ESITERI 2
Esiteri atoranywa aba umwamikazi
1 Hanyuma yâibyo, umwami Ahasuwerusi ashize uburakari yibuka Vashiti nâibyo yakoze. nâigihano bamuhannye.
2 Maze abagaragu bâumwami bâabahereza baramubwira bati â Nibashakire umwami abakobwa bâinkumi beza,
3 kandi umwami ategeke abatware bo mu bihugu byâubwami bwe byose, ngo bateranirize abakobwa bâinkumi beza bose mu nzu yâabagore mu murwa wâi Shushani, babashyikirize Hegayi inkone yâumwami umurinzi wâabagore, kandi ngo bahabwe ibintu byo kubarimbisha.
4 Maze umukobwa umwami azashima abe umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.â Nuko umwami ashima iyo nama, abigenza atyo.
5 Mu murwa wâi Shushani hari Umuyuda witwaga Moridekayi mwene Yayiri, mwene Shimeyi mwene Kishi Umubenyamini.
6 Yayiri yajyanywe ari imbohe nâabandi banyaganywe i Yerusalemu na Yekoniya umwami wâAbayuda, ubwo yanyagwaga na Nebukadinezari umwami wâi Babuloni.
7 Moridekayi uwo ni we wareze Hadasa ari we Esiteri umukobwa wa se wabo, kuko yari impfubyi adafite se na nyina, kandi uwo mukobwa yari umunyagikundiro afite uburanga. Se na nyina bamaze gupfa, Moridekayi aramujyana amurera nkâumwana we.
8 Nuko itegeko umwami yategetse rimaze kwamamara, abakobwa benshi bateranirizwa ku murwa wâi Shushani barindwa na Hegayi. Esiteri na we ajyanwa mu nzu yâumwami, arindwa na Hegayi umurinzi wâabagore.
9 Uwo mukobwa ashimwa na Hegayi amugiriraho ubuhake, Hegayi agira umwete wo kumuha ibyo kumurimbisha, amuha nâimigabane ye nâabaja barindwi, abo yari akwiriye guhabwa bavuye mu nzu yâumwami. Amutoranya mu bandi amujyanana nâabaja be, amushyira mu nzu yâabagore aheza haruta ahandi hose.
10 Kandi Esiteri ntabwo yari yigeze kuvuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe, kuko Moridekayi yari yaramwihanangirije kutabivuga.
11 Kandi Moridekayi yajyaga agendagenda imbere yâurugo rwâinzu yâabagore, kugira ngo amenye uko Esiteri ameze nâuko yaba.
12 Kandi umukobwa wese yagiraga igihe cyo kumurikirwa umwami, amaze gusohoza itegeko ryâabagore amezi cumi nâabiri, kuko igihe cyo kwarikwa kwabo ari ko cyameraga. Amezi atandatu bihezuraga imbiribiri, ayandi mezi atandatu bakaba bafite ibihumura neza nâibindi byo kwarika abagore,
13 maze umukobwa agaherako asanga umwami. Yava mu nzu yâabagore ngo ajye mu nzu yâumwami, icyo yashakaga cyose akagihabwa.
14 Yagendaga nimugoroba akagaruka mu gitondo, akajya mu nzu yâabagore ya kabiri akarindwa na Shashigazi inkone yâumwami yarindaga inshoreke, ntiyongere gusubira ku mwami keretse iyo umwami yamushakaga, akamuhamagaza mu izina.
15 Nuko igihe cya Esiteri cyo kumurikirwa umwami gisohoye (ari we mukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, wari waramureze nkâumwana we), nta cyo yasabaga keretse ibyo Hegayi inkone yâumwami umurinzi wâabagore yategekaga, kandi ashimwa nâabamurebaga bose.
16 Nuko mu kwezi kwa cumi ari ko kwitwa Tebeti, mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma yâUmwami Ahasuwerusi, Esiteri ashyirwa umwami muri kambere.
17 Umwami abonye Esiteri aramushima amurutisha abagore bose, aramukundwakaza amurutisha abakobwa bose, bituma amwambika ikamba amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.
18 Maze umwami atekeshereza abatware be bose nâabagaragu be ibyokurya byinshi mu birori bya Esiteri, ahesha ibihugu bye kubabarirwa, atanga impano nkâuko umwami azitanga.
19 Ubwo bongeraga guteranya abakobwa ubwa kabiri, Moridekayi yari yicaye ku irembo ryâibwami.
20 Kandi Esiteri yari ataravuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe ubwo ari bwo, nkâuko Moridekayi yari yaramwihanangirije, kuko Esiteri yumviraga itegeko rya Moridekayi nkâuko yaryumviraga akimurera.
Moridekayi ahishura inama zâabagambaniraga umwami
21 Muri iyo minsi ubwo Moridekayi yajyaga yicara ku irembo ryâibwami, abagabo babiri bo mu nkone zâumwami zarindaga urugi, Bigitani na Tereshi, bararakara bashaka kwica Umwami Ahasuwerusi.
22 Imigambi yabo imenywa na Moridekayi, na we abibwira Umwamikazi Esiteri. Esiteri aherako abimubwirira umwami.
23 Barabigenzura basanga ari ko biri, abo bombi babamanika ku giti maze ibyo babyandikira imbere yâumwami mu gitabo cyâubucurabwenge.