâUwiteka ryongera kunzaho riti
2 â Mwana wâumuntu, uturana nâabâinzu yâabagome bafite amaso yo kureba ntibabone, bafite amatwi yo kumva ntibumve, kuko ari abâinzu yâabagome.
3 â Nuko rero weho mwana wâumuntu, wegeranye ibintu bibaga byo kwimukana, maze wimuke ku manywa bakureba. Uzimuke uve iwawe ujye ahandi bakureba, ahari bizabatera gutekereza nubwo ari abâinzu yâabagome.
4 Kandi uzasohore ibintu byawe nkâibintu byo kwimukana ku manywa bakureba, nawe uzasohoke nimugoroba bakureba nkâabahagurutse baciwe.
5 Wicire icyuho bakureba, ube ari cyo ubimenesherezamo.
6 Maze uzabishyire ku rutugu bakuruzi, ubijyane hatabona, uzitwikire mu maso kugira ngo utareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kubera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.â
7 Nuko nkora uko nategetswe: ibintu byanjye mbisohora ku manywa nkâibyimukanwa, maze ku gicamunsi nca icyuho mu nkike ubwanjye mbisohora hatabona, mbishyira ku rutugu bandeba.
8 Bukeye bwaho ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
9 â Mwana wâumuntu, mbese abâinzu ya Isirayeli, ya nzu yâabagome ntibakubajije bati âUragira ibiki?â
10 Ubasubize uti âUmwami Uwiteka aravuga ngo: Ubwo buhanuzi buhanurira umwami uri i Yerusalemu, nâabâinzu ya Isirayeli bahari bose.â
11 Uvuge uti âMbabereye ikimenyetso.â Uko nagenje ni ko bazagenzerezwa, bazimurwa bajyanwe ari imbohe.
12 Kandi umwami ubarimo azashyira ibintu ku rutugu hatabona maze ahaguruke, bazicira icyuho mu nkike babe ari cyo babimenesherezamo, azitwikira mu maso kuko atazarebesha igihugu amaso ye.
13 Kandi nzamutega ikigoyi cyanjye, afatwe nâumutego wanjye nzamujyane i Babuloni mu gihugu cyâAbakaludaya, kandi ntazahareba nubwo ari ho azagwa.
14 Kandi abamukikijeho bose bo kumutabara, nâimitwe yâingabo ze zose, nzabatataniriza mu birere byose mbakurikize inkota.
15 â Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabatataniriza mu mahanga nkabateragana mu bihugu.
16 Ariko nzasiga bake muri bo mbarokore inkota nâinzara nâicyorezo, kugira ngo bagaragarize ibizira byabo byose mu mahanga aho bagiye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.â
17 Ijambo ryâUwiteka ryongera kunzaho riti
18 â Mwana wâumuntu, ibyokurya byawe ubirye uhinda umushyitsi, kandi unywe amazi yawe udagadwa uhagaritse umutima,
19 maze ubwire abantu bo mu gihugu uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ibyâabaturage bâi Yerusalemu, nâibyâabo mu gihugu cya Isirayeli ngo: Bazarya ibyokurya byabo bahagaritse imitima, kandi banywe amazi yabo bashobewe kuko igihugu kizaba gihindutse umusaka, nâibyari bikirimo byose bikaba bisahuwe bazize urugomo rwâabagituyemo bose.
20 Kandi imidugudu ituwemo izahindurwa ikidaturwa, igihugu na cyo kizahinduka umusaka maze muzamenya yuko ndi Uwiteka.â â
21 Nuko ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
22 â Mwana wâumuntu, uyu mugani ucibwa mu gihugu cya Isirayeli usobanurwa ute ngo iminsi iratinze, kandi iyerekwa ryose rirahebwe?
23 Noneho ubabwire uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzatuma uwo mugani utongera gucibwa, kandi ntibazongera kuwuvuga muri Isirayeli.â Ahubwo ubabwire uti âIminsi igeze hafi, nâiyerekwa ryose rigiye gusohozwa.
24 Nta yerekwa ryâibinyoma cyangwa ubupfumu bwo kwihakirizwa, bizongera kuba mu nzu ya Isirayeli.
25 Kuko ndi Uwiteka nzavuga, kandi ijambo nzavuga rizasohora. Ntabwo rizongera kurazikwa, kuko mu minsi yanyu mwa abâinzu yâubugome mwe, nzavuga kandi nzasohoza icyo navuze.â â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
26 Ijambo ryâUwiteka ryongera kunzaho riti
27 â Mwana wâumuntu, dore abâinzu ya Isirayeli baravuga bati âIyerekwa yabonye rizasohora bishyize kera, kandi ahanura ibihe bikiri kure cyane.â
28 Nuko rero ubabwire uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa, ahubwo ijambo nzavuga rizasohora.â â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.