2 ABAMI 3
1 Mu mwaka wa cumi nâumunani wo ku ngoma ya Yehoshafati umwami wâAbayuda, Yehoramu mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka cumi nâibiri ari ku ngoma.
2 Ariko akora ibyangwa nâUwiteka, icyakora ntiyari ahwanye na se na nyina, kuko yashenye inkingi ya BÄli se yari yarubatse.
3 Ariko yakomezaga ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntabivemo.
Umwami wâi Mowabu agomera Abisirayeli, Imana ituma banesha Abamowabu
4 Kandi Mesha umwami wâi Mowabu yari atunze intama, akajya atura umwami wâAbisirayeli ubwoya bukemuwe ku ntama ze zâinyagazi agahumbi, nâizâamapfizi agahumbi.
5 Ariko Ahabu amaze gutanga, umwami wâi Mowabu agomera umwami wâAbisirayeli.
6 Bukeye Yehoramu ava i Samariya, aragenda ahuruza Abisirayeli bose.
7 Maze atuma kuri Yehoshafati umwami wâAbayuda ati â Umwami wâi Mowabu arangomeye. Mbese wakwemera ko dutabarana tugatera i Mowabu?âUndi ati â Yee, tuzatabarana nkâuwitabara, ingabo zanjye ari nkâingabo zawe, nâamafarashi yanjye ari nkâayawe.â
8 Arongera aramubaza ati â Turazamukira mu yihe nzira?âNa we ati â Tuzanyura inzira yose yâubutayu bwa Edomu.â
9 Nuko umwami wâAbisirayeli atabarana nâumwami wâAbayuda nâumwami wa Edomu, bamara iminsi irindwi banyura mu nzira izigura, ingabo zibura amazi zibura nâayâamatungo bari bafite.
10 Umwami wâAbisirayeli aravuga ati â Iri ni ishyano! Uwiteka yahuruje aba bami uko ari batatu kubahÄna mu maboko yâAbamowabu!â
11 Yehoshafati aravuga ati â Mbese nta muhanuzi wâUwiteka uri hano ngo tumugishirizemo Uwiteka inama?â Umwe mu bagaragu bâumwami wâAbisirayeli arababwira ati â Hariho Elisa mwene Shafati wajyaga akarabisha Eliya.â
12 Yehoshafati aravuga ati â Ijambo ryâUwiteka riri muri we.â Nuko umwami wâAbisirayeli na Yehoshafati nâumwami wa Edomu baramanuka baramusanga.
13 Elisa abwira umwami wâAbisirayeli ati â Mpuriye he nawe? Sanga abahanuzi ba so nâabahanuzi ba nyoko.â Umwami wâAbisirayeli aramusubiza ati â Oya, kuko Uwiteka yahuruje aba bami batatu kubahÄna mu maboko yâAbamowabu.â
14 Elisa aravuga ati â Nkurahiye Uwiteka uhoraho uwo nkorera, ni ukuri iyaba ntagiriye Yehoshafati umwami wâAbayuda uri aha, simba nkuroye nâirihumye.
15 Ariko noneho nzanira umucuranzi nâinanga.â Nuko baramumuzanira. Agicuranga, ukuboko kâUwiteka kujya kuri Elisa.
16 Arahanura ati â Uwiteka aravuze ngo nimukwize iki kibaya mo impavu,
17 kuko Uwiteka agize ngo ntimuza kumva umuyaga, ntimuza kubona nâimvura, ariko iki kibaya kizuzura amazi, munywe mwuhire nâamashyo yanyu nâimikumbi yanyu.
18 Icyakora byo biroroshye ku Uwiteka, ndetse azabagabiza nâAbamowabu.
19 Muzatsinda imidugudu yaho yose igoswe nâinkike zâamabuye, nâimidugudu iruta iyindi ubwiza, igiti cyiza cyaho cyose muzagitema, musibe nâamasĹko yaho yose, kandi nâimirima myiza yaho yose muzayisibishe amabuye.â
20 Bukeye bwaho igihe cyo gutamba cyenda kugera, babona amazi aratemba aturuka mu nzira ya Edomu. Nuko igihugu cyuzura amazi.
21 Abamowabu bose bumvise ko abo bami bazamutse kubatera, baherako baterana bose uko bangana, uhereye ku basore bâimigenda bashobora kwambara ibyo kurwanisha, baragenda bategera ku rugabano.
22 Abamowabu bazinduka kare mu gitondo, babona izuba rirasiye ku mazi aberekeye atukura nkâamaraso,
23 baravuga bati â Dore amaraso. Ni ukuri ba bami bararimbutse, ingabo zabo zisubiranyemo ubwazo. Noneho yemwe Bamowabu, nimuze tujye kwinyagira.â
24 Maze bageze mu rugerero rwa Isirayeli, Abisirayeli barabahagurukana barabanesha, bituma Abamowabu bahunga. Abisirayeli basesekara mu gihugu cyabo, babakubita umugenda.
25 Bagezeyo basenya imidugudu yabo, umurima mwiza wose babonye, umuntu wese ajugunyamo ibuye bakawuzuza. Basiba amasĹko yâamazi yose, batema ibiti byiza byose, hasigara i Kiri Hareseti honyine ari ho hagifite inkike zâamabuye, ariko abanyamihumetso baraza barahagota na ho, bahatera amabuye.
26 Maze umwami wâi Mowabu abonye ko urugamba rumugasiye, ajyana abagabo magana arindwi bitwaje inkota, kugira ngo babatwaze bagere ku mwami wa Edomu, ariko ntibabishobora.
27 Bibananiye ni ko kwenda umwana we wâimfura wâumuragwa uzima ingoma ye, amutamba ho igitambo cyoswa hejuru yâinkike zâamabuye. Bituma Abamowabu barakarira Abisirayeli cyane, Abisirayeli baherako baramureka, basubira iwabo.