2 NGOMA 17
Umwami Yehoshafati arakomera
1 Maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye, agwiza amaboko arinda Abisirayeli.
2 Ashyira ingabo ze mu midugudu yâi Buyuda igoswe nâinkike yose, ashyira nâibihome mu gihugu cyâi Buyuda no mu midugudu yâi Bwefurayimu, iyo se Asa yahindĹŤye.
3 Uwiteka abana na Yehoshafati, kuko yagendanaga ingeso za mbere za sekuruza Dawidi, ntaraguze BÄli.
4 Ahubwo akambaza Imana ya se, akagendera mu mategeko yayo ntagenze nkâuko Abisirayeli bagenzaga.
5 Ni cyo cyatumye Uwiteka amukomereza ubwami, Abayuda bose bamutura amaturo agira ubutunzi bwinshi, nâicyubahiro gikomeye.
6 Umutima we wogezwa mu nzira zâUwiteka, kandi akuraho nâingoro na Asherimu byari i Buyuda.
7 Mu mwaka wa gatatu ku ngoma ye yohereza abatware be, Benihayili na Obadiya na Zekariya, na NetanÄli na Mikaya kwigisha mu midugudu yâi Buyuda.
8 Bajyana nâAbalewi ari bo Shemaya na Netaniya na Zebadiya, na Asaheli na Shemiramoti na Yehonatani, na Adoniya na Tobiya na Tobadoniya bâAbalewi, kandi hamwe na bo atuma abatambyi Elishama na Yehoramu.
9 Abo bigisha mu Buyuda bafite igitabo cyâamategeko yâUwiteka, bagenda imidugudu yâi Buyuda yose bigisha abantu.
10 Uwiteka ateza ubwoba abami bâibihugu bihereranye nâi Buyuda byose, bituma batarwanya Yehoshafati.
11 Abafilisitiya bamwe bazanira Yehoshafati amaturo nâifeza zâikoro, Abarabu bamurabukira amatungo yâamapfizi yâintama ibihumbi birindwi na magana arindwi, nâamasekurume yâihene ibihumbi birindwi na magana arindwi.
12 Maze Yehoshafati akomeza kugwiza icyubahiro cyane, yubaka mu Buyuda ibihome nâimidugudu yâububiko.
13 Kandi yagiraga imirimo myinshi mu midugudu yâi Buyuda, akagira nâabantu bâingabo bakomeye bâintwari i Yerusalemu.
14 Kandi uyu ni wo mubare wabo uko amazu ya ba sekuruza yari ari: mu Buyuda abatware batwara ibihumbi ni Aduna umutware wâingabo, uwo yari afite abagabo bakomeye bâintwari uduhumbi dutatu.
15 Agakurikirwa na Yehohanani wâumutware wâingabo, we yari afite ingabo uduhumbi tubiri nâinzovu munani.
16 Na we agakurikirwa na Amasiya mwene Zikiri witanze ku bwe akiha Uwiteka, na we yari afite abagabo bakomeye bâintwari uduhumbi tubiri.
17 Kandi mu Babenyamini ni Eliyada umugaba ukomeye wâintwari, na we yari afite abagabo uduhumbi tubiri batwara imiheto nâingabo.
18 Agakurikirwa na Yehozabadi, na we yari afite ingabo agahumbi nâinzovu munani, ziteguye kurwana.
19 Abo ni bo bakoreraga umwami, udashyizeho abo umwami yashyize mu midugudu igoswe nâinkike mu Buyuda bwose.