2 ABATESALONIKE 2
Kugaruka kwa Yesu kuzabanzirizwa no guhishurwa kâUmugome
1 Turabinginga bene Data, ku bwo kuzaza kâUmwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu,
2 kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe nâumwuka cyangwa nâijambo cyangwa nâurwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi wâUmwami wacu umaze gusohora.
3 Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimƫra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.
4 Ni umubisha wishyira hejuru yâicyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rwâImana, yiyerekane ko ari Imana.
5 Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe?
6 Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye,
7 kuko amayoberane yâubugome nâubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.
8 Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka kâukuza kwe.
9 Kuza kâuwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose nâibimenyetso nâibitangaza byâibinyoma,
10 nâubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.
11 Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma,
12 kugira ngo abatizeye ibyâukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.
13 Ariko bene Data bakundwa nâUmwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kuko uhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizera ukuri.
14 Ni byo yabahamagariye ibahamagaje ubutumwa twahawe, kugira ngo muhabwe ubwiza bwâUmwami wacu Yesu Kristo.
15 Nuko rero bene Data, muhagarare mushikamye, mukomeze inyigisho mwigishijwe, naho zaba ari izo mwigishijwe nâamagambo yacu cyangwa nâurwandiko rwacu.
16 Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, nâImana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ryâiteka ryose nâibyiringiro byiza, ku bwâubuntu bwayo
17 ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza nâamagambo yose meza.