1 SAMWELI 27
Dawidi ariheba, ahungira mu Bafilisitiya
1 Hanyuma Dawidi yibwira mu mutima we ati â Nta kibuza, hariho umunsi Sawuli azanyica. Nta nama iruta ko ncikira mu gihugu cyâAbafilisitiya, byatuma Sawuli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko za Isirayeli zose. Uko ni ko nzamucika nkamukira.â
2 Dawidi aherako ahagurukana nâabantu be magana atandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa Akishi mwene Mawoki, umwami wâi Gati.
3 Dawidi nâabantu be baturana na Akishi i Gati, umuntu wese nâabo mu rugo rwe. Dawidi na we nâabagore be bombi, Ahinowamu UmunyayezerÄli na Abigayili wâi Karumeli, wari muka Nabali.
4 Bukeye babwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyongera kumushaka ukundi.
Akishi aha Dawidi i Sikulagi kuhatura
5 Dawidi abwira Akishi ati â Niba nkugizeho ubuhake, nibampe igikingi mu mudugudu umwe wo mu yo mu misozi, abe ari ho ntura. Ni iki cyatuma umugaragu wawe nturana nawe ku rurembo?â
6 Nuko uwo munsi Akishi amugerera i Sikulagi. Ni cyo cyatumye i Sikulagi haba ahâabami bâAbayuda bwite na bugingo nâubu.
7 Kandi iminsi Dawidi yamaze mu gihugu cyâAbafilisitiya, ni umwaka nâamezi ane.
8 Bukeye Dawidi nâingabo ze barazamuka batera abâi Geshuri nâAbagiruzi nâAbamaleki, kandi abo ni bo bari abaturage ba kera bo muri icyo gihugu giteganye nâi Shura nâigihugu cya Egiputa.
9 Nuko Dawidi arimbura icyo gihugu ntihagira umugabo cyangwa umugore urokoka, anyaga inka nâintama, nâindogobe nâingamiya nâimyambaro, maze yatabaruka akajya kwa Akishi.
10 Akishi akajya amubaza ati â Uyu munsi wateye he?â Dawidi ati â Nateye ikusi hâi Buyuda, nâikusi hâi Yerameli nâahâAbakeni.â
11 Ariko Dawidi ntiyagira umugabo cyangwa umugore arokora ngo abajyane i Gati, kuko yibwiraga ko babarega bati â Dawidi yakoze atya nâatya. Iminsi yose yatuye mu gihugu cyâAbafilisitiya ni ko yabigenzaga.â
12 Nuko Akishi yiringira Dawidi akajya avuga ati â Yateye bene wabo Abisirayeli kumuzinukwa, bizatuma aba imbata yanjye iteka ryose.â