2 SAMWELI 5
Dawidi aba umwami wâAbisirayeli bose(1 Ngoma 14.8-17)
1 Bukeye imiryango ya Isirayeli yose isanga Dawidi i Heburoni, baravuga bati â Dore turi amagufwa yawe nâumubiri wawe.
2 Kandi mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami wacu, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabatabarura. Kandi Uwiteka yarakubwiye ati âNi wowe uzagira ubwoko bwanjye bwa Isirayeliâ, kandi ati âUzaba umugaba wabo.â â
3 Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni. Umwami Dawidi asezeranira na bo isezerano imbere yâUwiteka i Heburoni, bamwimikisha amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli.
4 Kandi Dawidi yimye amaze imyaka mirongo itatu avutse, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma.
5 Yamaze imyaka irindwi nâamezi atandatu i Heburoni, ategeka Abayuda, kandi i Yerusalemu amarayo imyaka mirongo itatu nâitatu ategeka Abisirayeli bose nâAbayuda.
6 Hanyuma umwami ahagurukana nâingabo ze bajya i Yerusalemu, batera Abayebusi bâabaturage bâaho. Bari baracyocyoye Dawidi bati â Nutamaraho impumyi nâibirema ntuzatugeramoâ, kuko bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhagera.
7 Ariko Dawidi ahindƫra igihome gikomeye cya Siyoni, haba ururembo rwa Dawidi bwite.
8 Uko ni ko byagenze. Uwo munsi Dawidi aravuga ati â Umuntu wese uzanesha Abayebusi, azajugunye mu rusumo ibyo birema nâimpumyi umutima wa Dawidi wanga.â Ni cyo cyatumye bavuga ngo â Nta mpumyi cyangwa ikirema bizinjira mu nzu.â
9 Nuko Dawidi aba muri icyo gihome, acyita ururembo rwa Dawidi. Yubaka impande zose, uhereye inyuma ya Milo ukageza imbere yâaho.
10 Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Imana Nyiringabo yari kumwe na we.
11 Bukeye Hiramu umwami wâi Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, nâibiti byâimyerezi nâababaji nâabubatsi bâamabuye, bubakira Dawidi inzu.
12 Dawidi amenyeraho ko Uwiteka yamukomeje ngo abe umwami wa Isirayeli, kandi ko ashyize ubwami bwe hejuru ku bwâubwoko bwe bwa Isirayeli.
13 Dawidi amaze kwimuka i Heburoni akajya i Yerusalemu, akomeza kuzana izindi nshoreke nâabandi bagore, kandi yongera kubyara abana bâabahungu nâabâabakobwa.
14 Aya ni yo mazina yâabo yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa na Shobabu, na Natani na Salomo,
15 na Ibuhari na Elishuwa, na Nefegi na Yafiya,
16 na Elishama na Eliyada na Elifeleti.
Dawidi yongera gutsinda Abafilisitiya
17 Bukeye Abafilisitiya bumvise ko Dawidi yimikishijwe amavuta kuba umwami wa Isirayeli, Abafilisitiya bose barazamuka bajya gushaka Dawidi. Dawidi abyumvise, aramanuka ajya mu bihome.
18 Abafilisitiya bari baje badendeza mu kibaya cyâAbarafa.
19 Maze Dawidi agisha Uwiteka inama ati â Nzamuke ntere Abafilisitiya? Urabatanga ubangabize?â Uwiteka asubiza Dawidi ati â Zamuka kuko ntari bubure kukugabiza Abafilisitiya.â
20 Nuko Dawidi ajya i BÄliperasimu, abatsindayo aravuga ati â Uwiteka yahomboreye abanzi banjye imbere yanjye nkâuko amazi ahomboka.â Ni cyo cyatumye ahimba aho hantu BÄliperasimu.
21 Maze bahibagirirwa ibishushanyo byabo bisengwa, Dawidi nâabantu be barabijyana.
22 Bukeye Abafilisitiya bongera kuzamuka ubwa kabiri, badendeza mu kibaya cyâAbarafa.
23 Na bwo Dawidi agisha Uwiteka inama, aramusubiza ati â Nturi buzamuke ahubwo ubace ikubo, ubarasukireho ahateganye nâishyamba ryâimitugunguru.
24 Nuko niwumva ikiriri cyâingabo gihindira hejuru yâimitugunguru, uhereko uhutireho kuko ubwo Uwiteka ari bube akugiye imbere, gutsinda ingabo zâAbafilisitiya.â
25 Nuko Dawidi abigenza atyo nkâuko Uwiteka amutegetse, atsinda Abafilisitiya uhereye i Geba ukageza i Gezeri.