ABALEWI 16
Amategeko yāumunsi wāimpongano
1 Uwiteka abwira Mose hanyuma yo gupfa kwa ba bana ba Aroni babiri, ubwo bigiraga hafi imbere yāUwiteka bagapfa,
2 Uwiteka abwira Mose ati ā Bwira Aroni mwene so, ye kujya yinjira igihe ashakiye cyose Ahera ho hirya yāumwenda ukinze, imbere yāintebe yāihongerero iri ku isanduku yera adapfa, kuko nzabonekera ku ntebe yāihongerero, ndi muri cya gicu.
3 Uku azabe ari ko Aroni agenza, ngo abone kwinjira aho hera. Yende ikimasa cyāumusore ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, nāisekurume yāintama ho igitambo cyo koswa.
4 ā Yambare ya kanzu yāigitare yejejwe na ya kabutura yāigitare, akenyeze wa mushumi wāigitare, yambare mu mutwe cya gitambaro cyāigitare kizinze. Iyo ni yo myambaro yejejwe, abanze kwiyuhagira ayambare.
5 ā Yake iteraniro ryāAbisirayeli amasekurume yāihene abiri ho ibitambo byo gutambirwa ibyaha, nāisekurume yāintama imwe ho igitambo cyo koswa.
6 Aroni amurike cya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane nāinzu ye.
7 Maze ajyane za hene zombi, azishyire imbere yāUwiteka ku muryango wāihema ryāibonaniro.
8 Aroni afindire izo hene zombi, icyo afindisha kimwe cyerekane iyāUwiteka, ikindi cyerekane iyo koherwa.
9 Aroni amurike ihene ifindiwe kuba iyāUwiteka, ayitambe ho igitambo gitambirwa ibyaha.
10 Maze iyafindiwe koherwa ishyirwe imbere yāUwiteka ari nzima, ngo ihongererweho ibyaha, yohererezwe mu butayu koherwa.
11 ā Aroni amurike cya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane nāinzu ye, abÄ«kÄ«re icyo kimasa yitambiriye ibyaha.
12 Yende icyotero acyuzuze amakara yaka akuye ku gicaniro cyāimbere yāUwiteka, nāimibavu isekuwe cyane yuzuye amashyi, abijyane hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane,
13 iyo mibavu ayishyirire kuri uwo muriro imbere yāUwiteka, uwo mubavu umere nkāigicu gikingiriza intebe yāihongerero iri hejuru yāIbihamya adapfa.
14 Kandi yende ku maraso ya cya kimasa, ayaminjagize urutoki ku ntebe yāihongerero mu ruhande rwāiburasirazuba, kandi nāimbere yāintebe yāihongerero ayaminjagize urutoki karindwi.
15 ā Maze abÄ«kÄ«re ya hene yāigitambo cyo gutambirwa ibyaha byāabantu, ajyane amaraso yayo hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ayagenze nkāuko yagenjeje aya cya kimasa, ayaminjagire ku ntebe yāihongerero nāimbere yayo.
16 Nuko ahongerere Ahera ku bwo guhumana kwāAbisirayeli kwinshi, no ku bwāibicumuro byabo ku bwāibyaha bakoze byose. Abe ari ko agenza nāihema ryāibonaniro, ribana na bo hagati yo guhumana kwabo kwinshi.
17 Ntihakagire umuntu uba mu ihema ryāibonaniro Aroni agiye kwinjira Ahera kuhahongererera ibyaha, kugeza aho asohokeye amaze kwihongererana nāinzu ye nāiteraniro ryāAbisirayeli ryose.
18 Kandi asohoke ajye ku gicaniro cyāimbere yāUwiteka agihongerere, yende ku maraso ya cya kimasa no ku ya ya hene, ayashyire ku mahembe yāigicaniro impande zose.
19 Kandi akiminjagirisheho urutoki ayo maraso karindwi, agihumanure, acyeze gikurweho guhumana kwāAbisirayeli kwinshi.
20 ā Amaze guhongerera Ahera nāihema ryāibonaniro nāigicaniro, amurike ya hene nzima.
21 Aroni arambike ibiganza bye byombi mu ruhanga rwāiyo hene nzima, yaturire hejuru yayo gukiranirwa kwāAbisirayeli kose nāibicumuro byabo byose, ibyaha bakoze byose abishyire mu ruhanga rwāiyo hene, ayihe umuntu witeguriye ibyo ngo ayijyane mu butayu.
22 Iyo hene ijye ahatagira abantu, yikoreye gukiranirwa kwabo kose, uwo muntu ayirekurire mu butayu.
23 ā Aroni yinjire mu ihema ryāibonaniro, yiyambure ya myambaro yāibitare yambaye agiye kwinjira Ahera, ayisigeyo.
24 Yiyuhagirire ahantu hera, yambare imyambaro ye asohoke, yitambirire igitambo cye cyoswa, atambirire nāabantu icyabo, yihongerere, ahongerere nāabantu.
25 Kandi urugimbu rwa cya gitambo cyatambiwe ibyaha, arwosereze ku gicaniro.
26 Kandi uwarekuriye ya hene koherwa, amese imyenda ye yiyuhagire, abone kugaruka mu ngando zanyu.
27 Kandi cya kimasa cyāigitambo cyatambiwe ibyaha, na ya hene yāigitambo cyatambiwe ibyaha, nāamaraso yabyo yinjirijwe Ahera guhongererwa ibyaha, babiterure babijyane inyuma yāingando, bÅse impu zabyo nāinyama zabyo nāamayezi yabyo.
28 Uwabyosheje amese imyenda ye yiyuhagire, abone gusubira mu ngando.
29 ā Ibi bibabere itegeko ridakuka: mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi, mujye mwibabaza imitima, ntimukagire umurimo muwukoraho, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga usuhukiye muri mwe.
30 Kuko uwo munsi ari ho muzajya muhongerererwa kugira ngo muhumanurwe, nuko imbere yāUwiteka muzaba muhumanutse ibyaha byanyu byose.
31 Uwo munsi ujye ubabera isabato yo kuruhuka, mujye muwibabarizaho imitima, iryo ni itegeko ridakuka.
32 Kandi umutambyi uzasÄ«gwa akerezwa kuba umutambyi ngo azungure se, ajye abahongerera, yambare iyo myambaro yāibitare, imyambaro yejejwe,
33 ahongerere ubuturo bwera nāihema ryāibonaniro nāigicaniro, kandi ahongerere nāabatambyi nāabantu bāiteraniro bose.
34 Iryo ribabere itegeko ridakuka, ko ajya ahongerera Abisirayeli impongano yāibyaha byabo byose, rimwe uko umwaka utashye.ā Aroni agenza uko Uwiteka yategetse Mose.