ABALEWI 7
Itegeko ryāigitambo gikuraho urubanza
1 ā Iri ni itegeko ryāigitambo gikuraho urubanza, ni icyera cyane.
2 Aho babÄ«kÄ«rira igitambo cyoswa abe ari ho babÄ«kÄ«rira igitambo gikuraho urubanza, amaraso yacyo umutambyi ajye ayamisha impande zose zāigicaniro.
3 Kandi atambe urugimbu rwacyo rwose, atambe umurizo, nāuruta rutwikira amara,
4 nāimpyiko zombi, nāurugimbu rwo kuri zo rufatanye nāurukiryi, nāumwijima wāityazo, awukurane nāimpyiko.
5 Umutambyi abyosereze ku gicaniro, bibe igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa nāumuriro. Icyo ni igitambo gikuraho urubanza.
6 Umutambyi wāumugabo wese yakiryaho, kijye kirirwa ahantu hera, ni icyera cyane.
7 ā Uko biri ku gitambo gitambirwa ibyaha ni ko biri no kugikuraho urubanza, itegeko ryabyo ni rimwe: umutambyi ubihonga abe ari we biba umwanya we.
8 Kandi umutambyi utambiriye umuntu igitambo cyoswa, abe ari we ujyana uruhu rwāigitambo atambye.
9 Kandi ituro ryāifu ryose ryokerejwe mu cyokezo cyāimitsima, nāirikarangishijwe amavuta, nāirikaranze ubukuzagara, azabe ayāumutambyi uyatuje.
10 Ituro ryāifu ryose rivanze nāamavuta cyangwa ryāubukuzagara, bene Aroni bose barigabane banganye.
Itegeko ryāigitambo cyāuko bari amahoro
11 ā Iri ni itegeko ryāigitambo cyāuko umuntu ari amahoro, icyo atambira Uwiteka.
12 Nagitamba ho igitambo cyāishimwe, aturane nāicyo gitambo cyāishimwe udutsima tutasembuwe twavuganywe nāamavuta ya elayo, nāudutsima tutasembuwe dusa nāamabango dusizwe amavuta ya elayo, nāudutsima twāifu yāingezi itoshejwe nāamavuta ya elayo.
13 Utwo dutsima atwongereho nāimitsima yasembuwe, abiturane nāigitambo cyāuko ari amahoro, atambira gushima Uwiteka.
14 Ku ituro ryāiyo mitsima iciye kwinshi ryose, akureho umwe umwe ibe ituro ryerererezwa Uwiteka, ribe iryāumutambyi umisha amaraso yāigitambo cyāuko uwo muntu ari amahoro.
15 Kandi inyama zāigitambo cyāuko umuntu ari amahoro cyatambiwe ishimwe, zijye ziribwa ku munsi cyatambiweho, ntizikarare.
16 ā Ariko niba ari igitambo umuntu atambiye guhigura umuhigo, cyangwa ari icyo atambishwa nāumutima ukunze, kijye kiribwa ku munsi agitambiyeho, kandi ikiraye kiribwe ku wa kabiri.
17 Ariko inyama zāicyo gitambo zisigaye, nizigeza ku wa gatatu zoswe.
18 Ariko nihagira inyama zāigitambo cyāuko ari amahoro ziribwa ku wa gatatu ntikizemerwa, ntikizabarwa ku wagitambye, kizaba ikizira ukiriyeho azagibwaho no gukiranirwa kwe.
19 Inyama zakoze ku kintu cyose gihumanya ntizikaribwe, zijye zoswa. ā Inyama zāicyo gitambo umuntu wese udahumanye ajye akiryaho.
20 Ariko umuntu wese uzarya ku nyama zāigitambo cyāuko umuntu ari amahoro, agihumanye, kandi nyiracyo ari Uwiteka, azakurwe mu bwoko bwe.
21 Kandi umuntu nakora ku kintu cyose gihumanya, igihumanya kiva mu muntu, cyangwa itungo rihumanya, cyangwa inyamaswa ihumanya, cyangwa ikindi cyose gihumanya kikazira, akarya ku nyama zāigitambo cyāuko umuntu ari amahoro, kandi nyiracyo ari Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe.ā
Urugimbu nāamaraso ni ibizira
22 Uwiteka abwira Mose ati
23 ā Bwira Abisirayeli uti: Ntimukarye urugimbu rwāinka cyangwa rwāintama cyangwa rwāihene.
24 Urwāintumbyi nāurwāikirÄ«ra mwarukoresha ikindi mushaka cyose, ariko kurya ntimukaruryeho.
25 Umuntu wese uzarya urugimbu rwāitungo ryo mu matungo yatambirwa Uwiteka ho ibitambo bikongorwa nāumuriro, umuntu ururiye azakurwe mu bwoko bwe.
26 Kandi ntimukarire amaraso yāuburyo bwose mu buturo bwanyu bwose, naho yaba ayāibiguruka cyangwa ayāamatungo cyangwa ayāinyamaswa.
27 Umuntu wese uzarya amaraso yāuburyo bwose azakurwe mu bwoko bwe.ā
Andi mategeko yāibitambo byāuko bari amahoro
28 Uwiteka abwira Mose ati
29 ā Bwira Abisirayeli uti: Utambire Uwiteka igitambo cyāuko ari amahoro, azanire Uwiteka igitambo akuye kuri icyo gitambo.
30 Ubwe mu ze ntoki yizanirire Uwiteka ibyo gutambirwa Uwiteka bigakongorwa nāumuriro, azane urugimbu nāinkoro, kugira ngo iyo nkoro ibe ituro rijungurijwe imbere yāUwiteka.
31 Kandi umutambyi yosereze rwa rugimbu ku gicaniro, ariko iyo nkoro ibe umwanya wa Aroni nāabana be.
32 Kandi ku bitambo byanyu byāuko muri amahoro, mujye muha umutambyi urushyi rwāukuboko kwāiburyo ho ituro ryererejwe.
33 Uwo muri bene Aroni utambye amaraso nāurugimbu byāibitambo byāuko umuntu ari amahoro, abe ari we uhabwa urushyi rwāukuboko kwāiburyo ho umwanya we.
34 Kuko inkoro yo kuzunguzwa nāurushyi rwāukuboko rwo kwererezwa mbyatse Abisirayeli, mbikuye mu bitambo byabo byāuko bari amahoro nkabiha Aroni umutambyi nāabana be, Abisirayeli babitegetswe nāitegeko ritazakuka iteka ryose.ā
35 Uwo ni wo mwanya Aroni nāabana be bazaheshwa no gusÄ«gwa kwabo, ukurwa mu bitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa nāumuriro, bazahabwa ku munsi bazazanirwa gukorera Uwiteka umurimo wāubutambyi.
36 Uwo mwanya Uwiteka yategetse Abisirayeli kujya bawubaha, uhereye ku munsi yabasīgiyeho. Iryo ribabereye itegeko ritazakuka mu bihe byabo byose.
37 Iryo ni ryo tegeko ryāigitambo cyoswa, nāiryāituro ryāifu, nāiryāigitambo gitambirwa ibyaha, nāiryāigitambo gikuraho urubanza nāiryāibyo mu iyezwa, nāiryāigitambo cyāuko abantu bari amahoro,
38 ibyo Uwiteka yategekeye Mose ku musozi wa Sinayi, ku munsi yategekeyemo Abisirayeli gutura Uwiteka amaturo yabo mu butayu bwa Sinayi.