ABALEWI 18
Uwiteka abategeka kutagira ingeso nkâizâAbanyakanÄni
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 â Bwira Abisirayeli uti: Ndi Uwiteka Imana yanyu.
3 Ntimugakore nkâibyo abo mu gihugu cya Egiputa bajya bakora, abo mwahoze mutuyemo, kandi ntimuzakore nkâibyo abo mu gihugu cyâi KanÄni bajya bakora, aho mbajyana, kandi ntimuzakurikize amategeko yabo.
4 Amateka yanjye abe ari yo mujya mwumvira, amategeko yanjye abe ari yo mujya mwitondera, abe ari byo mugenderamo. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
5 Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye nâamateka yanjye, ibyo uzabikora azabeshwaho na byo. Ndi Uwiteka. 3.12.
Abo umugabo azirana kuryamana na bo
6 â Ntihakagire uwo muri mwe wiyegereza mwene wabo wa bugufi ngo amwambike ubusa. Ndi Uwiteka.
7 Ubwambure bwa so ni bwo bwambure bwa nyoko ntukamwambike ubusa, uwo ni nyoko ntukamwambike ubusa.
8 Ntukambike ubusa muka so, kuko ari ubwambure bwa so.
9 Ntukambike ubusa mushiki wawe musangiye so cyangwa nyoko, naho yavutse iwanyu cyangwa ahandi, ntukamwambike ubusa.
10 Ntukambike ubusa umukobwa wâumuhungu wawe cyangwa uwâumukobwa wawe, ntukabambike ubusa kuko ubwambure bwabo ari ubwawe.
11 Ntukambike ubusa umukobwa wa muka so wabyawe na so, uwo ni mushiki wawe ntukamwambike ubusa.
12 Ntukambike ubusa nyogosenge, ni mwene wabo wa so wa bugufi.
13 Ntukambike ubusa nyoko wanyu, kuko ari mwene wabo wa nyoko wa bugufi.
14 Ntukambike ubusa so wanyu, ntukiyegereze umugore we, kuko ari nyoko wanyu.
15 Ntukambike ubusa umukazana wawe: uwo ni we mugore wâumuhungu wawe ntukamwambike ubusa.
16 Ntukambike ubusa umugore wanyu, ubwambure bwe ni ubwa mwene so.
17 Ntukambike ubusa umugore nâumukobwa we, ntukende umukobwa wâumuhungu we cyangwa uwâumukobwa we ngo umwambike ubusa: abo ni bene wabo bâumugore wawe ba bugufi, icyo ni icyaha gikomeye.
18 Ntugaharike umugore mwene se ngo abe mukeba we, ngo umwambikane ubusa na wa wundi akiriho.
19 â Ntukiyegereze umugore ngo umwambike ubusa, agihumanijwe nâumuhango wâabakobwa.
20 Ntugasambane na muka mugenzi wawe ngo umwiyandurishe.
21 â Ntugatange uwo mu rubyaro rwawe ngo umutambire Moleki, kandi ntugasuzuguze izina ryâImana yawe. Ndi Uwiteka.
22 Ntugatinge abagabo, ni ikizira.
23 Ntukaryamane nâitungo ryose cyangwa nâinyamaswa yose ngo ucyiyandurishe, kandi he kugira umugore cyangwa umukobwa uhagarara imbere yâitungo ngo aryamane na ryo, ibyo ni ukuvanga ibidahuye.
Abaca kuri ayo mategeko baba bahumanije igihugu cyabo
24 â Ntimukagire icyo muri ibyo byose mwiyandurisha, kuko ibyo byose byanduje amahanga nzirukana akabahunga,
25 igihugu cyayo kikaba cyanduye. Ni cyo gituma ngihora gukiranirwa kwacyo, kikaruka abagituyemo.
26 Nuko mwebweho mujye mwitondera amategeko yanjye nâamateka yanjye, ntimukagire icyo muri ibyo bizira mukora, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga ubasuhukiyemo.
27 Kuko ibyo bizira byose bene icyo gihugu bakoze, batuyemo mbere yanyu, icyo gihugu kikaba cyanduye.
28 Ntimuzabikore kugira ngo icyo gihugu kitabaruka namwe nimucyanduza, nkâuko kirutse ishyanga ryatuyemo mbere yanyu.
29 Umuntu wese uzakora icyo muri ibyo bizira, ubugingo bwâababikora buzakurwa mu bwoko bwabo.
30 â Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera ibyo mbihanangirije, kugira ngo mutagira iyo muri iyo mihango izira mukora, yakorwaga nâabababanjirije mukayiyandurisha. Ndi Uwiteka Imana yanyu.â