AMAGANYA YA YEREMIYA 3
1 Ndi umuntu wabonye umubabaro,Yankubise inkoni yâuburakari bwe.
2 Yaranshoreye ancisha mu mwijima,Atari mu mucyo.
3 Ni ukuri yakomeje kumbangurira ukuboko hato na hato,Burinda bwira.
4 Inyama yanjye nâumubiri wanjye bishajishijwe na we,Amagufwa yanjye yarayamenaguye.
5 Yanyubatseho anzingiraho indurwe nâumuruho,
6 Yantuje mu mwijima nkâabapfuye kera.
7 Yankubiye mu nkike kugira ngo ntahinguka mu irembo,Yatumye umunyururu wanjye undemerera.
8 Ni ukuri iyo mutakiye mutabaza,Gusenga kwanjye aguheza hanze.
9 Inzira zanjye yazÄ«cishije inkike zâamabuye,Aho nanyuraga yarahagoretse.
10 Amereye nkâidubu yubikiye,Nkâintare iciye igico.
11 Yayobeje inzira zanjye,Kandi yarantanyaguye angira indushyi.
12 Yamforeye umuheto,Angira intego yâumwambi we.
13 Yatumye imyambi yo mu kirimba cye impinguranya impyiko,
14 Nahindutse urwâamenyo mu bwoko bwanjye bwose,Bangize indirimbo umunsi wose.
15 Yanyujujemo ibisharira,Yampagije apusinto.
16 Amenyo yanjye yayahongoje amabuye,Yandengeje ivu.
17 Kandi watandukanije ubugingo bwanjye,Nâamahoro akamba kure,Guhirwa narakwibagiwe.
18 Maze ndavuga ntiâ Imbaraga zanjye no kwiringira kwanjye nari mfite ku Uwiteka, birashize.â
19 Ibuka umubabaro wanjye nâamakuba yanjye,Apusinto nâindurwe.
20 Ubugingo bwanjye buracyabyibuka,Kandi burihebye.
21 Iki ni cyo nibuka,Ni byo bindema umutima.
22 Imbabazi zâUwiteka ni zo zituma tudashiraho,Kuko ibambe rye ritabura.
23 Zihora zunguka uko bukeye,Umurava wawe ni munini.
24 Umutima wanjye uravuga utiâ Uwiteka ni we mugabane wanjye,Ni cyo gituma nzajya mwiringira.â
25 Uwiteka abereye mwiza abamutegereje,Nâubugingo bwâumushaka.
26 Ni byiza ko umuntu yiringira,Ategereje agakiza kâUwiteka atuje.
27 Bikwiriye umuntu kuremererwa akiri umusore.
28 Yicare yiherereye kandi yihoreye,Kuko Imana yabimushyizeho.
29 Nakubite akanwa ke mu mukungugu,Niba hariho ibyiringiro.
30 Ategere umusaya we umukubita,Bamuhaze ibitutsi,
31 Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka.
32 Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe,Nkâuko imbabazi ze nyinshi zingana.
33 Kuko atanezezwa no kubabaza abantu,Cyangwa kubatera agahinda.
34 Umwami ntakunda ko banyukanyukira imbohe zose zo mu isi,
35 Cyangwa ko bacira umuntu urubanza,Imbere yâIsumbabyose barwirengagiza.
36 Kandi kugoreka urubanza rwâumuntu,Umwami ntabyemera.
37 Ni nde wahanura bikabaho,Kandi Umwami atari we ubitegetse?
38 Mbese ku bushake bwâIsumbabyose,Ntihaturuka ibibi nâibyiza?
39 Umuntu ukiriho uhaniwe ibyaha bye,Yakwinubira iki se?
40 Dutekereze inzira zacu tuzigenzure,Tubone kugarukira Uwiteka.
41 Twerekeze imitima yacu ku Mana iri mu ijuru,Tuyitegere nâamaboko yacu.
42 â Twaracumuye kandi turagoma,Nawe ntiwatubabarira.
43 Watumiramirijeho uburakari bwawe uraduhiga,Waratwishe ntiwatubabarira.
44 Wikingiye igicu,Kugira ngo gusenga kwacu kudahita ngo kukugereho.
45 Waduhinduye ibishishwa nâibishingwe hagati yâamoko,
46 Abanzi bacu bose baratwasamiye.
47 Ubwoba nâurwobo, gusenya no kurimbuka,Byose byatugezeho.â
48 Ijisho ryanjye riratembamo imigezi yâamazi,Ndizwa no kurimbuka kâumukobwa wâubwoko bwanjye.
49 Ijisho ryanjye ntirihwema gutembamo amarira ubutitsa,
50 Kugeza igihe Uwiteka azitegereza,Akareba hasi ari mu ijuru.
51 Amarira yâijisho ryanjye yandembeje,Mbitewe nâabakobwa bose bo mu murwa wanjye.
52 Abanyangira ubusa bampize cyane nkâinyoni,
53 Banyiciye ubugingo mu rwobo rwâinzu yâimbohe,Bambirinduriraho ibuye.
54 Amazi yarandengeye ku mutwe,Maze ndavuga nti â Ndapfuye.â
55 Natakiye izina ryawe, Uwiteka,Ndi mu rwobo rwâimbohe rwâikuzimu.
56 Wumviye ijwi ryanjye, ntunyime ugutwi kwawe,Ngo utumva kuniha kwanjye no gutaka kwanjye.
57 Umunsi nagutakiraga wanje hafi,Uravuga uti â Witinya.â
58 Ayii, Mwami,Wamburaniye urubanza rwâumutima wanjye,Wacunguye ubugingo bwanjye!
59 Ayii, Uwiteka,Wabonye akarengane kanjye,None ncira urubanza.
60 Wabonye guhĆra kwabo kose,Nâimigambi yabo yose bangÄ«ra.
61 Wumvise ibitutsi byabo, ayii Uwiteka,Nâimigambi yabo yose bangÄ«ra,
62 Nâiminwa yâabahagurutswa no kuntera,Nâinama zabo zose bangÄ«ra umunsi ukira.
63 Itegereze imyicarire yabo,Reba imihagurukire yabo,Bangize indirimbo.
64 Ayii, Uwiteka,Uzabiture ibihwanye nâimirimo yâamaboko yabo!
65 Uzabahe umutima uhumye,Umuvumo wawe ubagereho.
66 Uzabakurikirane ufite uburakari,Kandi ubarimbure ngo bashire munsi yâijuru ryâUwiteka.