2 SAMWELI 8
Kunesha kwa Dawidi (1 Ngoma 18.1-17)
1 Hanyuma yâibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, anyaga urufunguzo rwâumudugudu wâumurwa, arukura mu maboko yâAbafilisitiya.
2 Bukeye anesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abageresha umugozi, inkubwe ebyiri zari izâabo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iyâabo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro.
3 Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobu umwami wâi Soba, ubwo Hadadezeri yajyaga kugomorera ubwami bwe kuri rwa ruzi.
4 Dawidi amutumuraho ingabo ze zâabagendera ku mafarashi igihumbi na magana arindwi, nâabagabo bigenza inzovu ebyiri. Maze Dawidi atemagura ibitsi byâamafarashi akurura amagare, ariko asigaza amafarashi yakwira amagare ijana.
5 Bukeye Abasiriya bâi Damasiko baje batabaye Hadadezeri umwami wâi Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri nâibihumbi bibiri.
6 Maze Dawidi ashyiraho ibihome byâabarinzi bâigihugu cyâi Siriya gitwarwa nâi Damasiko, nuko Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira amakoro. Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.
7 Kandi Dawidi yacujije abagaragu ba Hadadezeri ingabo zâizahabu, azijyana i Yerusalemu.
8 Kandi Umwami Dawidi akura iminyago yâimiringa myinshi cyane mu midugudu ya Hadadezeri, i Beta nâi Berotayi.
9 Bukeye Toyi umwami wâi Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo za Hadadezeri zose,
10 atuma umuhungu we Yoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa no kumushimira ko yarwanye na Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yajyaga arwanya Toyi. Maze Yoramu azana ibintu byâifeza nâibyâizahabu nâibyâimiringa.
11 Na byo Umwami Dawidi abyereza Uwiteka hamwe nâifeza nâizahabu yari yejeje, abikuye mu mahanga yose yanesheje:
12 ibyâi Siriya nâibyâi Mowabu, nâibyâAbamoni nâibyâAbafilisitiya, nâibyâAbamaleki nâibyo ku munyago banyaze Hadadezeri mwene Rehobu umwami wâi Soba.
13 Dawidi yibonera izina, ubwo yatabarukaga kuneshereza Abasiriya mu kibaya cyâumunyu. Yari yishe abantu inzovu imwe nâibihumbi munani.
14 Nuko ashyiraho ibihome byâabarinzi bâigihugu cya Edomu, abikwiza muri Edomu hose. Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi, kandi Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.
15 Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera.
16 Kandi Yowabu mwene Seruya ni we wari umugaba wâingabo ze, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge.
17 Kandi Sadoki mwene Ahitubu na Ahimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, kandi Seraya ni we wari umwanditsi.
18 Kandi Benaya mwene Yehoyada ni we watwaraga Abakereti nâAbapeleti, kandi bene Dawidi bari abatware bâintebe.