ABAROMA 13
Ibyo kugandukira abategeka
1 Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, nâabatware bariho bashyizweho nâImana.
2 Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ryâImana, kandi abaryanga bazatsindwa nâurubanza.
3 Abatware si abo gutinywa nâabakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima,
4 kuko ari umukozi wâImana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi wâImana, uhoresha umujinya ukora nabi.
5 Ni cyo gituma ukwiriye kuganduka utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe nâumutima uhana.
6 Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu bâImana bitangiye gukora uwo murimo.
7 Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, abo gutinywa mubatinye nâabo kubahwa mububahe.
Ibyo gukundana
8 Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko,
9 kuko ibi ngo â Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuzeâ nâayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo â Ukunde mugenzi wawe nkâuko wikunda.â
10 Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gituma urukundo ari rwo rusohoza amategeko.
Kuba maso
11 Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye.
12 Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo yâumwijima, twambare intwaro zâumucyo.
13 Tugendane ingeso nziza nkâabagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora ibyâisoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari.
14 Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.