2 ABAKORINTO 10
Pawulo agaragaza ingero zāumurimo we mu byāImana
1 Jyewe Pawulo ubwanjye ndabinginga ku bwāubugwaneza nāineza bya Kristo, ni jye woroheje muri mwe imbere yanyu, ariko iyo ntari kumwe namwe ndabatinyuka.
2 Nuko ndabahendahenda kugira ngo ninza iwanyu ne kuzahatirwa gutinyuka, nkāuko binkwiriye gutinyuka abantu bamwe bibwira ko tugenda dukurikiza kamere yāabantu.
3 Nubwo tugenda dufite umubiri wāumuntu ntiturwana mu buryo bwāabantu,
4 kuko intwaro zāintambara yacu atari izāabantu, ahubwo imbere yāImana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi.
5 Dukubita hasi impaka nāikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo.
6 Kandi twiteguye guhora kutumvira kose, ubwo kumvira kwanyu kuzasohora.
7 Ibiri imbere yanyu ni byo mureba: niba hari umuntu wiringiye ko ari uwa Kristo yibwire nāibi, yuko uko ari uwa Kristo ari ko natwe turi.
8 Kuko nubwo nkabya kwirata ubutware bwacu Umwami wacu yaduhereye kugira ngo tububake tutabasenya, sinzakorwa nāisoni
9 ne gutekerezwa ko meze nkāubateza ubwoba inzandiko zanjye.
10 Kuko bavuga bati ā Inzandiko ze zivugisha ubutware zivuga ihanjagari, ariko iyo ari aho agira igisuzuguriro, kandi amagambo ye ni ayo guhinyurwa.ā
11 Uvuga ibisa bityo yibwire ibi, yuko uko tumeze ku magambo yo mu nzandiko tudahari ari ko tumeze no ku byo dukora duhari.
12 Kuko tudatinyuka kwibarana cyangwa kwigereranya na bamwe biyogeza ubwo abo biringaniza ubwabo, kandi bigereranya ubwabo nta bwenge bagira.
13 Naho twe ntitwirata kurenza urugero, ahubwo dutekereza urugero rwacu ko ruhwanye nāingabano zāaho Imana yatugereye, ngo tugere no kuri mwe.
14 Ntidusingira kurenga ingabano zacu, ngo tumere nkāabatageze kuri mwe, kuko twageze no kuri mwe koko tuzanye ubutumwa bwiza bwa Kristo.
15 Ntitwirata kurenza urugero, ntitwirata nāibyo abandi bakoze, ahubwo twiringiye yuko kwizera kwanyu nigukura tuzashyirwa hejuru ku bwanyu, ku byo twagerewe ngo twagurirwe
16 kuvuga ubutumwa bwiza mu bihugu biri hirya yanyu. Si ukugira ngo twirate ibyo dusanze byiteguwe byagenewe undi.
17 Ahubwo uwirata, niyirate Uwiteka, 18kuko uwiyogeza atari we ushimwa, keretse uwo Umwami wacu yogeza, ni we ushimwa.