2 SAMWELI 21
Abâi Gibeyoni bihĹrera
1 Bukeye ku ngoma ya Dawidi hatera inzara, imara imyaka itatu uko yakurikiranye, Dawidi asobanuza Uwiteka. Uwiteka aravuga ati â Bitewe na Sawuli nâinzu ye yâabicanyi, kuko yishe abâi Gibeyoni.â
2 Maze umwami ahamagaza abâi Gibeyoni, arabibabwira. (Kandi abâi Gibeyoni ntibari abo mu miryango ya Isirayeli, ahubwo bari Abamori bacitse ku icumu, kandi Abisirayeli bari barasezeranye na bo. Ariko Sawuli yashakaga kubica, abitewe nâishyaka yagiriraga Abisirayeli nâAbayuda.)
3 Dawidi abaza abâi Gibeyoni ati â Mbagirire nte? Natanga iki ho impano, kugira ngo musabire gakondo yâUwiteka umugisha?â
4 Abâi Gibeyoni baramusubiza bati â Icyo dushaka kuri Sawuli nâumuryango we si ifeza cyangwa izahabu, kandi si ibyacu kugira umuntu twica muri Isirayeli.â Na we aravuga ati â Uko mushaka ni ko nzabagirira.â
5 Babwira umwami bati â Uwo mugabo waturimbuye, akadushakira ubwenge bwo kudutsemba ngo tutaba mu bihugu bya Isirayeli byose,
6 nimuduhe abagabo barindwi bo mu bahungu be, tubamanikire imbere yâUwiteka i Gibeya kwa Sawuli, intore yâUwiteka.â Umwami aravuga ati â Nzabatanga.â
7 Ariko umwami arokora Mefibosheti mwene Yonatani, mwene Sawuli, ku bwâindahiro Dawidi na Yonatani mwene Sawuli barahiranije imbere yâUwiteka.
8 Nuko umwami afata abahungu babiri ba Risipa umukobwa wa Ayiya yabyaranye na Sawuli, Arumoni na Mefibosheti, kandi nâabahungu batanu ba Merabu umukobwa wa Sawuli yabyaranye na Aduriyeli, mwene Barizilayi wâUmumeholati.
9 Abatanga mu maboko yâabâi Gibeyoni babamanika ku musozi imbere yâUwiteka, bapfira icyarimwe bose uko ari barindwi, bicwa mu isarura rigitangira, batangiye gusarura sayiri.
10 Risipa umukobwa wa Ayiya yenda ikigunira acyisasira ku rutare, uhereye mu itangira ryâisarura ukageze igihe cyâimvura yâumuhindo yashyaniye kuri izo ntumbi, ntiyakundira ibisiga byo mu kirere ko bizirya ku manywa, cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba ziza nijoro.
11 Bukeye babwira Dawidi ibya Risipa umukobwa wa Ayiya inshoreke ya Sawuli, icyo yakoze.
12 Dawidi aragenda akura amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we mu bantu bâi Yabeshi yâi Galeyadi, bari baranyaze mu nzira yâi Betishani, aho Abafilisitiya bari barayamanitse kuri wa munsi Abafilisitiya biciraga Sawuli i Gilibowa.
13 Akurayo amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we, maze bateranya amagufwa ya ba bandi bamanitswe.
14 Nuko bahamba amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we i Sela mu gihugu cyâUbubenyamini, mu gituro cya se Kishi, basohoza ibyo umwami yategetse byose. Hanyuma yâibyo Imana ibona guhendahenderwa igihugu.
Izindi ntambara za Dawidi (1 Ngoma 20.4-8)
15 Bukeye Abafilisitiya bongera kurwana nâAbisirayeli. Dawidi amanukana nâabagaragu be arwana nâAbafilisitiya, bakirwana Dawidi agwa isari.
16 Maze Ishubibenobu, wo muri bene cya gihanda, kuremera kwâicumu rye kwari shekeli zâumuringa magana atatu, yambaye inkota nshya ashaka kwica Dawidi.
17 Ariko Abishayi mwene Seruya aramuvuna, atikura Umufilisitiya aramwica. Maze abantu ba Dawidi baramurahiza bati â Ntukongere gutabarana natwe, utazazimya itabaza rya Isirayeli.â
18 Hanyuma yâibyo hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba. Sibekayi wâUmuhusha yica Safu wo muri bene cya gihanda.
19 Bukeye hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba, Eluhanani mwene Yaroregimu wâi Betelehemu yica Goliyati wâUmugiti, uruti rwâicumu rye rwasaga nâigiti kiboherwaho imyenda.
20 Bukeye kandi habaho intambara i Gati, hariyo umugabo muremure cyane, yari afite intoki eshanu ziriho indegeya ku maboko yombi, nâamano atandatu ku maguru yombi, byose byari makumyabiri na bine, kandi na we yabyawe na cya gihanda.
21 Ashujuguje Isirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuru wa Dawidi aramwica.
22 Abo bose uko ari bane babyawe na cya gihanda cyâi Gati, bicwa na Dawidi nâabagaragu be.