ABALEWI 20
Ibihano bikwiriye abaca ku mategeko
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 â Ongera ubwire Abisirayeli uti: Nihagira umuntu wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntakabure kwicwa. Abo mu gihugu bamwicishe amabuye.
3 Nanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure mu bwoko bwe muhoye guha Moleki uwo mu rubyaro rwe, akanduza Ahera hanjye, agasuzuguza izina ryanjye ryera.
4 Abo mu gihugu nibirengagiza uwo muntu uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntibamwice,
5 ubwanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu no ku muryango we, mukurane mu bwoko bwabo nâabamukurikiza gusambana, basambanisha gusenga Moleki.
6 â Kandi umuntu uhindukirira abashitsi nâabapfumu, ngo asambanishe kubashikisha no kubaraguza, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure ku bwoko bwe.
7 Nuko mwiyeze mube abera, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.
8 Kandi mujye mwitondera amategeko yanjye, muyumvire. Ndi Uwiteka ubeza.
9 â Umuntu wese uvuma se cyangwa nyina ntakabure kwicwa, kuko avumye se cyangwa nyina, urubanza rwâamaraso ye ni we ruzahama.
10 â Umuntu nasambana nâumugore wâundi, usambanye na muka mugenzi we, umusambanyi nâumusambanyikazi ntibakabure kwicwa.
11 Usambana na muka se aba yambitse se ubusa, bombi ntibakabure kwicwa. Urubanza rwâamaraso ye ni we ruzahama.
12 Umuntu nasambana nâumukazana we bombi ntibakabure kwicwa, bazaba bavanze ibidahuye. Urubanza rwâamaraso ye ni we ruzahama.
13 Umugabo natinga undi bombi bazaba bakoze ikizira, ntibakabure kwicwa. urubanza rwâamaraso ye ni we ruzahama.
14 Umuntu narongora umukobwa na nyina kizaba icyaha gikomeye, azatwikanwe na bo kugira ngo icyaha gikomeye kitaba muri mwe.
15 Umugabo naryamana nâitungo ntakabure kwicwa, iryo tungo na ryo muzaryice.
16 Kandi umugore cyangwa umukobwa niyegera itungo ryose akaryamana na ryo, uzamwicane na ryo. Urubanza rwâamaraso ye ni we ruzahama.
17 â Umuntu niyenda mushiki we basangiye se cyangwa nyina bakarebana ubwambure, kizaba igihemu giteye isoni. Bazakurirweho mu maso yâabo mu bwoko bwabo kuko yambitse ubusa mushiki we, azagibwaho no gukiranirwa kwe.
18 Umuntu naryamana nâumugore uri mu muhango wâabakobwa akamwambika ubusa, azaba yambitse ubusa isĆko ye, na we azaba yiyambitse ubusa isĆko yâamaraso ye, bombi bazakurwe mu bwoko bwabo.
19 â Kandi ntukambike ubusa nyoko wanyu cyangwa nyogosenge, ukoze atyo azaba yambitse ubusa bene wabo ba bugufi, bazagibwaho no gukiranirwa kwabo.
20 Umuntu naryamana na muka se wabo azaba yambitse ubusa se wabo, bazagibwaho nâicyaha cyabo, bazapfa ari incike.
21 Umuntu niyenda muka mwene se kizaba ari ukwiyanduza, azaba yambitse ubusa mwene se, bazaba incike.
Abisirayeli bakwiriye kwitandukaniriza nâabandi kuba abera
22 â Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye yose nâamateka yanjye yose mubyumvire, kugira ngo igihugu mbajyana guturamo kitazabaruka.
23 Ntimuzakurikize imihango yâishyanga nzirukana imbere yanyu, kuko ibyo byose babikoraga bigatuma mbanga urunuka.
24 Ariko nabwiye mwe nti âNi mwe muzahabwa igihugu cyabo ho gakondo, nzakibaha kugihindĆ«ra igihugu cyâamata nâubuki.â Ndi Uwiteka Imana yanyu yabatandukanije nâandi mahanga.
25 Ni cyo gituma mukwiriye gutandukanya itungo nâinyamaswa bidahumanya nâibihumanya, nâibisiga nâinyoni bihumanya nâibidahumanya. Ntimukiyandavurishe itungo cyangwa inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni, cyangwa ikintu cyose gikururuka hasi, nabigishije kwitandukaniriza na byo kuko bihumanya.
26 Kandi mumbere abera kuko Uwiteka ndi uwera, kandi nabatandukanirije nâandi mahanga kuba abanjye.
27 â Umushitsi cyangwa umushitsikazi, nâumupfumu cyangwa umupfumukazi ntibakabure kwicwa, babicishe amabuye. Urubanza rwâamaraso ye ni we ruzahama.â