ABAROMA 1
1 Pawulo imbata ya Yesu Kristo, wahamagariwe kuba intumwa, kandi watoranirijwe ubutumwa bwiza bwâImana,
2 ubwo yasezeranije kera mu kanwa kâabahanuzi bayo mu byanditswe byera,
3 buvuga ibyâUmwana wayo wavutse mu rubyaro rwa Dawidi ku mubiri,
4 kandi werekanywe nâubushobozi ko ari Umwana wâImana mu buryo bwâUmwuka Wera bigahamywa no kuzuka kwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu.
5 Ni we waduhesheje igikundiro no kuba intumwa ku bwâizina rye, kugira ngo mu mahanga yose habemo abumvira Imana babiheshwa no kwizera,
6 kandi namwe muri muri bo, abahamagariwe kuba aba Yesu Kristo,
7 ndabandikiye abari i Roma mwese bakundwa nâImana, bahamagariwe kuba abera. Ubuntu bube muri mwe nâamahoro biva ku Mana Data wa twese, no ku Mwami wacu Yesu Kristo.
8 Irya mbere mwese mbashimiye Imana yanjye muri Yesu Kristo, kuko kwizera kwanyu kwamamaye mu isi yose.
9 Imana nkorera mu mutima wanjye mvuga ubutumwa bwiza bwâUmwana wayo, ni yo ntanze ho umugabo yuko mbasabira urudaca uko nsenze,
10 kugira ngo naho byamera bite, Imana yemere kungendesha amahoro ubu ikangeza iwanyu,
11 kuko nifuza kubonana namwe kugira ngo mbahe impano yâUmwuka ngo ibakomeze,
12 tubone uko duhumurizanya mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu namwe mube muhumurijwe nâukwanjye.
13 Ariko bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko kenshi nagambiriraga kuza iwanyu, ngo mbone imbuto muri mwe namwe nko mu yandi mahanga, ariko ngira ibisibya kugeza na nâubu.
14 Abagiriki nâabatari Abagiriki, abanyabwenge nâabaswa mbafiteho umwenda,
15 ni cyo gituma ku bwanjye nshaka kubabwira ubutumwa bwiza namwe abari i Roma.
16 Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga yâImana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,
17 kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nkâuko byanditswe ngo â Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!â
Ubuhenebere bwatewe no kwimura Imana
18 Umujinya wâImana uhishurwa uva mu ijuru, ubyukirijwe ubugome no gukiranirwa byâabantu byose, bashikamiza ukuri gukiranirwa kwabo
19 kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ari yo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge,
20 kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho nâubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kwâisi, bigaragazwa nâibyo yaremye kugira ngo batagira icyo kwireguza,
21 kuko ubwo bamenye Imana batayubahirije nkâImana, habe no kuyishima, ahubwo bahinduka abibwira ibitagira umumaro, maze imitima yabo yâibirimarima icura umwijima.
22 Biyise abanyabwenge bahinduka abapfu,
23 maze ubwiza bwâImana idapfa babuhindura ibishushanyo byâabantu bapfa, nâibyâibiguruka, nâibyâibigenza amaguru ane, nâibyâibikururuka.
24 Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakor ibiteye isoni bononane imibiri yabo,
25 kuko baguraniye ukuri kwâImana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose, Amen.
26 Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye nâubwo yaremewe.
27 Kandi nâabagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana nâabandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo.
28 Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe bakora ibidakwiriye.
29 Buzuye gukiranirwa kose nâububi, no kurarikira nâigomwa, buzuye nâishyari nâubwicanyi, nâintonganya nâubugambanyi no gukina ku mubyimba, no gusebaniriza mu byongorerano,
30 nâabatukana, nâabanga Imana nâabanyagasuzuguro, nâabirarira nâabahimba ibibi, nâabatumvira ababyeyi
31 nâindakurwa ku izima, nâabava mu masezerano nâabadakunda ababo nâintababarira,
32 nubwo bamenye iteka ryâImana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima nâabandi babikora.