ABALEWI 5
Ubundi buryo bwāibitambo bitambirwa ibyaha
1 ā Kandi nihagira umuntu batanze ho umugabo akumva bamurahiza, agakora icyaha cyo kutavuga ibyo yabonye cyangwa ibyo azi, azagibwaho no gukiranirwa kwe.
2 ā Cyangwa nihagira umuntu ukora ku gihumanya cyose, naho yaba intumbi yāinyamaswa ihumanya, cyangwa iyāitungo rihumanya, cyangwa iyāigikururuka gihumanya atabizi agahumana, azagibwaho nāurubanza.
3 ā Cyangwa nakora ku guhumana kāundi muntu, uko kuri kose atabizi, nabimenya, azagibwaho nāurubanza.
4 ā Cyangwa nihagira umuntu uturumbukira indahiro yo gukora ikibi cyangwa icyiza, indahiro yose umuntu yaturumbukira bikamwibagira, nabimenya azagibwaho nāurubanza rwāicyo yaturumbukiye.
5 ā Kandi niyimenyaho urubanza rwa kimwe cyo muri ibyo, yature icyaha yakoze,
6 azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza rwāicyaha yakoze, cyāumwagazi wo mu mukumbi wāumwana wāintama cyangwa wāihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere impongano yāicyaha yakoze.
7 ā Niba ari umukene ntabashe kubona umwana wāintama, azanire Uwiteka igitambo cyo gukuraho urubanza rwāicyaha yakoze, cyāintungura ebyiri cyangwa ibyana byāinuma bibiri, kimwe kibe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ikindi kibe icyo koswa.
8 Abizanire umutambyi, na we abanze atambe icyo gutambirwa ibyaha, akinosheho umutwe, ariko ye kukigabanyamo kabiri.
9 Amishe ku maraso yāicyo gitambo gitambirwa ibyaha ku rubavu rwāigicaniro, andi maraso yacyo agikandwemo avire ku gicaniro hasi. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha.
10 Icya kabiri acyose nkāuko byabwirijwe. Nuko umutambyi amuhongerere impongano yāicyaha yakoze, maze uwo muntu azakibabarirwa.
11 ā Niba ari umukene ntabashe kubona intungura ebyiri cyangwa ibyana byāinuma bibiri, azane ituro aturirira icyaha yakoze ryāigice cya cumi cya efa yāifu yāingezi ibe ituro rituririrwe ibyaha. Ntasukeho amavuta ya elayo, ntashyireho umubavu kuko rituririrwa ibyaha.
12 Iyo fu ayizanire umutambyi, uwo mutambyi ayikureho iyuzuye urushyi, ibe urwibutso rwāiryo turo, ayosereze ku gicaniro, hejuru yāibitambo byatambiwe Uwiteka bigakongorwa nāumuriro. Iryo ni ituro rituririrwa ibyaha.
13 Nuko umutambyi amuhongerere impongano yāicyaha yakoze cya bene ubwo buryo, maze uwo muntu azakibabarirwa. Ifu isigaye ibe iyāumutamby, nkāuko biba ku ituro ryāifu ridaturirirwa ibyaha.ā
Ibitambo byo gukuraho urubanza
14 Uwiteka abwira Mose ati
15 ā Nihagira umuntu ucumura, agakora icyaha atacyitumye mu byera byāUwiteka akwiriye gutanga, azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza, cyāisekurume yāintama idafite inenge ikuwe mu mukumbi, yāigiciro uzacira cya shekeli zāifeza zigezwe kuri shekeli yāAhera, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza.
16 Kandi arihe igiciro cyāibyāAhera yimanye, yongereho igice cyacyo cya gatanu, abihe umutambyi, umutambyi amuhongerere impongano ho iyo sekurume yāintama yāigitambo cyo gukuraho urubanza, maze uwo muntu azababarirwa.
17 ā Kandi nihagira umuntu ukora icyaha, agakora kimwe mu byo Uwiteka yabuzanije, naho yaba agikoze atacyitumye aba agiweho nāurubanza, kandi azabaho gukiranirwa kwe.
18 Azanire umutambyi isekurume yāintama idafite inenge, ikuwe mu mukumbi yāigiciro uzacira, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza, umutambyi amuhongerere impongano yāigicumuro yacumuye atacyitumye, atabizi, maze uwo muntu azakibabarirwa.
19 Icyo ni igitambo cyo gukuraho urubanza, ni ukuri yagiweho nāurubanza imbere yāUwiteka.ā
Igitambo gikuraho urubanza rwo kuriganya cyangwa guhuguza
20 Uwiteka abwira Mose ati
21 ā Nihagira umuntu ukora icyaha, agacumurisha ku Uwiteka kuriganya mugenzi we mu byo yamubikije cyangwa mu byo yishingiye, cyangwa mu byo yibye cyangwa kunyagisha mugenzi we igitugu,
22 cyangwa kubona icyazimiye akagihuguza akarahira ibinyoma, nihagira icyo muri ibyo byose umuntu akoze kikamubera icyaha bizabe bitya:
23 niba akoze icyaha akagibwaho nāurubanza, azarihe icyo yibye, cyangwa icyo yanyagishije igitugu, cyangwa icyo yabikijwe, cyangwa icyazimiye yabonye,
24 cyangwa ikindi kintu cyose yahuguje arahira, akirihe kitagabanije, kandi acyongereho ikingana nāigice cyacyo cya gatanu, nyiracyo abe ari we akiriha ku munsi azatsindirwa.
25 Kandi azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza cyāisekurume yāintama idafite inenge, yāigiciro uzaciraho igitambo cyo gukuraho urubanza, agishyÄ«re umutambyi.
26 Nuko umutambyi amuhongerere impongano imbere yāUwiteka, maze uwo muntu azababarirwe icyo yakoze cyose cyamuzaniye urubanza.ā