ABAROMA 6
Ubuntu ntibuduha uburenganzira bwo gukora ibyaha
1 Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage?
2 Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?
3 Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe?
4 Nuko rero, ku bwâumubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nkâuko Kristo yazuwe nâubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya.
5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nkâurwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nkâukwe.
6 Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri wâibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata zâibyaha,
7 kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha.
8 Ariko niba twarapfanye na Kristo twizera yuko tuzabanaho na we,
9 kuko tuzi yuko Kristo amaze kuzuka atagipfa, urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi.
10 Urwo rupfu yapfuye yarupfuye rimwe risa ku bwâibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bwâImana.
11 Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu.
12 Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira.
13 Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nkâabazuke, nâingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka.
14 Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa nâamategeko, ahubwo mutwarwa nâubuntu.
15 Nuko tugire dute? Mbese dukore ibyaha kuko tudatwarwa nâamategeko, ahubwo dutwarwa nâubuntu? Ntibikabeho!
16 Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata zâuwo mwumvira uwo, imbata zâibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka?
17 Ariko Imana ishimwe kuko nubwo mwari imbata zâibyaha, mwumviye ibyo mwigishijwe mubikuye ku mutima,
18 maze mubatuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka.
19 Ibyo mbivuze nkâumuntu ku bwâintege nke zâimibiri yanyu, kuko nkâuko mwahaga ibiteye isoni nâubugome ingingo zanyu kuba imbata zabyo bigatuma muba abagome, abe ari ko na none muha gukiranuka ingingo zanyu kuba imbata zako kugira ngo mwezwe.
20 Ubwo mwari mukiri imbata zâibyaha ntimwatwarwaga no gukiranuka.
21 Mbese icyo gihe mweraga mbuto ki zitari ibibakoza isoni ubu, amaherezo yabyo akaba ari urupfu?
22 Ariko noneho ubwo mwabatuwe ku byaha mukaba imbata zâImana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho,
23 kuko ibihembo byâibyaha ari urupfu, ariko impano yâImana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.