2 TIMOTEYO 3
Ubuhenebere buteye ubwoba bwo mu minsi yâimperuka
1 Umenye yuko mu minsi yâimperuka hazaza ibihe birushya,
2 kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,
3 badakunda nâababo, batĆ«zura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,
4 bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,
5 bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.
6 Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe nâibyaha, batwarwa nâirari ryâuburyo bwinshi,
7 bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri.
8 Nkâuko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko nâabo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo kwizera.
9 Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nkâuko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye.
10 Ariko wowe ho wakurikije neza inyigisho zanjye nâingeso zanjye, nâimigambi no kwizera no kwiyumanganya, nâurukundo no kwihangana,
11 no kurenganywa kenshi no kubabazwa kenshi, nâibyambereyeho muri Antiyokiya no muri Ikoniyo nâi Lusitira, nâibyo nihanganiye byose ndenganywa, nyamara Umwami wacu akabinkiza byose.
12 Icyakora nâubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.
13 Kandi abantu babi nâabiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa.
14 Ariko wowe ho ugume mu byo wize ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije,
15 kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu.
16 Ibyanditswe byera byose byahumetswe nâImana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka
17 kugira ngo umuntu wâImana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.