2 SAMWELI 10
Dawidi anesha Abasiriya (1 Ngoma 19.1-19)
1 Hanyuma yâibyo umwami wâAbamoni aratanga, maze umuhungu we Hanuni yima ingoma ye.
2 Dawidi abyumvise aravuga ati â Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, nkâuko se yangiriye neza.â Nuko Dawidi yohereza abagaragu kumumara umubabaro wa se. Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cyâAbamoni.
3 Ariko abatware bâAbamoni babwira umwami wabo Hanuni bati â Mbese ye, ugira ngo Dawidi yubashye so byatuma akoherereza abo kukumara umubabaro? Ntuzi ko Dawidi yakoherereje abagaragu be kwitegereza umudugudu no kuwutata, ngo azabone uburyo bwo kuzawurimbura?â
4 Nuko Hanuni afata abo bagaragu ba Dawidi abaharaturaho igice cyâubwanwa, akeba imyenda yabo hagati ku kibuno, aherako arabohereza.
5 Babibwiye Dawidi yohereza abo kubasanganira, kuko bari bakozwe nâisoni cyane. Umwami abatumaho ati â Nimugume i Yeriko kugeza aho muzamarira kumera ubwanwa, muzabone kuza.â
6 Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi batuma ku Basiriya bâi Betirehobu nâabâi Soba, barabagurira ngo babahe ingabo zigenza inzovu ebyiri. Umwami wâi MÄka na we azane abantu igihumbi, kandi nâabâi Tobu inzovu imwe nâibihumbi bibiri.
7 Dawidi abyumvise agaba Yowabu nâingabo zâintwari zose.
8 Bukeye Abamoni barasohoka biremera inteko ku karubanda ku irembo, kandi Abasiriya bâi Soba nâabâi Rehobu, nâabantu bâi Tobu nâaba MÄka bari ukwabo ku gasozi.
9 Maze Yowabu abonye ko ingamba zimuremeye imbere nâinyuma, atoranya abantu bâintore ba Isirayeli bose, abarema inteko bahangana nâAbasiriya.
10 Abandi bantu bose abaha murumuna we Abishayi ngo abe umugaba wabo, abarema inteko bahangana nâAbamoni.
11 Aravuga ati â Abasiriya nibaramuka bandushije amaboko uze kumvuna, kandi nawe Abamoni nibaramuka bakurushije amaboko nanjye ndi bukuvune.
12 Nuko komera turwane kigabo, turwanire ubwoko bwacu nâimidugudu yâImana yacu. Kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.â
13 Yowabu nâabo bari kumwe begera Abasiriya ngo barwane maze baramuhunga.
14 Abamoni babonye Abasiriya bahunze na bo bahunga Abishayi, biroha mu mudugudu. Yowabu aherako areka Abamoni asubira i Yerusalemu.
15 Bukeye Abasiriya babonye ko baneshejwe nâAbisirayeli, bateranya ingabo zabo.
16 Maze Hadarezeri atumira Abasiriya bo hakurya yâuruzi, baza i Helamu bazanye na Shobaki umugaba wâingabo za Hadarezeri, ari we mugaba wabo.
17 Dawidi abimenye na we ateranya Abisirayeli bose, bambuka Yorodani bajya i Helamu. Maze Abasiriya birema inteko bahangana na Dawidi, barwana na we.
18 Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi yica mu Basiriya abantu barwaniraga ku magare umubare wayo yari magana arindwi, nâabagendera ku mafarashi inzovu enye kandi basogota Shobaki umugaba wâingabo zabo, bamutsinda aho.
19 Nuko abami bose batwarwaga na Hadarezeri, babonye ko baneshejwe nâAbisirayeli barabayoboka barabakorera. Nuko Abasiriya batinya kongera kuvuna Abamoni ukundi.