AMOSI 6
1 Bazabona ishyano abâi Siyoni bataye umuruho, nâabo mu misozi yâi Samariya biraye, abakomeye bâubwoko buri imbere mu yandi moko, abo inzu ya Isirayeli bisunga!
2 Munyure i Kalune murebe, muhave mujye i Hamati uwo mudugudu ukomeye, maze mumanuke mujye i Gati hâAbafilisitiya. Mbese haruta aya mahanga yâabami ubwiza, cyangwa igihugu cyabo kiruta icyanyu ubunini?
3 Mwa bashyira kure umunsi wâamakuba, mukigiza bugufi intebe yâurugomo,
4 abaryama ku mariri yâamahembe yâinzovu, bakinanurira ku magodora yabo, bakarya abana bâintama bo mu mukumbi nâibimasa byâimishishe bivanywe mu kiraro,
5 bakihimbira inanga zâindirimbo zâubusa, bakiremera ibicurangwa nka Dawidi,
6 bakanywera vino mu nzuho, bakihezura imbiribiri, ariko ntibababazwe nâibyago bya Yosefu.
7 Ni cyo gituma bazajyanwa ari imbohe, bari mu mbohe zibanza kujyanwa, kandi ibyishimo byo kwinezeza byâabinanurira hejuru yâamagodora bizashiraho.
8 Uwiteka Imana yarirahiye, ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga iti â Nanga urunuka ubwibone bwa Yakobo kandi nanga nâamanyumba ye, ni cyo gituma nzahara umurwa nâibiwurimo byose.
9 â Naho mu nzu imwe hasigaramo abantu icumi, na bo bazapfa.
10 Mubyara wâumuntu azaza azanywe no gutwika intumbi no kwarura amagufwa mu nzu, kandi azabaza uri mu mwinjiro ati âHari uwo mukiri kumwe?â â Na we azamusubiza ati âNta we.â â Maze amubwire ati âCeceka kuko tudakwiriye kwatura izina ryâUwiteka.â
11 â Dore Uwiteka ni we utegeka, azaca inzu nini ibyuho nâinzu nto azayisenya.
12 Mbese amafarashi yakwiruka ku rutare? Hari ubwo inka zaruhingaho? Mwebweho mwahinduye imanza zitabera ziba izibihiye abantu nkâindurwe, nâimbuto zo gukiranuka mwazihinduye apusinto.
13 â Yemwe abishimira ikitagira umumaro mukabaza muti âEse imbaraga zacu si zo zaduhaye gukomera?â
14 â Ariko dore ngiye kubahagurukiriza ubwoko, yemwe abâinzu ya Isirayeli mwe, ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga, kandi bazabababaza uhereye aharasukira i Hamati ukageza ku kagezi ko mu Araba.â