AMAGANYA YA YEREMIYA 5
1 Uwiteka, ibuka ibyaduteye,Itegereze kandi urebe gukorwa nâisoni kwacu.
2 Umwandu wacu wahindutse uwâabanyamahanga,Nâamazu yacu yabaye ayâabimukÄ«ra.
3 Turi impfubyi ntitugira ababyeyi,Ba mama bameze nkâabapfakazi.
4 Tunywa amazi tuguze,Inkwi zacu tuzibona dutanze ibiguzi.
5 Abatwirukana batuguye ku majosi,Turarembye kandi ntidufite akito ko kuruhuka.
6 Ukuboko twaguhaye Abanyegiputa nâabo mu Ashuri,Kugira ngo tubone ibyokurya biduhagije.
7 Ba data bakoze ibyaha kandi ntibakiriho,Natwe twikoreye ibicumuro byabo.
8 Abagaragu ni bo badutegeka,Nta wuhari wo kuturokora,Ngo adukure mu maboko yabo.
9 Ibyokurya tubibona duhaze amagara,Ku bwâinkota yo mu butayu.
10 Umubiri wacu urirabura ni nkâuwâinkono,Bitewe nâinzara yatwokamye.
11 Bakindaga abagore bâi Siyoni,Nâinkumi zo mu midugudu yâi Buyuda.
12 Ibikomangoma byamanitswe biboshywe ukuboko kumwe,Ntibasonera nâabasaza.
13 Abasore bakorewe insyo,Nâabana bikoreye imiba yâinkwi,Bagenda basitara.
14 Abakuru baretse kwicara ku irembo,Nâabasore ntibagicuranga.
15 Umunezero wo mu mutima wacu urashize,Imbyino yacu ihindutse umuborogo.
16 Ikamba riraguye riva ku mutwe wacu,Tugushije ishyano kuko twakoze ibyaha!
17 Ni cyo gituma umutima wacu urabirana,Ibyo ni byo bituma amaso yacu ahunyeza.
18 Bitewe nâuko umusozi wa Siyoni ubaye amatongo,Ingunzu zirawuzereraho.
19 Weho Uwiteka, uhoraho iteka ryose,Intebe yawe ihoraho uko ibihe biha ibindi.
20 Kuki watwibagirwa iteka,Kandi ukatureka igihe kirekire kireshya gityo?
21 Utwigarurire Uwiteka,Natwe tuzaba tukugarukiye.Tugarurire ibihe byacu,Bibe nkâibya kera.
22 Ariko waradutaye rwose,Utugirira uburakari bwinshi.