2 ABAMI 1
Eliya ahanurira Umwami Ahaziya gupfa
1 Ahabu amaze gutanga, Abamowabu bagomera Abisirayeli.
2 Icyo gihe Ahaziya yahanutse mu idirishya ryâinsobekerane ryâicyumba cye cyo hejuru i Samariya aragwa, akurizaho kurwara. Bukeye atuma intumwa arazibwira ati â Nimujye kundaguriza BÄlizebubi imana ya Ekuroni ko nzakira iyi ndwara.â
3 Ariko marayika wâUwiteka abwira Eliya wâi Tishubi ati â Haguruka ujye guhura nâintumwa zâumwami wâi Samariya, uzibwire uti âMbese icyatumye mujya kuraguza BÄlizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli?â
4 Icyo ni cyo gitumye Uwiteka avuga ngo âNtuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, ahubwo uzapfa nta kibuza.â â Nuko Eliya aragenda.
5 Intumwa zirakimirana zigaruka ku mwami, arazibaza ati â Mugaruwe nâiki?â
6 Ziramubwira ziti â Twahuye nâumugabo aratubwira ati âNimugarukire aho musubire ku mwami wabatumye, mumubwire muti: Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza abo kuraguza BÄlizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli? Ngo ni cyo gituma utazabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.â â
7 Arababaza ati â Uwo mugabo muhuye ubabwiye ayo magambo arasa ate?â
8 Baramusubiza bati â Ni umugabo wâimpwempwe nyinshi kandi yari akenyeje umushumi wâuruhu.â Umwami aravuga ati â Uwo ni Eliya wâi Tishubi.â
9 Umwami aherako amutumaho umutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe nâingabo ze. Arazamuka amusanga aho yari yicaye mu mpinga yâumusozi aramubwira ati â Yewe muntu wâImana, umwami aradutumye ngo âManuka umwitabe.â â
10 Eliya asubiza umutware wâingabo mirongo itanu ati â Niba ndi umuntu wâImana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane nâingabo zawe uko ari mirongo itanu.â Ako kanya umuriro uva mu ijuru umutwikana nâingabo ze mirongo itanu.
11 Umwami arongera amutumaho undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe nâingabo ze. Araza aramubwira ati â Yewe muntu wâImana, umwami aradutumye ngo âManuka vuba umwitabe.â â
12 Eliya arabasubiza ati â Niba ndi umuntu wâImana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane nâingabo zawe uko ari mirongo itanu.â Ako kanya umuriro uva mu ijuru, umutwikana nâingabo ze mirongo itanu.
13 Umwami arongera atuma undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe nâingabo ze. Uwo mutware wa gatatu araza apfukama imbere ya Eliya aramwinginga ati â Yewe muntu wâImana, ndakwinginze, amagara yanjye nâayâabagaragu bawe uko ari mirongo itanu akubere ayâigiciro cyinshi.
14 Ubwa mbere umuriro wavuye mu ijuru utwikana abatware bombi nâingabo zabo uko ari mirongo itanu, ariko noneho amagara yanjye akubere ayâigiciro cyinshi.â
15 Maze marayika wâUwiteka abwira Eliya ati â Genda umanukane na we, we kumutinya.â Nuko arahaguruka amanukana na we, asanga umwami.
16 Aramubwira ati â Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza intumwa kujya kuraguza BÄlizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli wagisha inama? Nuko ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.â
17 Bukeye aratanga nkâuko ijambo Uwiteka yavugiye muri Eliya ryari riri. Maze mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yoramu mwene Yehoshafati umwami wâAbayuda, Yehoramu yimye ingoma ya Ahaziya kuko nta mwana wâumuhungu yari afite.
18 Ariko indi mirimo ya Ahaziya yakoraga yose, mbese ntiyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli?