1 SAMWELI 8
Abantu bisabira umwami
1 Samweli amaze gusaza, agira abahungu be abacamanza bâAbisirayeli.
2 Imfura ye yitwaga Yoweli, uwâubuheta yitwaga Abiya. Bari abacamanza bâi BÄrisheba.
3 Ariko abahungu be ntibagendana ingeso nkâize, ahubwo bakiyobagiriza gukunda ibintu, bagahongerwa, bagaca urwa kibera.
4 Nuko abakuru ba Isirayeli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama.
5 Baramubwira bati â Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nkâizawe, none rero utwimikire umwami ajye aducira imanza nkâayandi mahanga yose.â
6 Ariko iryo jambo ribabaza Samweli ubwo bavugaga bati â Uduhe umwami wo kujya aducira imanza.â Nuko Samweli abitura Uwiteka.
7 Maze Uwiteka abwira Samweli ati â Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo.
8 Barakugenza nkâuko bajyaga bangenza muri byose, uhereye umunsi nabakuriye muri Egiputa ukageza ubu. BaranyimĆ«ye bakorera izindi mana.
9 Nuko none ubemerere, ariko ubahamirize cyane, ubasobanurire uburyo umwami uzabategeka uko azabagenza.â
10 Nuko Samweli asobanurira abantu bamusabye umwami amagambo yâUwiteka yose.
11 Aravuga ati â Uku ni ko umwami uzabategeka azabagenza: azatora abahungu banyu abatoraniriza gukora ibyâamagare ye no kuba abo kugendera ku mafarashi be, azabagira abasibanira imbere yâamagare ye.
12 Kandi azabatoraniriza kuba abatware bâabantu igihumbi nâabâabantu mirongo itanu, abandi azabagira abahinzi be nâabasaruzi be, nâabacuzi bâintwaro zo kurwanisha nâabâibyuma byâamagare ye.
13 Kandi azatorera abakobwa banyu gukora imibavu, no kuba abatetsi nâabavuzi bâimitsima.
14 Kandi azatora imirima yanyu nâinzabibu zanyu nâimyelayo yanyu, ibiruta ibindi ubwiza abihe abagaragu be.
15 Kandi azabaka amakoro yâigice kimwe mu icumi cyâimbuto zanyu nâicyâinzabibu zanyu, ayahe abatware be nâabagaragu be.
16 Kandi azabanyaga abagaragu banyu nâabaja banyu, nâamatungo yanyu yâinyamibwa nâindogobe zanyu, abikoreshe imirimo ye.
17 Azenda igice kimwe mu icumi cyâamatungo yanyu, kandi muzaba abagaragu be.
18 Maze uwo munsi muzaborozwa nâuwo mwami mwitoranirije, ariko uwo munsi nta cyo Uwiteka azabasubiza.â
19 Ariko abantu banga kumvira Samweli baravuga bati â Biramaze, turashaka umwami wo kudutegeka
20 kugira ngo natwe duse nâandi mahanga yose, umwami wacu ajye aducira imanza, ajye atujya imbere aturengere mu ntambara zacu.â
21 Nuko Samweli amaze kumva amagambo yâabo bantu yose, abisubiriramo Uwiteka uko bingana.
22 Uwiteka asubiza Samweli ati â Bumvire, ubimikire umwami.â Nuko Samweli abwira Abisirayeli ati â Umuntu wese nasubire mu mudugudu wâiwabo.â